Mbese ab’iki gihe nabagereranya na bande ? (Mt 11, 16-19)

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya kabiri cya Adiventi, umwaka B

Ku ya 12 Ukuboza 2014

Bavandimwe,

Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana Kiliziya umubyeyi wacu adutegurira muri iki gihe cy’Adiventi. Nk’uko mubizi, ijambo adiventi rikomoka ku ijambo ryo mu rurimi rw’ikilatini adventus risobanura ukugaruka, amaza. Adiventi ni igihe kigufi, ibyumweru bine gusa, kitugeza ku munsi mukuru w’Ivuka rw’Umukiza wacu Yezu Kristu, Noheli.

  1. Yezu yaraje, azaza kandi araza

Amaza ya Nyagasani Yezu ari ugutatu. Yezu yaraje, Yezu azagaruka, Yezu araza.

Yezu yaraje. Yavukiye i Betelehemu muri Palestiana, abyarwa na Bikira Mariya hashize imyaka irenga 2000. Muri Adiventi twafatanya na Mariya, Yozefu, Zakariya, Elizabeti, Simweoni n’abandi benshi bategereje umukiza bakamwakira aho aziye.

Yezu azagaruka

Yezu amaze kugira nk’imyaka 30 yatangiye kwigisha Inkuru nziza y’Umukiro. Atora intumwa cumi n’ebyiri n’abandi bigishwa benshi kugira ngo bazakomeze ubutumwa yatangiye. Amaze gupfa urupfu rubi rwo ku musaraba, yarazutse ku munsi wa gatatu. Yamaze iminsi 40 yiyereka inshuti ze, nyuma kuri Asensiyo asubira mu ijuru, yicaye iburyo bwa Se nk’uko tubihamya mu ndangakwemera. Mbere y’uko asubira mu ijuru yahaye abigishwa be ibyo bakora, igihe nikigera zagaruka mu ikuzo (Mt 28, 16-20). Nta muntu n’umwe uzi isaha n’umunsi Nyagasani azaziraho. Icy’ingenzi ni uguhora tumwiteguye, dukora ibyo yadusabye. Ni ukuvuga kurangwa n’urukundo n’impuhwe nk’uko yabitwigishije kandi akabiduhaho urugero.

Yezu araza

Yezu yaraje hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri, Yeza azaza ku munsi w’imperuka, Yezu aza adusanga ku buryo bw’amayobera. Ni ukuvuga ko tutamubonesha amaso y’umubiri, ahubwo tumubonesha amaso y’umutima, amaso y’ukwemera. Araza mu isengesho dusangira n’abandi. Aho babiri cyangwa batatu bateraniye banyambaza mba ndi hagati yabo (Mt 18,20). Aza adusanga mu mukene ukeneye ko tumushyira muri « mituweli », mu murwayi ukeneye ko tumuvuza, mu mushonji ufunguza, mu munyeshuri wabuze amafaranga y’ishuri cyangwa se ibikoresho, mu mfungwa ikeneye gusurwa no guhumurizwa, muri nyakamwe urenganya n’abafite agatuza … « Ibyo mwagiriye umwe umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye » (Mt 25,40). Yezu aratugenderera mu bayobozi ba Kiliziya batwigisha inzira igana ku Mana bakatuyobora kandi bakadutungisha amasakramantu atanga ubuzima bw’Imana. « Ubumva ni jye aba yumva ; ubahinyura ni njye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye » (Lk 10,16). Yezu kandi aza adusanga mu isakramentu ry’ukaristiya kugira ngo adutunge kandi atubesheho. « Nimwakire murye : iki ni umubiri wanjye » Mt 26,26). Aza adusanga mi isakramentu ry’imbabazi (Penetensiya) aho atubabarira ibyaha, akatwunga n’Imana, akatwunga n’abo twahemukiye kandi akaduha imbaraga zo gukomera mu rugendo rw’ukwemera.

Adiventi ni igihe cyo gutekereza no kuzirikana kuri ayo maza ya Nyagasani Yezu kugira ngo dushobora kumumenya no kumwakira. Koko rero, niba tudashobora kumwakira muri iki gihe mu Ijmbo rye, mu masakramentu cyangwa se mu mukene tugaragariza urukundo n’impuhwe, ntituzamumenya igihe azaza mu ikuzo kandi nawe ntazatumenya. « Nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe » (Mt 7,23). Ntwawe nifuriza kuzumva ayo magambo y’uburakari igihe Nyagsani azaza guca imanza zitabera kandi zitareganya.

  1. Nta munoza

Reka tugaruke ku Ivanjili y’uyu munsi. Yezu aragereranya abantu bo mu gihe cye n’abana bicaye ku kibuga, babuze umukino n’umwe bumvikanaho. Ari ukwigana ibirori by’ubukwe, bavuza umwirongi n’impundu z’ibyishimo, abandi barakomeza bariyicarira. Noneho niba indirimbo z’ibyishimo zitabanyuze, reka dutere iz’amaganya n’agahinda twigana umuhango wo guhamba. Nabwo abana barakomeza bariyicarira. Mbese babaye ba ntamunoza. Ntako batagize ngo babashimishe, ariko byose bimera nko gusuka amazi ku gishuhe.

Yezu rero aratangazwa n’uko abayahudi bo mu gihe cye ari ba nta munoza. Basebya imyifatire y’intumwa zose Imana iboherereje bakanga guhinduka. Ugusiba kwa Yohani Batisita barabifata nk’uburwayi, bakabona ko yahanzweho. Bityo bakaba babonye urwitwazo rwo kutakira inyigisho ze. Ubuntu n’impuhwe Yezu agirira abanyabyago n’abanyabyaha, akabegera agasangira nabo, barabibonama ubusambo no kutiyubahisha.

Abayahudi bo mu gihe cya Yezu bariyibagiza ikiruta ibindi: ubuhanga bw’Imana bugaragazwa n’ibikorwa byayo. Nk’uko Pawulo Intumwa abitubwira, Kristu niwe bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo (1 Kor 18,25). Ubuhanga bw’Imana butandukanye n’ubuhanga bw’isi. Turangwe n’ubushishozi mu kumenya uko ububasha bw’Imana bwigaragaza n’aho bwigaragariza, dore ko bitandukanye n’isi n’ibyayo.

Ese aho ntitwaba tumeze nka bariya bana cyangwa se bariya Bayahudi bo mu gihe cya Yezu?

  1. Bikira Mariya w’i Kibeho

Murabyibuka, Bikira Mariya yasuye u Rwanda taliki ya 28 /11/1981 kugeza taliki ya 28/11/1989. Kubera urukundo akunda abanyarwanda ndetse n’abantu bose yari atuzaniye ubutumwa. Kiliziya yabyemeje ku mugaragaro taliki ya 29/6/2001. Nyina wa Jambo ati « Isi imeze nabi. Abantu ntibagisenga, ndetse n’abasenga basenga nabi ». Ati « Nimuhinduke ». Ati « Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri »

Taliki ya 15/8/1982, Bikira Mariya yiyeretse Nataliya, nyuma yaho yiyereka Mariya Kalara, asoreza kuri Alufonsina ababaye cyane. Nyina wa Jambo arababaye. Icyari kimubabaje twAgisobanukiweho nyuma y’imyaka icumi. Dukwiye kongera gusoma no kuzirika ubutumwa bwa Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho.

Abandi batwigisha hari ubwo tubashakira impamvu zitubera urwitwazo rwo kukudakora ibyo bavuga kuko rimwe na rimwe hari ubwo urusaku rw’ibyo bakora rutubuza kumva ibyiza bavuga. Kuri Nyina wa Jambo, Utasamanywe icyaha, akaba nta n’icyaha bwite yigeze, nta rwitwazo twabona.

Adiventi ibere buri wese igihe cyo gushishoza no guhinduka.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho