“Kuba narabatoye, ni cyo isi izabaziza”. (Yh15,19)

Inyigisho yo ku ya 09 Gicurasi 2015, kuwa gatandatu w’icyumweru cya 5 cya Pasika

Amasomo: Intu 16,1-9 ; Zab100(99) ; Yh15,18-21

Mu ivanjili ya mutagatifu Yohani, iyo avuze isi aba ashaka gusobanura abantu muri rusange ; ibyo bikaba byagira ibisobanuro bibiri : mu buryo bwiza, isi ni aho abantu bemerera Imana ikabana nabo bakakira urukundo rwayo (Yh3,16) ; naho ku gisobanuro kitari cyiza, isi yakumvikana nk’abantu bimitse sekibi maze bakigomeka ku Mana. Muri iyi vanjili ya none rero, isi irumvikana kuri ubwo buryo bwa kabiri.

Gutotezwa n’abadakunda Imana aribo bamwe na bamwe bagize isi turimo kuvuga, ku mukristu ntabwo ari ikintu gikwiye kumutungura ahubwo ni ngombwa kugira ngo ahamye by’ukuri ko afite umurongo w’ubuzima bwa Yezu yahisemo gukurikira. Igihe usenga cyane, ntihazabura abakubwira ko ntacyo bizakumarira ; igihe ubabariye abanzi bawe cyangwa wihanganiye abakuvuga nabi, ntuzabura abakwita ko uri umunyantege nke,… Pawulo mutagatifu niwe uhamya ko gutotezwa n’ab’isi ari kimwe mu byerekana umukristu w’ukuri. Ariko nanone ntawe bikwiye guca intege, ahubwo bikwiye kubakomeza kuko na Yezu ubwe yaratotejwe : baramukubise, bamuvunderejeho amacandwe, bamutamirije amahwa, bamushinzemo imisumari, baramututse, bamennye amaraso ye, …

Muri ibi bihe hari igihe twumva ko nta totezwa rikibaho hano iwacu ; nyamara turebye neza mu ngo tubamo cyangwa duturanye, hari abashakanye umwe akabuza mugenzi we kongera gusenga no kugira igikorwa cya Kiliziya yitabira!. Ndetse hari n’ingero z’ibihugu byinshi twumva mu makuru na nubu hakiri itotezwa rikomeye rikorerwa abashaka gukurikira inzira y’urukundo ya Yezu.

Umugenga w’iy’isi watsindiwe ku musara wa Kristu, nanubu arakinyagambura ku isi ashaka abo ahitana. Kudashobora kumenya imitego ye, ni ukutabasha gusoma ibimenyetso by’ibihe turimo aho ikinyoma gihabwa intebe, abantu bagaterwa ubwoba, bakicwa bazira akarengane, ubwikunde bukabije n’ibindi bibi bigaragaza ingoma ya shitani.

Twe rero, ntabwo turi ab’isi. Ntabwo twemera kwimika ikibi kabone niyo twaba turushwa ijwi na nyir’ikinyoma. Ntabwo tugambanira bagenzi bacu, ntabwo turi ba mpemuke ndamuke ! ariko nanone , Yohani ashimangira ko kuba tutari ab’isi, tutabarirwa muri abo bakora nabi; ntibitubuza kuba muri iy’isi. Kandi koko dufite inshingano yo kuyimurikira, gusabira abakiri mu maboko ya sekibi ngo babashe kumwigobotora, kuko barimo kudutabaza nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere (Intu 16,9).

Ababatijwe twese Imana yaduhisimo. Natwe rero duhitemo kugumana nayo, ntitugomba kuba ab’isi ahubwo turi abantu b’Imana barangwa n’ibikorwa byiza bihangara abantu bose batuye mu isi ariko badakunda Umuremyi wayo. .

Dusabirane kuguma twibumbiye hamwe na Yezu nk’uko nyine umwigishwa w’ukuri ahorana n’umwigisha we. Twirekurire Yezu maze akomeze abeho muri twe uko abishaka.

Nyagasani Yezu ahorane namwe.

Padiri JMV NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho