Kuba umunyu n’urumuri by’isi

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 10 gisanzwe, B, ku wa 09 Kamena 2015

Amasomo : 2Kor 1,18-22 ; Zab 118, 129-130, 131-132, 133.135; Mt 5,13-16

Nyagasani dufitanye igihango

Bavandimwe, tumaze iminsi duhimbaza iminsi mikuru ikomeye muri Kiliziya ntagatifu: Pasika, asensiyo, Pentekositi, Ubutatu Butagatifu n’umunsi mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu. Twazirikanye bihagije ku rukundo Imana yagiriye umuryango wayo, ari nawo yiyemeje kugirana amasezerano akomeye. Imana mu budahemuka bwayo yiyemeje gukiza no kwegera abantu kugira ngo badapfa. Ubusanzwe no mu muco wacu, umuco nyarwanda, iyo abantu bagiranaga/ bahanaga igihango byari bibujijwe kukirengaho ngo uhemukire igihango. None twe abantu tunywa Amaraso ya Kristu, tukarya Umubiri we ntituba tugiranye/ duhanye igihango? Ese ntitujya duhemukira Nyagasani Yezu?

Nitube umunyu n’urumuri by’isi

Uyu munsi turasabwa kuba umunyu w’isi n’urumuri rw’isi: ubusanzwe akamaro k’umunyu ni ukuryosha ibiryo, iyo utarimo kandi ugiye kubirya ari muzima, ntakibazo afite kiwumukuraho, ibiryo biramusharirira, ntacyanga biba bifite, ntaburyohe kandi n’ubiriye ntaburyohe yigiramo kuko niba yari kubukura mu byo yariye ntabwo yabonyemo. Ariko iyo birimo umunyu usanga n’ubirya avuga, arata uburyohe bwabyo. Twe twagiranye/ twahanye igihango na Kristu tunywa Amaraso ye tukanarya Umubiri we, turasabwa kumureberaho tukamwigana tubera abandi umunyu. Aho turi hamwe n’abandi tukabaryohera, ntitube ba gashozantambara, n’andi mazina umuntu yakwitwa atajyanye n’ubutumwa bwo kuba umuteramahoro. Aha nibwo uzasanga bari kuvuga ko umunyu uhari ariko warakayutse, aho kuba wagirira abawurya akamaro urushaho kubangiriza ubuzima. Nitureke rero kuba umunyu wakayutse mu bandi kuko ni uguhemukira igihango, Nyagasani Yezu Kristu, udukunda. Ubu turi muri Noveni y’umunsi mukuru w’Abarayiki, tugeze ku munsi wa gatanu aho tuzirikana ku gukemura ibibazo bitwugarije iwacu mu rugo no mu muryangoremezo buri wese abigizemo uruhare. Ni duhe Imana umwanya wayo muri iyi Noveni idufashe kubera abandi umunyu.

Akamaro k’urumuri ni ukubonesha, hakaboneka umucyo. Natwe Nyagasani aratugereranya n’umucyo kandi akanatwibutsa akamaro kacu niba koko turi umucyo. Turi amatara acanye, turamenye ntituzigere tuba nk’itara ryorosheho icyibo! Ariko se byabura bite kandi Ingabire za Roho Mutagatifu twahawe twarazipfukiranye zose? Ntagishaka guhabwa Isakaramentu na rimwe? Ese urwo yaba arirwo rumuri ndirwo? Urumuri nk’uru nirwo Nyagasani Yezu atubwira rumeze nk’itara ryubitseho icyibo cyangwa se natwe tukaba twavuga ko rumeze nk’itara ryazimye kera. Icyo Nyagasani atwifuza ho ni ugukoresha neza Ingabire zose za Roho Mutagatifu twahawe, tugakurikiza Itegeko ry’imana, ry’urukundo, kandi tugashimishwa no guhora twitagatifuza muri byose cyane cyane tubinyujije mu Masakaramentu matagatifu duhererwa muri Kiliziya Ntagatifu. Urugero rwiza dutanze ni urumuri rumurikiye abandi, cyane cyane abakiri mu mwijima w’ibyaha. Nyagasani aradusaba ko tugomba kumurikira abandi kugira ngo bibonere ibyiza dukora. Urwo rumuri rw’ibikorwa byiza, rw’ingero nziza nirwo ruzaduhesha amahoro no gutunganirwa twizeye. Ibi bituma tunahamya ko Roho Mutagatifu twahawe atari Roho utera ubwoba ahubwo aduha ubutwari bwo gukorana imbara umurimo mwiza twateganyije. Ibi bituma tutagira icyo dukora twikanga cyangwa twikandagira, kuko ibyo dukora tubikorera mu kuri tudatinya amaso y’abantu, ahubwo dushishikariye gukuza izina ry’Imana muri byose.

Pawulo Mutagatifu aratubwira ko Nyagasani Yezu yatwigishije atabaye icyarimwe “oya” na “yego”, ahubwo ni “yego” gusa. Nyagasani Yezu ni Imana nzima kandi y’Ukuri. Ni We utuyobora kandi buri gihe akatwifuriza amahoro no kugubwa neza, kandi ni We uduha Roho Mutagatifu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza dukora. Nimucyo twemerere Nyagasani Yezu adukoreshe uko ashaka maze aduhe imbaraga zo gutsinda ikibi mu buzima bwacu, turusheho kuba koko umunyu n’urumuri mu bandi. Turyohere abandi nabo baturonkereho umukiro. Nyagasani yifuza ko ubuzima dufite muri we bwakomeza gusugira kandi n’igihango dufitanye tugakomeza kugisigasira. Tukakira kandi tugakoresha neza Ingabire za Roho Mutagatifu twahawe ho umurage.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA

Paruwasi Kibingo, Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho