“Kiliziya ni imwe, itunganye, gatolika, kandi ikomoka ku ntumwa.”

Umunsi mukuru wAbatagatifu Simoni na Yuda, Intumwa

(Ku wa 28 ukwakira 2014)

Uyu munsi Kiliziya irizihiza abatagatifu Simoni na Yuda babaye intumwa za Yezu bakaba n’abamaritiri, ni ukuvuga abahowe Imana. Abitwa ba Simoni, Yuda na Tadeyo, tubifurije umunsi mwiza.

Mutagatifu Simoni bitaga Murwanashyaka ntabwo ari Simoni wiswe Petero cyangwa Urutare. Uyu Simoni yahawe izina rya Murwanashyaka kuko yari mu mutwe w’abo bitaga Abazelote bashakaga ko igihugu cya Isiraheli cyigenga ku bakoloni b’Abanyaroma hakoreshejwe intwaro. Uwo mutwe ngo wajyaga unyuzamo ukagaba udutero shuma twa kinyeshyamba. Irindi zina bari baramuhimbye ni « Umunyakanahani ». Ivanjiri nta bintu byinshi imutubwiraho. Hari uruhererekane ruvuga ko yaba yarapfuye bumaritiri mu gihugu cy’Ubuperisi aho yapfanye na Yuda mwene Yakobo. Akaba ari nayo mpamvu Kiliziya ibibukira umunsi umwe.

Mutagatifu Yuda mwene Yakobo amavanjiri ya Matayo na Mariko amwita Tadeyo (Mt 10, 3 ; Mk 3,18). Icyo tumwibukiraho ni ikibazo yabajije Yezu agira ati « utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi ? » (Yh 14, 22). Igisubizo Yezu yamuhaye kiduhishurira ko Imana itura mu mitima y’abayikunda : « Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane nawe » (Jh 14, 23). Uyu Yuda ntabwo ari Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu, nta n’ubwo ari Yuda, umuvandimwe wa Yezu, wanditse ibaruwa dusanga mu Isezerano Rishya.

Kuri uyu munsi mukuru w’intumwa Simoni na Yuda, amasomo Kiliziya yaduteguriye atwibutsa amagambo y’ukwemera kwacu dukunze kuvuga buri cyumweru aho tugira tuti “Kiliziya ni imwe, itunganye, gatolika, kandi ikomoka ku ntumwa.” Kuba Kiliziya ishingiye ku ntumwa ni imwe mu ngingo z’ibanze z’itegekonshinga rya Kiliziya. Abakunze kuzirikana ku iyobera rya kiliziya bashaka kurisobanukirwa hari ingingo nk’enye dukura mu ivanjiri y’uyu munsi:

1) Kuba Kiliziya yarashingiwe mu isengesho bisobanuye ko Kiliziya idasenga iba itazi iyo iva n’iyo ijya. Gusenga cyangwa kuganira n’Imana niwo murimo wa mbere Kiliziya ihamagarirwa. Byabaye ngombwa ko Yezu afata umwanya akatwigisha uko tugomba gusenga. Mu isengesho rya Dawe uri mwijuru, umwanya wambere tuwugenera Imana, twifuza ko Izina ryayo ryakubahwa na bose, ko ingoma yayo yakogera hose, ko icyo Ishaka cyakorwa hano kw’isi nk’uko gikorwa mu ijuru. Umwanya wa kabiri uharirwa ibintu by’ingenzi birebana n’imbanire y’abantu : kubona icyo kurya, kubabarirana, kurindwa ibishuko n’ibyago.

2) Abo Yezu yatoreye kumubera intumwa bakoraga imirimo itandukanye. Yezu yabahurije hamwe kugirango bafate igihe cyo kubana nawe, bamwumva, biga imico ye, ururimi rwe, kugirango bazabe umuryango we. Burya ntawe uba intumwa atabanje kuba umwigishwa, ni ukuvuga umwumva akanaba umusangirangendo we. Aba bigishwa barimo abarwanyi nka Simoni, abarobyi nka Petero, abakoreshakoro nka Matayo, abacungamutungo nka Yuda Isikariyoti waje no kumugambanira,… ntabwo bashoboraga kugira ubumwe batarangamiye Yezu. Ubumwe bwa Kiliziya bushingiye kuri Yezu. « Kristu niwe bumwe bwacu » nk’uko Abepisikopi b’u Rwanda bigeze kubyandika mu mabaruwa bandikiye abakristu mu myaka ya 1990, mu gihe cy’intambara.

3) Abo Yezu atorera kuba intumwa ze abohereza babiri babiri. Ujya mu butumwa ntabwo ajya kwivuga ibigwi ajya kuvuga ubutumwa yahawe. Ntabwo aba yitumye aba yatumwe. Ni ngomba rero ko haba hari umuhamya uhamya ko yavuze ibyo yatumwe. Bisobanuke rwose ko Ijambo ry’Imana ari ijambo ry’Imana nyine. Ntitukarivangire dutambutsa ibitekerezo byacu maze ngo tubyite iby’Imana. Umuntu wigisha Ijambo ry’Imana adasenga ageraho agafata ibitekerezo bye n’ibibazo bye akabyita iby’Imana. Ukora atyo, abo yakagombye guhagisha ijambo ry’Imana arabasonjesha. Ni ngombwa rero ko uwo boherezanyijwe mu butumwa amuhwitura akamugarura mu nzira nziza.

4) Kiliziya ubu yakwiye kw’isi hose yatangiriye mu isengesho rya ninjoro no mu gutorwa kw’abantu cumi na babiri. Aba bantu bacye kandi batari ibihangange n’abanyabwenge nibo Imana yatoreye kuba inkingi za Kiliziya. Ibi bivuze ko ingufu za Kiliziya izikura ku Mana, iyo itangiye kwibeshya ko ifite ingufu zindi zidashingiye ku kwemera n’isengesho, ntitinda kubona ko yibeshye. Ubukire yarunze bushingiye ku by’isi bugira gutya bukayica mu myanya y’intoki. Bukayoyoka. Nidufungura amaso tuzabona ko dufite ingero nyinshi iruhande rwacu. Ubutumwa twahawe ku munsi wa batisimu ni ubwo kuba abatagatifu, abahanuzi n’abayobozi b’umuryango w’Imana. Nitwubahiriza ubu butumwa twahawe, umuryango wa Kiliziya turimo uzakomeza utere imbere, ube igiti cy’inganzamarumbo nk’uko Imana ibishaka.

Batagatifu Simoni na Yuda mudusabire. Mwe mwishwe kubera kwamamaza ijambo ry’Imana mudusabire kugira ubutwari nk’ubwanyu.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho