Iyi ni Pasika nshya!

INYIGISHO YO KUWA GATANU WA PASIKA 2014,

TARIKI YA 25 MATA 2014

AMASOMO: 1°   Intumwa 4,1-12 ; 2° Yohani 21,1-14

Iyi ni Pasika nshya!

Iyi pasika ibaye nshya kuri jye. Ni Pasika y’ibyishimo, Pasika y’ubwigenge, Pasika y’ubusabane buntera gusangira no gusangiza abandi ibyishimo dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu bituma nsubira muri aya magambo nti:”Yezu ni muzima”. Muri iyi Pasika tuzakomeza kuzirikana ibyiza Imana igirira umuryango wayo. Nko ku cyumweru cy’impuhwe z’Imana ni umunsi udasanzwe kuri njye ubwo ba Nyirubutungane Papa Yohani wa XXIII na Papa Yohani Pawulo II bazashyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Icyumweru cya 3 cya Pasika azaba ari icyumweru cy’abigishwa ba Emawusi batwigisha ko nta handi twamenyera Yezu wazutse atari mu Ijambo rye no mu Imanyura ry’umugati. Naho icyumweru cya 4, tuzazirikana ku ihamagarwa ryanjye nawe. Ku cyumweru cya 5 tuzazirikana ko Yezu wazutse ari we wenyine Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Ku cyumweru cya 6 tuzibuka ko Yezu yasubiye mu ijuru ngo adutegurire ibyicaro. Ku munsi mukuru wa Pentekositi niteguye hamwe n’intumwa kuzakira imbaraga zihariye zaRoho Mutagatifu zituma mbera Kristu umugabo mu bantu.

Si Pasika y’Abayahudi ni Pasika ya Yezu Kristu, ni Pasika ya bose

Kera cyane uyu munsi wa Pasika, Abayisiraheli bawizihizaga buri mwaka bibuka ukuntu Imana yabarokoye ubucakara bwa Misiri ikabambutsa inyanja itukura ibarokora ubucakara bw’Abanyamisiri. Bityo rero, igihe Musa abakuye mu Misiri, Pasika bayigize urwibutso rw’ibohorwa ryabo. Akamenyero ko kwizihiza Pasika y’Abayisiraheli katangiriye mu butayu. Iryo jambo Pasika rikavuga: « kwambukiranya, guca hagati, kuva, guhita, guhaguruka». Mu ijoro rya Pasika, ni bwo Uhoraho yagaragarije Abayisiraheli urukundo rukomeye. Yambukiranije igihugu cy’Abanyamisiri, abahana, nyamara ahita mu Bayisiraheli rwagati abakiza, ababohora ngo abajyane mu gihugu cy’isezerano; igihugu gitemba amata n’ubuki ( reba Iyim 12, 27).

Mu Isezerano Rishya, Pasika bivuga «ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu». Ntibisobanura gusa kuva mu bucakara ujya mu bwigenge, nanone bisobanura kuva mu bucakara bw’icyaha ujya mu bwigenge bw’umutima, kuva mu rupfu ujya mu buzima, kwiyambura muntu w’igisazira maze ukambara muntu mushya, guhaguruka umuntu akava mu cyaha gishyira urupfu n’umwijima maze akajya mu buzima n’urumuri. Muri Pasika, Yezu wazutse aradukangura, akaduhagurutsa, akatuvana mu rupfu maze akatumurikira. Muri Pasika rero Kristu yadukijije icyaha n’urupfu, atwunga n’Imana maze adukingurira amarembo y’ubugingo bw’iteka. Ni muri Pasika amayobera y’ugucungurwa kwacu yose ashingiye.

Uwizihije Pasika ntaguma uko yari asanzwe cyangwa ngo asubire mu mibereho ishaje

Pasika iduha ubuzima bushya. Ntawakwizihiza Pasika ngo agume uko yari asanzwe cyangwa ngo asubire mu mibereho ishaje. Mu Ivanjili y’uyu munsi turumva Petero wisubiriye mu burobyi bwe ndetse n’abandi bakamubwira bati:” tukajyana”. Nyamara yibagiwe ko Yezu yari yaramubwiye ati:” ntukiri ujurobyi w’amafi ahubwo uzajya uroba abantu”. Bavandimwe natwe hari igihe tujya dushaka kwisubirira inyuma. Mu ijoro ry’icuraburindi, mu ngorane igihe twibwira ko Yezu atagihari tugashaka gusubira mu bikorwa bya muntu w’igisazira tukibagirwa ko Yezu yaduhamagariye imirimo mishya mu buzima bushya. Dusabe Yezu wazutse aduhe ingabire y’ubudacogora.

Ibyo twakora tudafite Yezu wazutse nta musaruro

Bavandimwe, kuba Petero na bagenzi be barara ijoro ryose baroba ntibagire icyo baronka, si ukuvuga ko bari abaswa mu burobyi, ko batari bazi aho amafi aba cyangwa se ko hatari ku mwero wayo, ko incundura zabo zitari nzima cyangwa se baziroshye nabi. Ahubwo ni uko utari kumwe na Yezu ntacyo aronka. N’iyo akirotse ntikimuhaza n’iyo kimuhagije ntikiramba. Twige rwose gutumira no kugendana na Yezu wazutse mu byo dukora, ngo tutavaho tuzindukira ubusa nk’igihu cyangwa tukiruka inyuma y’umuyaga.

Yezu wazutse ni We wenyine ushobora guha icyerekezo kizima ibikorwa byawe

Bavandimwe, nimuhumure. Mu bikorwa byanyu Yezu arahari, mu bibahangayikishije by’ubuzima Yezu arahari. Mu ngorane z’ubuzima Yezu arahari. Mu ijoro ry’icuraburindi no mu biterabwoba azabaha urumuri rwe. Ni na yo mpamvu yiyeretse intumwa ze mu gitondo bugicya. Abavugisha nk’uwo bamenyeranye ati:” bahungu mwe hari icyo mwaronse”? bati:” habe na mba”! Na we ati:” Nimurohe incundura iburyo h’ubwato muraronka”! Koko rero bavandimwe Yezu Kristu watsinze urupfu ni We uzi icyerekezo nyacyo cy’ibikorwa byacu. Ni we uzi uburyo n’iburyo habyo. Tumwemere, tumuhamye nka Petero tuti:” Ni Nyagasani”. Koko rero nta rindi zina twahawe ngo dukorizwemo atari Izina rya Yezu.

Icyo twarushaho gusaba Imana muri iki gihe cya Pasika:

  1. Kuva mu Misiri: ahantu h’uburetwa, ahantu h’ubucakara, ahantu h’agahato, ahantu h’ingaruzwamuheto, h’agasuzuguro, ahantu h’ubunangizi nk’ubwa Farawo wabonye ibitangaza n’ibimenyetso byinshi ariko yanga kuva ku izima. N’ubu turi kwizihiza Pasika hari abakinangiye. Ahantu h’ubwicanyi, ahantu h’ubugome ndengakamere ngo iyo umugore w’umuheburayi yabyaraga umuhungu bahitaga bamwica kugira ngo umuryango w’Abaheburayi uzazime. Va mu Misiri.
  2. Kuva mu mva: Yezu yavuye mu mva ngo atuvane mu mva zacu, imva twicukuriye kubera ibyaha n’ingeso mbi zacu: imva z’ubujura, imva z’ubusambanyi, imva z’ubugome n’ubwirasi… Muvandimwe, va mu mva!
  3. Gutsinda Shitani, icyaha, icyago n’urupfu: tureke gushidikanya Yezu yatsinze Shitani atsinda ibyago n’urupfu ngo ku bubasha bwe nawe dutsinde. Alleluia!

Ishime unezerwe Bikira Mariya, kuko umwami Yezu yazutse koko, urajye udusabira ku Mana. Alleluia!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho