Kunga ubumwe n’Imana, ni byo soko y’ubumwe mu bantu

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 7 cya Pasika; kuwa 20 gicurasi 2015

Amasomo: Intu 20,28-38 / Yh 17,11b-19

Bavandimwe, turagenda twegereza umunsi mukuru wa Pentekositi. Bamwe bari gukora Noveni ibategura kwakira ingabire za Roho Mutagatifu. Abandi bagenda bazirikana amasomo atandukanye atwumvisha ibanga rya Pasika. Turimo kuzirikana mu buryo bwihariye amagambo y’umurage Yezu Kristu yasigiye abigishwa be. Kuva kuri uyu wa kabiri, twatangiye kumva igice cy’Ivanjili bita « isengesho rya gisaseridoti ». Kirimo inyigisho nyinshi zigaruka kenshi ku bumwe bw’Ubutatu Butagatifu, ubumwe tugomba kugirana n’Imana ndetse n’ubumwe bugomba kuranga abana b’Imana.

Ivanjili y’uyu munsi ifite ingingo zitandukanye abantu bazirikanaho. Zimwe muri zo ni: abo wampaye, babe umwe ; si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi ; singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi ; batagatifurize mu kuri ; nk’uko wantumye mu nsi nanjye ni ko natabatumye ku isi ; ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo nabo babe abakwiyeguriye mu kuri. Muri izi ngingo zitandukanye, reka tuzirikana ko turarikirwa kunga ubumwe n’Imana ndetse tukunga ubumwe hagati yacu.

  • Ntidushobora kunga ubumwe bukomeye niba tutunze ubumwe n’Imana

Bavandimwe, ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu ni ubumwe bwa kameremana, ubumwe bw’urukundo, ubumwe mu mugambi umwe no kuwurangiza, ubumwe burema, bukiza, bubeshaho kandi butagatifuza. Ni ubwo bumwe dusobanurirwamo urukundo ruhebuje Imana idukunda. Ni ubumwe Yezu Kristu asobanura kandi aturarikira kwinjiramo no kugiramo uruhare kuko twabaye « undi kristu » muri batisimu nk’uko Terituliyani abitubwira.

Bavandimwe, ubumwe ni ngombwa, ubumwe ni bwiza, ubumwe ni isoko y’ibyiza byinshi. Ariko ubumwe mu byiza no kugira neza, byo, ni agahebuzo. Nyagasani aturarikira kunga ubumwe hagati yacu. Nyamara ntibishoboka niba tutunze ubumwe na We kuko « Kristu ari We Bumwe bwacu », isoko n’ishingiro ry’ubumwe mu bantu n’ubumwe bw’abantu.

Icyakora Yezu Kristu aratwereka ko ubwo bumwe tugomba kugirana n’Imana ari ubumwe nyabuzima kandi butugeza ku mukiro. Ariko, kubera ko abantu bose batanyurwa n’ibyiza n’inzira nziza, ubwo bumwe ni intandaro y’ingorane zimwe na zimwe : nko kwangwa n’isi kuko yabanje kwanga Yezu Kristu. Ni byo yatubwiye ati « nabagejejeho ijambo ryawe maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nange ntari uw’isi ». Ubwo butumwa bwo guhamya umugisha n’umukiro bituvana mu mivumo, ubuzima butuvana mu rupfu, ni intambara ntagatifu abemera Kristu bagomba kurwana igihe cyose bakiri ku isi. Ni byo Yezu Kristu atwibutsa kabone nubwo isi yatwanga : kuko tugomba kubaho turi kumwe n’Imana kandi dushyikiriza iyi si Imana mu nzego zombi (Imana↔isi). Ni ubutumwa tugomba kurangiza igihe cyose Nyagasani akitubeshejeho hano ku isi : ntabwo umuntu yakwifuza gupfa ngo ajye mu ijuru ahubwo agomba no kubanza gufasha abandi kuzajya mu ijuru. Yezu Kristu yabigarutseho avuga ati « singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde iki ». Kwirinda ikibi, guharanira ubutungane ni umusingi utuma turenga ibidutandukanya.

  • Ubumwe ni umurage wa Nyagasani n’inshingano y’abantu

Bavandimwe, kuba Nyagasani Yezu Kristu yaragarutse kandi agatsindagira ubumwe tugomba kugirana na We ndetse no hagati yacu, ni uko ari ngombwa. Ni umurage we kandi ni inshingano zacu z’ubuzima. Icyakora kunga ubumwe si ukuba kimwe ahubwo ni ukwemera kugira aho muhurira : mu myumvire, mu cyerekezo, mu ngamba no mu mibereho. Ariko kunga ubumwe birakomeye kuko bisaba kwitsinda, kwigomwa, kwiyibagirwa no kugira imyumvire n’imigirire ‘ndegakameremuntu’ idukururira mu bwikunde bukabije, kwiyemera no kwigerezaho.

Ibibangamira ubumwe bw’abantu cyangwa se ubumwe mu bantu biva henshi no kuri benshi ndetse bikagira urwitwazo rushyingiye kuri byinshi. Tubizirikana mu isomo rya mbere aho Mutagatifu Pawulo ari kwihaniza abemera bose kandi akababurira. Yabivuze neza ati « nzi neza ko nimara kugenda, muzinjirwamo n’ibirura by’ibihubuzi bitazababarira ubushyo. Ndetse no muri mwe hazaduka abantu bavuga amagambo y’ibinyoma, azatuma bigarurira abigishwa. Murabe maso rero ». Ibi bikatwereka ko ubumwe bushobora gusenywa n’abari bakwiye kubusigasira. Ibi kandi bigira ingaruka nyinshi kuko umwanzi wo mu nzu, arimbura umuryango kandi « akamasa kazazica kazivukamo » nk’uko bivugwa mu mugani nyarwanda. Abandi banzi b’ubumwe ni abava hanze yacu, hirya y’imikorere yacu. Ariko undi mwanzi w’ubumwe ni umutima w’umuntu wasandajwe na byinshi. Ugasanga umuntu nta bumwe yifitemo.

Bityo rero, ubumwe ni inshingano z’abemera ndetse bireba n’abantu bose kuko « abantu babiri bashyize hamwe baruta icumi barasana ». Ni cyo gituma usanga ingingo y’ubumwe muri gahunda z’imiryango itandukanye ndetse n’ibirango by’ibihugu bitandukanye ku isi. Biragarabara, ubumwe buravugwa kandi bukaririmbwa kabone nubwo bimwe mu bikorwa, imwe mu migirire cyangwa imyumvire yaba yenyegeza amacakubiri ndetse no ku babiririmba. Uwacengewe rero n’ibyiza byo kubaho no kubana, ni we wumva uburyo amatage ari amatindi.

  • Amatage no gutandukana burundu bitera ishavu

Bavandimwe, ntawe utazi uburyo umuntu agira akantu ku mutima iyo umuvandimwe agiye kure kandi atazagaruka vuba. Bigatera ishavu iyo agiye burundu. Bamwe baraturika bakarira. Iyo yapfuye cyangwa se asezera bwa nyuma aho arembeye, imiborogo iba yose. Muri ibi bihe ni bwo tubona uburemere n’igisobanuro cy’ubumwe kandi tukumva agahinda n’intimba y’amatage n’amatane. No muri Kiliziya ya Efezi ni ko byagenze.

Ibi tubizirikana mu isomo rya mbere, aho Pawulo asezera ku bakuru ba Kiliziya ya Efezi ndetse n’abo bari kumwe. Nubwo barimo basenga, kwihangana byaranze. « Nuko bose baraturika bararira, bamugwa mu ijosi baramuhobera. Bari bababajwe cyane n’uko yari amaze kuvuga ko batazongera kumubona ukundi ».

Bavandimwe, muri iyi myiteguro turimo yo kwakira imbaraga n’ingabire za Roho Mutagatifu, ndangije mbasaba kuzirikana ku mwanya, uburemere n’inshingano dufite zo kunga ubumwe n’Imana. Turi ab’Imana. Tugire uruhare koko kuri kamere yayo n’ubutumwa bwayo turebeye kuri Yezu Kristu kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu. Ubumwe ni umurage n’inshingano z’abemera ndetse n’abantu bose. Dusabwa kunga ubumwe n’Imana kugira ngo itwunge kandi isane imitima n’imibereho yacu yasandaye. Ni bwo tuzashobora kunga ubumwe mu miryango yacu, mu bo tubana ndetse n’abandi bose. Duhamagariwe kunga ubumwe mu guharanira ubutungane n’icyiza. Nyamara kuba umwe, si ukuba kimwe ahubwo ni ukwemera kujya mu cyerekezo cy’ukuri cyubaka umuntu wese aho ava akagera kandi bikatubera isango ry’ubumwe bw’Ubutatu Butagatifu. Umubyeyi Bikira Mariya, wari rwagati basenga bategereje Roho Mutagatifu, adusabire kurenga ibidutandukanya n’ibidutanya maze turengere ibiduhuza n’ibitwubaka. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho