“Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima.”

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 18 gisanzwe,B

Ku ya 08 Kanama 2015, umunsi wibukwa wa mutagatifu Dominiko

AMASOMO: Ivug6, 4-13, Zab18 (17),2-3,4.47,32a.5; Mt 17, 14-20

Bavandimwe,ubukristu si idini cyangwa ibitekerezo runaka twayobotse ahubwo ni ubuzima tugomba kubaho. Ibyo amasomo yo kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru cya cumi n’umunani mu byumweru bisanzwe B, aradufasha kubizirikana.

Isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko twumvise, ni igice gitangira isengesho rya buri munsi ry’umuyahudi wemera Imana. Iryo sengesho na Yezu ubwe yararivuze mu gihe cyose yabayeho kuri iyi si. Ni umutima w’ukwemera k’umuyahudi wese, uzirikana ibyiza byose Uhoraho yabagiriye mu mateka y’ubuzima banyuzemo maze akamwiyegurira ntacyo asize inyuma: ‘ Uhoraho Imana yacu ni We Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose’ (Ivug6,4-5).

Imana ni Rukundo rukunda kandi rukeneye gukundwa

Ukwemera kwacu kwagombye gushingira ku guca bugufi tukemerera Imana ikatubwira kandi ‘tugatega amatwi’ (Shema israel), kugira ngo dukore icyo itubwiye, maze Imana yo Rukundo ruzima ikaduha gusangiza abandi urukundo twavomye rumwe rubumbye amategeko yose n’ibyo abahanuzi bavuze.

Bityo rero ntabwo Imana ishaka ko tuyikunda urukundo rwo mu magambo gusa, ishaka ko tugira urukundo rukomotse ku kwemera tuyifitiye nk’umugenga w’ibyacu byose ntacyo tuyibangikanije, maze uko kwemera kukabyara ibikorwa bigarara biranga koko uwakiriye Imana mu buzima bwe kandi akemera kubeshwaho nayo. Iyo bitabaye ibyo ukwemera kwacu kuba kugihuzagurika.

Mufite ukwemera nta cyashobora kubananira

Ibyo turabyumva mu Ivanjili ya none aho tubona Yezu abitangariza abigishwa be nk’igisubizo ku kibazo bari bamubajije impamvu batashoboye gukora ibyo we yari amaze gukora mu maso yabo.

Mu gihe Yezu yazamukaga umusozi ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, abandi bigishwa barasigaye, maze umuntu abazanira umwana wari urwaye igicuri (icyo gihe abayahudi bavugaga ko igicuri giterwa na roho mbi), ngo bamukize, ariko ntibabishobora. Nibwo igihe Yezu ahindukiye wa muntu amugejejeho ikibazo cye, amusaba ko yamukiriza Umwana: ‘ Nyagasani babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi… Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza’ (Mt17,15-16). Nibwo Yezu atangiye ikiganiro n’abigishwa be abatonganyiriza ukutemera kwabo.

Bavandimwe, si rimwe si kabiri tubona mu Ivanjili Yezu ababajwe n’ukutemera kwabo yitoreye, bigatuma badatunganya neza ubutumwa yabashinze, kandi bitari bikwiye.

Uyu munsi rero ni twebwe turi kubabaza Yezu utwitegereza agasanga natwe hari ubwo tumeze nka bariya bigishwa, kandi ibyo ukabisanga mu byiciro byose by’ubuzima bw’abitwa ko bamwemera. Birakwiye rero ko dusaba ukwemera gushyitse ngo kudushoboze gushyigura imisozi . iyo misozi tubwirwa none, si imisozi nk’imwe twumvise itigitishwa na nyiramugigima (umutingito) wabaye mu rukerera rw’ejo, iyi misozi y’amabuye n’ibitaka. Ahubwo ni imwe twubatse mu mitima yacu iturutse k’ubunangizi bwa muntu utemera kwakira Imana mu buzima bwe nka Nyagasani wenyine, maze akiyimikira ibigirwamana.

Uyu munsi dusabe ingabire y’ukwemera gushyitse, kumwe kudushoboza guhigika imisozi yose itubuza gusabana n’Imana. Imisozi yo kwikuza, imisozi yo kwikanyiza, imisozi y’urwango, imosozi y’ubusambanyi, imisozi y’ubusinzi, imisozi y’ishyari, imisozi y’irari ry’ibidakwiye n’indi yose iri kugenda yubakwa mu mitima ikabuza muntu kwimika Imana mu buzima bwe ngo ibone ikibanza ntabangikanywa.

Ukwemera ni imbaraga zishoboza; tugusabe dupfukamye kandi twizeye ko turonka ibyo dusabye. Ni uko tumurikiwe n’ingero nziza z’abatubanjirije mu kwemera nka mutagatifu Dominiko twizihiza none, umwe washinze umuryango w’abadominikani twemerere Imana idushoboze kuko ishoboye, itubere ikinyobwa gifutse kitumara inyota y’iby’isi, itubere indirimbo inyuze amatwi yacu kandi ikatugera ku mutima.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, wowe wakiranye ukwemera ugushaka kw’Imana kandi ukemera ko kuzurizwa muri wowe, Udusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, Koleji Kristu Umwami i Nyanza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho