“Isiraheli tega amatwi”

Inyigisho ku wa gatatu mutagatifu umwaka A, tariki ya 16 mata 2014

Iz 50, 4-9a; Mt 26,14-25

Buri gitondo Uhoraho arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa” (Iz 50, 4-9a)

Bavandimwe, Pasika turayikozaho imitwe y’intoki. Buri wese yabonye umwanya n’uburyo bwo kurushaho kwegera Imana. Kiliziya umubyeyi wacu udukunda cyane yakomeje kutwitaho, idushishikariza gusiba, gusenga no gufasha abakene. Izayi aratwereka umugaragu w’Uhoraho nk’umwigishwa witonda cyane. Ibyo yumvise, ntabyihererana. Abigeza ku bandi akigisha abantu iby’ubuhanga bukomoka ku Mana. Abo abwira si Abayahudi batinya Uhoraho bonyine. Arabwira abantu bose bayobye, bakigendera mu mwijima. Nk’abahanuzi ba keza, uyu mugaragu w’Uhoraho azatotezwa, ariko Imana izamukomeza imuhe gutsinda burundu. Uwo mugaragu Izayi avuga mu buhanuzi bwe murumva neza ko ari Yezu Kristu watumwe n’Imana Data kwigisha abantu no kubayobora ku Mana. Nawe azatotezwa. Tuzabizirikanaho by’umwihariko ku wa gatanu mutagatifu. Arika azatsinda burundu azuka mu bapfuye ku munsi wa gatatu. Muri iyi nyigisho nagira ngo nibande ku ngingo enye z’ingenzi: gutega amatwi, kwibuka, akamaro ntagereranywa k’izuka rya Yezu n’umurage yadusigiye.

  1. Tega amatwi

Iri jambo Bibiliya ikunda kurigarukaho. “Isiraheli tega amatwi” (Iyim 6,4). “Buri gitondo Uhoraho arankangura, akampa gutega amatwi nk’abigishwa”. Gutega amatwi kumva bifite akamaro cyane.

Inkuba n’igitagangurirwa byajyaga biganira ku bantu. Inkuba ibwira igitagangurirwa iti “Abantu baranyobeye. Iyo imvura igiye kugwa, ndakubita imisozi igahungabana kugira ngo banure imyaka imvura itayinyagira. Aho kugira ngo banure, bakajya impaka, ngo hano imvura ntihagera. Bagatangira kwanura imyaka imvura irimo ibanyagira kandi nabahaye ikimenyetso. Abantu ntibumva”. Igitagangurirwa kiti “nanjye abantu baranyobeye. Umuntu ndamubaba kuva ku ino kugera ku gakanu atarabyumva”.

Kumva rero ni ngombwa cyane mu buzima. Niyo mpamvu dukwiriye gushimira Imana uru rubuga rutugezaho Ijambo ry’Imana mu rurimi twumva neza no kurushaho kurisobanukirwa. Dusaba ingabire yo gutega amatwi, tukemera kwigishwa mu bwiyoroshye, ntitube ba nyirandabizi.

  1. Mujye mubikora munyibuka (Lk 22,19)

Tugiye guhimbaza iminsi ya nyuma ya Yezu kuri iyi si. Si ugusubiramo amateka yabareye i Yeruzalemu hakaba hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri. Ni ukwibuka amateka y’ingenzi y’ugucungurwa kwacu. Kwibuka ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu, biratuvugurura, bikaduhindura, bikadutera ubutwari mu rugendo rugana Imana.

Si twe bambere duhimbaje Pasika. Abayisiraheli bahimbazaga Pasika bibuka aho Uhoraho yabakuye n’ibitangaza byinshi yabakoreye. Hari indirimbo nziza baririmbaga mu gitaramo cya Pasika, ikubiyemo ibyiza byinshi Imana yabagiriye ku buntu bwayo.

Waraturemye. Waturemye mu ishusho ryawe. Uduha ubwenge, ubwigenge n’urukundo rwawe. Singizwa Dawe.

Wadukuye mu bucakara bwo mu Misiri. Udukiza Farawo n’ingabo ze. Ukora igitangaza utwambutsa inyanja. Watunyujije mu butayu, udutungisha mazi avubutse mu rutare na nanu iturutse mu ijuru. Singizwa Dawe.

Waduhaye amategeko yawe tugirana isezerano ku musozi wa Sinayi. Amategeko waduhaye si nka ya yandi arusha amabuye kuremera. Ahubwo ni rwa rumuri rutwereka inzira mu icuraburindi ryo kuri iyi si. Ni nka ka kazitiro bakikiza esikaliye kugira ngo hatagira ugwa hirya y’inzira ubuzima bwe bukangirika. Abanyamahanga batazi amategeko yawe barahuzagurika, bagashakira amahoro mu bibaroha. Singizwa Dawe. Ibyo rwose ku bwacu byari byari biduhagije, twari kuzaririmba ineza yawe ubuzima bwacu bwose. Nyamara koko abanyarwanda babivuze ukuri. Uwo Imana ihaye ntishyiramo amazi (yo gufungura). Wakomeje kudusendereza ibyiza byawe.

Waduhaye igihugu cy’isezerano cya kindi gitemba amata n’ubuki. Turaryama tugasinzira, tugatera imyaka tukayisarura. Singizwa Dawe.

Watwoherereje Umwana wawe. Yigira umuntu abana natwe. Yemera gupfira ku musaraba kugira ngo tugire ubuzima. Singizwa Dawe.

Buri mukristu yari akwiye guhimbira Imana igisingizo, ayishimira ibitangaza yamukoreye mu mateka anyuranye y’ubuzima bwe. Mbese nka wa muririmbyi wa zabuli wavugaga ati “Uhoraho nzamwitura iki ibyiza byose yampaye”. Ati “Nzashyira hejuru inkongoro y’umukiro, nambaze izina ry’Imana. Nzarangiza masezerano nagiranye n’uhoraho mu maso y’igihugu cyose”. (Za 116, 12-14).

  1. Izuka rya Yezu rimaze iki?

Hari abibaza bati “Ese kuva aho Yezu apfiriye akazuka, ni iki cyahindutse muri iyi si? Ko intambara zigikomeza, akarengane kagakomeza, indwara n’urupfu bigakomeza, Sekibi igakomeza gukora amarorerwa mu bana b’Imana?”

Yezu yadufunguriye amarembo y’Ingoma y’ijuru yari yarafunzwe n’icyaha. Muntu yari yaraciye iteme rimuhuza n’Imana. Yezu yarongeye yubaka iryo teme, umuhanda ugera ku Mana uba nyabagendwa.

Icyakora Yezu ntakoresha igitugu, ikiboko, imbunda n’iterabwoba. Ntawe ahatira kuwunyuramo. Yubaha ubwigenege bwa buri wese. Aratubwira ati “Ushaka kugira ubuzima, dore inzira agomba kunyuramo. Ni inzira ifunganye ariko iganisha ku mukiro.” Bidusaba ko muntu agira uruhare mu gucungurwa kwe yamera kwakira umukiro Umukiza atuzaniye.

Mu minsi shize, badusomeye uko mu butayu Abayisiraheli bahuye n’inzoka zifite ubumara butwika zirabarya, bapfamo abantu benshi. (Ibar 21,6-9). Kugira ngo bakire, bagombaga kureba inzoka Musa yacuze mu muringa, abibwirijwe n’Uhoraho. Icyabakizaga si inzoka icuzwe mu umuringa, ni ukwemera. Kubura umutwe bakarangamira iyo nzoka, cyari ikimeneytso cy’ukwemera kwabo.

Buriya ntihabuze ba bandi bibwira ko bazi byose, bakamagana Musa bati “Ntugakabye. Ntubona ko turi abantu bakuru. Uragira ngo tura abana bo mu mashuri abanza bemera ibyo mwarimu ababwiye byose. Uzabeshye abandi. Urabona koko kureba iyo nzoka hari icyo byatumarira !”. Erega kubera kunangira umutima, bakanga kurangamira iyo nzoka y’umuringa, bagapfa kandi bashoboraga gukira!

No muri iki gihe niko bimeze. Amarembo Yezu yakinguye hari abanga kuyanyuramo. Bakishakira izindi nzira. Hari ababona ko inzira y’urukundo Yezu atwereka igoye ko ntawashobora kuyinyuramo, ntibigere banabigerageza. Bakishakira izindi nzira.

Yeremiya niwe uvuga icyaha cy’abo mu gihe cye. “Koko umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye, jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamamo amazi” (Yer 2,13).

Koko rero usanga muri iki gihe abantu bavunitse, bananiwe, nyamara wareba icyo bavunikiye ukakibura. Wababwira gusenga, bati “Nta mwanya”. Wabashishikariza guhabwa isakramentu rya Penetensiya bati “Uramenye singiye kwivamo. Urabona kubwira umuntu ibyaha atari ubujiji!”. Muri make, inzira Yezu adukirizamo muri Kiliziya ugasanga abantu barazipinga, ngo ntizijyanye n’igihe tugezemo. Bagashidukira ibyo bavuga ko bigezweho nta bushishozi. Bakirukira ibishashagira, bibwira ko byose ari zahabu.

  1. Umurage Yezu yadusigiye

Bavandimwe, ejo tuzatangira iminsi nyabutatu ya Pasika. Twari dukwiye kugerageza kubona akanya ko kuzirikana ku mihango mitagatifu iteganyijwe. Tuzazirikana ku magambo ya nyuma ya Yezu kuri iyi si n’ibikorwa bye. Umuntu iyo ajya gupfa avuga Ijambo rimuri ku mutima kuko aba ari umurage abamukomokaho bazajya bamwibukiraho. Umurage Yezu yadusigiye ni urukundo. « Mujye mukundana nk’uko nabakunze. » Urwo rukundo rukajyana n’ubumwe. (Yh 17,20-23).

Bavandimwe, ngira ngo muzi ko Yezu atigishije mu magambo gusa. Ubuzima bwe n’ibikorwa bye ni inyigisho iruta izindi. Natwe ibikorwa bya Yezu bitubere inyigisho idutungira ubuzima idufasha gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo. By’umwuhariko turebe Yezu kandi tumwumve. Turebe Yezu Pilato amucira urwo gupfa amurenganya. Turebe Yezu ahura na Nyina Mariya, urukundo rw’umubyeyi rukamutera imbaraga agakomeza urugendo. Tumurebe agwa ubwa mbere… ubwa kabiri… ubwa gatatu, ntacike intege, akabyuka, agakomeza urugendo kubera urukundo adukunda. Tumurebe Veronika, umugoore w’intwari amuhanagura mu maso. Turebe Simoni w’i Sireni, wiviriye mu murima amutwaza umusaraba. Tumureba ababaye ariko akita ku bandi. Ageze ku bagore b’i Yeruzalemu bamurirra arahagarara, arabahumuriza abona gukomeza urugendo. Tumurebe bamwambura imyambaro ye, icyubahiro cye, ubuzima bwe. Tumurebe ababarira abishi be. « Dawe, bababarire kuko batazi icyo bakora ». (Lk 23,34). Kureba Yezu mu bubare bwe bizaduha kumureba yazutse, tukishimana na Mariya, Mariya Madalena, intumwa ze abandi inkuru y’izuka yagezeho bakayakirana ibyishimo.

Ushobora kwibona muri bariya bantu bose ivanjili itubwira : Yuda umugambanyi, Pilato umutegetsi w’umunyabwoba, ukaraba aho kurenganura uwo abona neza ko arengana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bakora ibishoboka byose ngo imbehe yabo idahungabana, abasirikare, kakora ibyo bategetwe bagashyiraho agekeregeshwa kabo ko gushinyagura, no gusuzugura no kwigabanya iby’undi. Rubanda nyamujyiyobijya, kuri Mashami baramusingizaga, bigeze ku wa gatanu mutagatifu ngo nabambwe.

Hari abakwiye kutubera urugero : Mariya Nyina wa Yezu , wari uhagaze iruhande rw’umusaraba. Atwigishe gukomera mu bishaka kuturambika hasi. Veronika, watabaye umuntu abandi bagize ruvumwa. Simon w’i Sireni, watwaje Yezu umusaraba. Abagore b’i Yeruzalemu baririra ibyaha byabo. Yozefu w’i Arimatiya, Nikodemu, abagore bakurikiye Yezu kuva mu Galileya, bakamushyingura. Ineza yabo n’ubutwari byabo biturange.

Nk’abamugambaniye, abamwihakanye, abasabye ko abamwa ku musaraba… twakire imbabazi za Yezu. Twemere amaraso ye yameneye ku musaraba adusukura ibyaha byose twakoze, ibyo tuzi n’ibyo tutazi. Tumwemerere ayadutungishe mu Ukaristiya no mu yandi masakramentu .

Ndangije mbifuriza Pasika nziza, mwebwe mwese nshuti z’urubuga « Yezu akuzwe », ababyeyi banyu, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi. Pasika izahe buri wese gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho