« Abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu ngoma y’Imana »

Inyigisho yo ku wa Kabiri w’icyumweru cya 3 cya Adiventi, B

Ku ya 16 Ukuboza 2014

Amasomo: So 3, 1-2.9-13 ; Zaburi 33(34), 2-3,6-7, 16.18, 19.23 ;Mt 21, 28-32.

Hari ubwo wakumva Ivanjili ukikanga. Amagambo y’uyu munsi yaca intege abatari bake. Uwavuga neza mu Kinyarwanda cy’ubu yagira ati «  Abajura (amabandi) n’indaya bazabatanga mu ngoma y’Imana. Ndatekereza kubivuga muri imwe muri paruwasi yo mu mujyi wa Kigali aho abajura n’amabandi yabigize umwuga bigaragariza buri wese. Indaya zikajya ku muhanda ntacyo zishisha zihamagara inkundarubyino.Amabandi agafata ibyo ashoboye uko ashoboye.

Twese iyo tureba amabandi, iyo tureba abo bari bigurisha dushobora kwemeza vuba ko ari ibyari bya sekibi.

  1. « Yego mubyeyi »

Umunyarwanda yagira ati « Kwikiriza ntibuza uwanga kwanga ». Ivanjili ya none irerekana ububi bw’akarimi keza katagira ibikorwa. N’umutima wisubiraho. Hamwe ni amagambo meza ahandi ni umutima.

Yezu aratubwira ko amabandi n’indayi bazadutanga mu ijuru. Ndavuga ko aritwe Yezu abwira mvuga abajya mu Kiliziya, ababwira Imana kenshi ngo yego.

Igihe yabivugaga yabwiraga abafarizayi na rubanda rwamukurikiye. Indayi n’amabandi ntibari bahari cyangwa hari bake muri bo.

  1. Kuki amabandi n’indaya bazadutanga mu ijuru ?

Amabandi akora ibibi byinshi ariba akica n’ibindi bibi. Indaya zikora ibibi byinshi bigaragarira buri benshi. Ibibazo Yezu abaza mu ntangiriro y’Ivanjili y’uyu munsi ni byo bidufasha kumva ibyo ashaka kutubwira.

Duhereye kuri bariya bahungu babiri, uwemeye aba akoze amasezerano. Aba afite birantega yiyemeje. Iyo hari icyo twemeye tuba dufunguye umuryango w’amarembo y’igihe. Imbere haba hagomba kwisanisha n’ahabanza.

Amasezerano ni ikintu gikomeye. Nyuma y’amasezerano, utubona aba ategereje ko twuzuza ibyo twasezeranye.

Hagati ya bariya bahungu uwemeye kujya mu butumwa ariko ntagire icyo akora afite ikimuziritse. Ibyo yemeye. Uwahakanye ariko akagira icyo akora ni akarusho. Ntacyo bari biteze ku ruhande rwe. Ni ukuvuga ko umusaruro uboneka ku ruhande rwe uratunguranye kandi urashimishije, ni “surprise”.

  1. Bati ni uwa mbere”

Igisubizo aba bafarizayi batanze kirerekana ko ukuri n’iyo twakwirengagiza tuba tukuzi. Iyo ukuri bakuvuga ku bandi kurumvikana cyane. Aba bahungu Yezu avuga ni aba kure ntawe ubabona. Ikibazo kiba iyo ukuri tukwiyerekejeho.

Icyo Ivanjili ya none idusaba ni ukwisubiraho. Icyo Yezu ashima abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi (amabandi n’indaya), si ibikorwa byabo bibi. Abashima kwisubiraho. Kwisubiraho bisaba kwimenya no kwiyakira no kwitsinda.Bisaba gutsinda intambara turwana natwe ubwacu. Kwiyemera no kwishyira imbere nk’ukuguru kurwaye igisebe bituma tutisubiraho. Bituma tutumva. Bituma twibona.

Yezu aratubwira ati Naho mwebwe mubonye urwo rugero, ntimwirushya mwisubiraho ngo mwemere.”

Ese aho hari icyo wabonye? Hari icyo ubona? Hari icyo wumva cyagufasha kwisubiraho?

Iki gihe cya Adventi kidufasha kuzirikana ububi bwacu ngo twivugurure. Gukora gifarizayi ni uguhimbaza ivuka rya Nyagasani n’imizi n’imiganda ku bigaragara kandi imbere nta kirimo. Hirya y’ibigaragara se hari iki? Bitabaye ibyo imitako ibonwa na benshi tuba twayikozeho, ariko se yaba ivuze iki niba atari akuzuye umutima gasesekara ku munwa.

Dusabe ubushake bwo kwisubiraho no kwimenya. Nyagasani azatubabarira vuba mu ntege nke zacu tugira.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho