Inyigisho: “Gusharama” nta Mana nta kavuro

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 20 Ukwakira 2014

N’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite , ntabwo ari byo byamubeshaho”

Impaka n’imanza zishingiye ku mitungo zahozeho no mu gihe cya Yezu. Mu gihe rero benshi bari bashishikariye kumva inyigisho za Yezu, umwe yari ahangayikishijwe n’imitungo atagabana n’umuvandimwe, asanga ari ikibazo agomba kubwira Yezu. Byari bimenyerewe ko bamwe mu bigisha bakiranuraga bene izo mpaka. Uwo muntu yumvaga na Yezu, kimwe n’abandi bigisha, hari icyo yamara.

Yezu ahereye kuri icyo cyifuzo, yatanze inyigisho y’uko tugomba kwitwara mu by’isi.

  1. Mwirinde kugira irari ry’ibintu

Ubuntu, ubutunzi ni ibintu bifite umwanya ukomeye mu mibereho y’abantu. Iyo ureba abantu tunyuranyuranamo, turara rwa ntambi, dushakisha wumva umwanya ubutunzi bufite.

Yezu ntabwo arwanyije kugira ubutunzi. Azi neza ko bukenewe mu mibereho ya buri munsi. Turabukoresha ku buryo bunyuranye. Ikibazo cy’ubukungu ni ikibazo cy’ibihe byose. Gushakisha ubukungu ntabwo bitera inzangano hagati y’abavandimwe gusa ahubwo bitera n’intambara hagati y’ibihugu n’ibindi. Ni gutyo umuryango wibyaramo amahari kubera iby’ubukungu. Ingo zisenyuka ni nyinshi. Yemwe n’abantu twibwiraga ko ari inshuti magara mu kanya gato bashobora gupfa ubutunzi. Umwe yambuye undi amafaranga cyangwa bahendanye igihe hari ibyo bagabana. Ibyaha bikorwa kubera irari ry’ubutunzi ni byinshi. Irari ry’ubutunzi ni umuzi w’ikigugu w’ibyaha byinshi.

  1. Duharanire ubukungu buva ku Mana

Umuntu w’umukungu wo mu mugani asa na benshi cyane. Umuntu adasesenguye neza yakwibwira ko ibyo uyu mugabo w’umukungu yakoraga ari ibintu byiza kuko yaritegenyirizaga. Yakoraga “business“ nk’uko bisanzwe. Umusozo w’iyi vanjili niwo udusobanurira neza. “ Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana“.

Ntabwo uyu mugani udusobanurira uko uyu muntu yari abanye n’Imana. Ariko amagambo Imana imubwira “ Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe“.

Kunyagwa ubuzima ni ukuvuga ko yari bupfe. Ufite ubukungu buturuka ku Mana ntabwo apfa, ubuzima bwe buhindurwa ukundi. Aba hamwe n’Imana.

Ubukungu buva ku Mana ni ubutuma duhora turi abana bayo. Ubukungu buva ku Mana butera urukundo n’ibyishimo mu bavandimwe no muri bagenzi bacu. Ubukungu buva ku Mana budutera umutima w’impuhwe maze aho kugenza nk’isiha, tubegera abandi bababaye, bakeneye ko tubagoboka.

Isiha” yo irunda n’ibyo itazakenera. Ibika isuka kandi ntihinga, ibika ishoka kandi ntiyasa, ikabika ingasire kandi idasya,… Bisobanura ibyo Imana ibwira uyu mukungu wakoze nk’isiha iti “ ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande”.

  1. Gusharama” nta Mana nta kavuro

Umugambi w’uyu mukungu wari uwo kwishimisha kuri iyi si. Ntabwo yatekereje ku mugenga w’ibihe mbere yo kwemeza ko ibyo ahunitse bizamumaza igihe kirekire. Mu Gikiga ivanjili igira iti “ mbwenu ka mpuumure,ndye, nnywe, njarame”(Lk 12,19). Aha ndashaka gutinda kuri iri jambo rya nyuma “njarame” ari na ryo ryavuyeho ijambo rya vuba mu Kinyarwanda “gusharama”, mbese yaravuze ngo “ nsharame”. Twoye “gusharama” nta Mana. Nkunda ijambo Yakobo atubwira mu ibaruwa ye, aho atugira inama yo kutirata twibwirako tugenga ibihe, agira ati : “ Aho mwagize muti niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya, ahubwo murirata mutegenya ibintu mutazageraho” (Yak 4,15-16).

Turi kurunda, buri wese ku buryo bwe yagura ibigega ngo abashe guhunika. Dufite byinshi duhunitse. Ariko se bizatumaza igihe kingana iki?

Icyo uyu mukungu atamenye ni ukugira ubukungu butuma agira ubuzima busagambye. Ibyo dutunze bituma tugira ubuzima ariko ubuzima bwo kuri iyi si. Dusabe kumenya guharanira no gushakisha ubukungu buturuka ku Mana.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho