“Erekeza mu mazi magari”

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku wa 03 Nzeli 2015: MUTAGATIFU GERIGORI wa I, Papa akaba n’Umwalimu wa Kiliziya

Umunsi umwe, mu gihe cy’intangiriro y’ubutumwa bwe hano ku isi, Yezu yari ku nkombe y’ikiyaga asaba umwe barobyi bari aho witwaga Simoni kumutiza ubwato kugira ngo ashobore kwigisha neza imbaga yari imukikije aho iruhande rw’ikiyaga. Arangije kwigisha imbaga abwira Simoni ngo niyerekeze mu mazi magari arohe urushundura maze arobe. Simoni mbere yo kubikora aramubwira ati ariko n’ubwo umbwira kuroha inshundura, twagotse ijoro ryose ariko ntacyo twaronse. Yongeraho ati ariko kuko ari wowe ubivuze ngiye kuroha inshundura.

Bavandimwe aha turahakura inyigisho ikomeye cyane yubaka ukwemera kwacu. Kugira ukwemera, ni ukwizera ko Imana ishobora byose n’ubwo mu bigaragarira amaso n’ubwenge bwa muntu bidashoboka. Mu by’ukuri Simoni yari azi neza ibijyanye n’uburobyi kuko wari umwuga we, yari azi inyanja kurusha Yezu, yari azi ahapfa amafi kurusha ahandi, ariko yumviye ijambo rye maze araronka. Ukwemera kudufasha gukomeza urugendo n’ubwo ku bwacu tuba tubona bidashoboka. Ukwemera kuduha kutaneshwa n’ibigeragezo bya hano ku isi no kutagamburuzwa n’ibibazo ngo ducike intege kuko twizera ko ibidashobokera abantu ku Mana ho birashoboka.  Niba turi kumwe na Kristu nta kabuza tuzaronka, kandi n’ubwo ibiduca intege cyangwa ibidushobera bitabura muri uru rugendo rw’ubu buzima, niduhumure nta na kimwe kizatugiraho ijambo rya nyuma, kuko Kristu yabidutsindiye byose.

“….ni uko basiga aho byose baramukurikira”

Bavandimwe, biratangaje! Simoni Petero na bagenzi be, bari bagize amahirwe babonye umuterankunga ubafasha mu mwuga wabo bagatera imbere. Bari bageze igihe cyo kurumbukirwa no kwishimira umusaruro, ariko nk’uko tubyumvise ngo “ nuko bagarura amato yabo ku nkombe, basiga aho byose baramukurikira” (Mt 5,11). Ese aho Nyagasani aramutse aduhamagariye kumukurikira twagira ishyaka nk’irya ziriya ntumwa tukamukirikira? Niteguye gukomeza kugendana na Yezu n’igihe numva biryoshye nta ngorane ibyo nkora birimo kumpira? Yezu arahamagarira buri wese mbere na mbere kumwemerera bakajyana mu bwato turimo muri ubu buzima; n’igihe inyanja ituje nta mihengeri, n’igihe turoha inshundura tukaronka, by’akarusho ntidugatinye kumutabazanya ukwemera n’ukwizera igihe byaducikiyeho  kandi tujye duhora iteka tumushimira kuko atwumva iteka iyo tumutabaje.

Tumwemerere abe ari we utwereka aho turoha inshundura zacu . Turagoka nibyo ariko twemere kugokana na we ni bwo ibyo tugokera bizaduhira, ni bwo tuzaronka. Nituronka kandi, amaronko ntazatubuze kumukurikira no gukomeza kugendana na We.

Bavandimwe, nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere (Kol 1,9-14), nitwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu tuzakomezwa n’Imbaraga ze zitagereranywa, tubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose.

Hamwe na Mutagatifu Gerigori duhimbaza none duhanike ibisingizo dushimira Imana idahwema kutugirira neza muri ubu buzima idutegurira ubuzima buhoraho iteka mu Ngoma y’Ijuru.

Padiri Joseph UWITONZE, muri Diyosezi ya Kibungo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho