“Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo”

Inyigisho yo ku ya 13 Ugushyingo 2014, kuwa kane w’icyumweru cya 32 gisanzwe, Umwaka A.

AMASOMO : Filem 7-20; Za 145,6a-7,8-9a,9bc-10; Lk 17,20-25

Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ʻNgiyi, ngiriya’. Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo”.

Bavandimwe muri iki gihe turi ku musozo w’umwaka wa Liturujiya n’amasomo matagatifu twumva abidufashamo. Nyagasani Yezu Kristu aribanda cyane ku byerekeye amaza n’ukwigaragaza kw’Ingoma y’Imana. Arongera akibanda ku itungurana ryumunsi w’umwana w’umuntu.

Iherezo ry’umukristu ni ukubana n’Imana Yo twemera, twizera kandi dukunda igihe cyose. Ibi ni byo bitanga amahoro nyayo, isi idashobora gutanga. Ingoma y’Imana yatugezemo, idutuyemo kuko Nyagasani Yezu Imana turi kumwe yigize umuntu maze akabana natwe. Ingoma y’Imana iri muri twe ku bubasha bw’Imana Data abigirishije urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Ukwigira umuntu kwa Jambo kudufungurira irembo ry’ukwemera, ukwizera no gukunda Imana Data yamwohereje mu nsi. Nyagasani Yezu ni we utumenyesha Imana Data, aragira ati’ntawe uzi Mwana keretse Data ntanuzi Data keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira. Nyagasani Yezu niwe nzira, ukuri n’ubugingo. Nta we ugera kuri Data atamunyuzeho (Soma Yh 14, 6).

Twebwe abantu tugorwa kenshi no kuyoberwa icyo twakora kugira ngo tugaragarize Nyagasani inyota n’urukumbuzi tumufitiye, akaya ndirimbo igira iti: “Umutima wanjye ugufitiye inyota, umubiri wanjye ukagira urukumbuzi meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana!” Nyagasani Imana yacu yishimira kubona abo yaremye dushishikajwe no kumubona. Ariko kandi Yezu Kristu uyu munsi atubwiye ko Ingoma y’Imana iturimo. Imana ni Yo yimenyekanishije mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Nidusabe Nyagasani aduhe amaso amubona, tumubone mu ijambo rye, mu masakaramentu duhabwa, mu byo yaremye no mu nshuti n’abavandimwe…….Ingoma y’Imana iturimo rwa gati, ariko bamwe ntitubimenya kuko hari byinshi biduhuma amaso ntitubashe kubona ineza ya Nyagasani mu buzima bwacu. Mu isakaramentu rya batisimu tugira amahirwe yo gukira ubwandu bwose butubuza kwitwa abana b’Imana. Iyo duhabwa iri sakaramentu bakatwambika umwambaro wera, tugahabwa n’itara rya Pasika (Kristu) ritumurikira mu buzima bwacu bwa buri munsi, bituma ab’ijuru bishima kuko Ingoma y’Imana yageze muri benshi. Batisimu niyo ituma ubuzima bw’umukristu burangwa n’ukwemera bityo Ingoma y’Imana ikaganza mu bana bayo.

Nyagasani aratwibutsa ko hari igihe Ingoma y’Imana izigaragaza ku buryo bwayo koko, ariko kandi nti tuzibwire tuti ngo ngiyi, ngiriya. Umwana w’umuntu We mugenga w’ibiriho byose aranadusaba ko tutagomba kubunza imitima dushakisha n’umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu; Umwana w’umuntu We azigaragariza abamwifuza, bamusonzeye kandi b’abakene ku mutima (Soma Mt 5,3). Nyagasani aradusaba kutagira aho tujya ngo turashaka umunsi w’Umwana w’umuntu; si byiza rero kubona umuntu wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ajarajara mu madini! Nyagasani We aradusaba kutabunza imitima, tukamwemera We urupfu rutaheranye cyangwa ngo rumugireho ububasha. Yaratsinze kandi natwe abamwemera aduha kugira uruhare kuri uyu mutsindo We. Yezu wazutse arongera akatugaragariza amaza y’Ingoma y’Imana mu ihindukira rye aje yuje ikuzo. Aratubwira ko ntampamvu n’imwe yo kwiruka tujya kumurebera hirya no hino kuko aziyizira mu buzima bwacu. We azaza nk’umurabyo kandi azabonwa n’abamwemereye bakamwemera, bakanamutuza mu buzima bwabo. Mu by’ukuri Ingoma y’Imana si amayobera ahubwo abafite amaso y’ukwemera nibo bayibona uko iri. Aba ni nabo babasha kuyibona, bakabona n’uko izigaragaza igihe cyayo kigeze. Umwana w’umuntu niwe utuyobora kuri iyi Ngoma y’Imana.

Pawulo mutagatifu arashimira Filemoni umufasha we mu kogeza Inkuru Nziza uburyo yahumurije imitima y’abatagatifujwe. Araboneraho no gusabira imbabazi Onezimi umugaragu wa Filemoni, wari waramugiriye nabi, ariko aho amariye gukora ibihano bye ari kumwe na Pawulo mutagatifu yahinduye imigenzereze ye maze nawe arangamira umusaraba wa Kristu. Pawulo mutagatifu yishimiye cyane ko yahindutse agahindura imyitwarire idahwitse yari yagaragarije Filemoni, ariko kandi afite muri we icyizere ko naramuka ababariwe atazongera kugaragaza imyitwarire nkiyo. Pawulo arasaba Filemoni inshuti ye kwakira Onezimi umugaragu we nkuko nawe ubwe yamwakira. Aramusaba kumugirira imbabazi z’ibibi yamukoreye, maze babane mu mahoro nk’abavandimwe. Iyo tuvuze ko turi abakristu tuba dushatse kuvuga ko hari imico myiza duhuriyeho bigatuma natwe tugirirana icyizere kandi tugafatanya muri byose . Twe twizera ko Imana ari inyampuhwe, tugomba kuyigenderaho natwe tukagirirana imbabazi igihe cyose havutse agatotsi hagati yacu.

Nyagasani adusaba guhora twiteguye kuko tutazi umunsi n’igihe Ingoma Ye izazira. Natwe abana b’Imana ni byiza kurangwa no kwemera uwadukunze akatwitangira ho igitambo ki meze nk’umubavu uhumura neza kigashimisha Imana. Nyagasani Yezu tugomba kwemera ni We uduha imbaraga zo kumuvuga no kuvuga ngo Abba Data. We yiteguye kutugira abana be yikundira kandi yihitiyemo kuko yadutujemo Ingoma y’Imana mu kwigira umuntu kwe. Nyagasani Yezu waje mu bantu ariko bakamwanga kandi azanywe no kubakiza, ntibimuca intege ahubwo We nzira, ukuri n’ubugingo arashaka ko tumwemera maze tukazibanira na We ubuziraherezo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho