Iyo ubaye mu by’Imana, nayo iba mu byawe: Gufasha no kubaka Kiliziya ntibikenesha

Inyigisho yo ku wa Gatandatu, Icya 32 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 15 Ugushyingo 2014 – Mutagatifu Yozefu Mukasa Balikudembe

Amasomo: 3Jn5-8; Za 111; Lc18, 1-8

Isomo rya mbere riratwereka umukire GAYO, wanogeye Imana. Kugira ubutunzi bw’iyi si ntibihabanye no gukorera ingoma ya Kristu. Ahubwo byagombye kujyana. Ni akaga kuba watunga byinshi by’iyi si, ariko ukabura ubugingo bw’iteka. Bitera kwibaza kubona umuntu waminuje mu buhanga bw’iyi si, akiyita umukristu, agafata ijambo rifatika mu bandi, nyamara yagera mu by’Imana (Misa, isengesho…) akajunjama, akabura ijambo imbere ya Jambo. Ngo hari n’ababyara muri Batisimu bakitwaza ababo (umugore, umukrsitu se ugerageza), ngo aze kumuterera agasengesho cyangwa akaririmbo asabira uwo yabyaye muri Kiliziya! Ni akaga! Birababaje! GAYO atubere urugero rwiza mu guhugukira iby’ijuru.

GAYO yari umukire utuye muri imwe muri za Kiliziya zo muri Aziya. Yohani yandikiye iyo Kiliziya, ashima cyane imyitwarire myiza n’urugero rw’ubukristu nyabwo GAYO agaragaza muri yo. Yashimye GAYO kugira ngo bibere n’abandi benshi urugero rw’ububyutse bashishikarire Ivanjili ya Kristu. Si Yohani gusa ushima GAYO. Abakristu b’i Efezi basuye abo muri Aziya maze GAYO aritanga bifatika kugira ngo bakirwe neza. Bagiye bashima kandi basabira umugisha iyo Kiliziya. Byongeye, GAYO, yabatozaga kugendera mu kuri, kwamamaza ukuri ari we YEZU KRISTU no kwirinda ubucabiranya, amatiku, inzigo, inzika, ikinyoma… Koko, biturutse kuri bake, iyi Kiliziya irashimwa kandi yabaye koko umuhamya w’urukundo. Yohani arasaba GAYO, ariko anamusabirana, ubudacogora mu kugira neza no mu kwitangira Kiliziya. Yohani aramushishikariza gukataza mu bugwaneza, ndetse yakomeza kugirirwa Ubuntu mu butunzi, akazajya aha n’agafunguro abogeza-butumwa biyemeje kwamamaza Kristu mu bapagani. Yohani afite igishyika n’impuhwe za kibyeyi: arasaba za Kiliziya kuzuzanya, izikize zigafasha izikennye. Ni Kiliziya imwe ya Kristu. Ati: mujye mwibuka gufasha n’abo bose bahagurukiye gukorera Kristu mu bataramumenya . Ati: none se bagobokwa na nde? Abataremera Kristu se nibo bashyigikira Ivanjili ya Kristu (batazi) twe twamumenye twigize ba ntibindeba? (3Yh7).

Kubaka Kiliziya si byo bikenesha imiryango yacu! Impamvu y’ubukene dufite tuyishakire ahandi. Ibyo wubakishije Kiliya yawe bizana n’umugisha w’ineza, amahoro y’umutima n’imbaraga zo kugera ku bindi byisumbuyeho kandi binyuze mu nzira nziza. Gufasha Kiliziya bisaba ukwemera. Twongerere ukwemera Nyagasani. Bisaba umutima. Hari abakene bafite umutima wo kubaka Kiliziya, hari nyamara abakire bahora babogoza…ko havuyeho rimwe bahomba! Dusenge ubutarambirwa nk’uko Ivanjili ibidusaba, dusabe umutima ukunda Kiliziya umuryango w’Imana. Dusabire cyane abantu bafite akaboko gahora karambuye ngo bahabwe, nyamara akandi gahora gahinnye ngo kadafasha. Iyo réseau yabuze, guhamagara cyangwa kwitaba telefoni birahagarara! Natwe twabuze isengesho n’urukundo rwa Kiliziya, akacu kava kashobotse! Nta cyo twageza ku Mana, nayo ibura aho ihera itugezaho ibya yo. N’iyo ishakishije aho ibinyuza tubipfusha ubusa, tukabibyazamo umuvumo, umukiro nyawo ukaduhunga!

Mutagatifu Yozefu Mukasa BALIKUDEMBE adusabire

Yateguwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho