Igihe kirageze, nimwisubireho

Inyigisho yo ku cyumweru cya 1 cy’igisibo,B. Ku wa 22 Gashyantare 2015.

AMASOMO: 1º. Intg. 9,8- 15;2º. 1 Pet 3, 18-22:3º . Mk 1, 12-15

1. Twatangiye igisibo dusigwa ivu risobanura ikimenyetso cyo kwicuza ibyaha byacu, kwihana no kwisubiraho rwose. Umusaseridoti yadusize ivu ku gahanga avuga ati: “Nimwicuze kandi mwemere Inkuru Nziza. Aya magambo na yo aremewe ariko: “Muntu, ibuka ko uri igitaka kandi ukaba uzagisubiramo”. Muri iki gihe usanga hafi ingingo zishishikariza ukwemera tuzisukamo amazi tukazifungura rwose ngo aha tudatera bene muntu ubwoba. Nyamara bene iyo myumvire yuje ubujiji butuma ukuri kose kw’iby’ijuru bikiza kudatangazwa kandi nyamara burya ukuri ari ko gukiza. Umuntu yakira ate, yakwakira ate Urumuri rwa YEZU atangarizwa gusa ukuri kw’igicagate. Gutangira igisibo dushishikarizwa kwisubiraho; kugitangira twibutswa ko ubuzima bwo ku isi burangira tukinjira mu ijuru ku bwa YEZU KIRISITU twemeye, ni yo nyigisho igororotse, kuyihunga ni uguha abantu amaganura atabahembura. Byari bikwiye kwirinda kuregeza iby’Imana.

2. None se ko YEZU atubwiye kuri iki cyumweru ati: “Igihe kirageze…. Nta gutegereza imyaka iri imbere ngo tubone kugarukira Imana. Igihe kirageze, nta gisigaye, niba tutisubiyeho turacikanywe. Muvandimwe wagize amahirwe yo kwakira YEZU KIRISITU mu buzima bwawe bwose nta kujenjeka nta gukina mu bikomeye, YEZU ashaka ko utangariza abandi ko igihe ari iki, ko nta kindi bakwiye gutegereza ngo bisubireho bafungurire umutima wabo uje kubacungura. Mu by’ukuri umuntu usenga kandi uyobowe na Roho Mutagatifu ntashobora kuba ku isi ameze nk’uwahumye. Arireba mu mateka ye akabona aho YEZU yamuvanye maze rimwe na rimwe agasusumira yibaza uko byari kumugendekera iyo aba yarigumiye mu mwijima; na none kandi areba hirya no hino akabona abantu basingiza Uhoraho akishima; abona kandi n’ibimenyetso bya Nyamurwanyakirisitu akababara akiyemeza kubwira bose Inkuru Nziza; ntagenzwa n’amanjwe cyangwa n’ibiganiro bidafite aho biganisha; ashishikazwa no gufasha abandi gutera intambwe mu kwemera. Nitutihatira ubwo butumwa, hari abo umwuzure uzatwara nko mu gihe cya Nowa. Yego Imana yasezeranyije Nowa ko bitazongera kugenda kuriya, ubanza ari yo mpamvu muri iki gihe dusa n’abarangaye tuvuga ngo nta kizaba…Ariko tuzi neza ko umunsi w’urubanza wegereje; uregereje kuko uko byagenda kose iyi si twiteguye kuyivamo tugana mu bundi buzima, nta we uzatura nk’umusozi; ibi bamwe ntibabyumva iyo bakigosora mu isi kubera amaraso y’abato…ariko nyamara ni ukuri kuzuye…

3. YEZU amaze kubatizwa yagiye mu butayu ahamara iminsi 40 ashukwa na Sekibi. Ibyo bidushushanyiriza ko natwe iyo tumaze kubatizwa tuba twinjiye mu buzima bwo kwishushanya na YEZU; duhita dutangira ubutayu, ni ukuvuga ubuzima kuri iyi si; ubutayu bwacu ntibumara iminsi 40 gusa; bumara iminsi tubaho yose kuko nta na rimwe duhwema gushukwa na Sekibi. Icyo YEZU ashaka ni uko tumureberaho tukamenya gutsinda Shitani mu izina rye. Ikibazo kiriho kuri ubu ni uko abantu bahabwa Batisimu bikinira, bagahesha Ukarisitiya ya mbere bagamije gukora iminsi mikuru gusa; uko kubatirisha twibereye mu bupagane ni ikimenyetso cy’uko tudashoboye kurera abana bacu mu kwemera; ibyo bireze i Burayi. Igiteye impungenge cyane ni uko Abepisikopi benshi n’abapadiri benshi ntacyo biteguye gukora ngo bavugurure Kiliziya, ngo ntibashaka kurushya abantu cyangwa kwiteranya na bo babagora; ayo matwara atuma ibyo biga n’ibyo basoma biba impfabusa.

4. Iki cyumweru, ni umwanya wo gutega amatwi YEZU utugezaho impuruza y’uko igihe kigeze…Ni ugusabira abepisikopi n’abapadiri kugira ngo bahugukire kwamamaza Inkuru Nziza no gufasha abantu kwakira Amasakaramentu ku buryo abafasha abashushanya na KIRISITU muri Kiliziya ye atari ibintu by’umuhango gusa.

5. Dukomeze urugendo rugana Pasika twizeye YEZU wadukunze kugeza adupfiriye ku musaraba, twisunge Bikira Mariya uduhakirwa kandi twiyambaze abatagatifu duhimbaza none ari bo Izabela wo mu Bufaransa, Marigarita wa Korutoni, Pasikazi na Papiyasi. Twibuke kandi ko ari n’umunsi mukuru wa Petero Intumwa atora Roma ho umurwa we.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho