Kwitanga no kwitangira abandi ni agahebuzo!

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 34 Gisanzwe A

Ku ya 24 Ugushyingo 2014

Amasomo : Hish 14,1-3.4b-5 ; Lk 21,1-4

Uwiringiye Imana, akayikurikiza: azabana na Yo mu ijuru

Bavandimwe, ejo ni bwo twahimbaje umunsi mukuru wa Kristu, Umwami w’ibiremwa byose. Iki cyumweru kitugeza ku mpera z’umwaka wa Kiliziya. Ingoma ya Kristu izatahwamo n’abo Kristu akunda kandi yitangiye maze nabo bakamukunda, bakamwiringira, bakamwizirikaho kandi bakanyurwa na We. Bityo n’amasomo y’uyu munsi arakomereza muri icyo cyerekezo cy’imibereho n’ubuzima budutegereje. Nyagasani adusaba kumukunda kuruta byose no kumukunda muri byose; tukamwiringira no mu bidashobokera amaso n’imyumvire ya muntu.

Imana ishaka ko tuyitura imibereho yacu kuruta uko tuyitura amaturo

Ibi tubizirikana neza mu Ivanjili y’uyu munsi aho Yezu Kristu yitegereje uburyo abantu bazana amaturo mu ngoro. Bamwe mu bafite menshi bakazana menshi, abandi bakazana uko bashoboye. Yezu anyurwa n’ituro ry’umupfakazi watuye uduceri tubiri yari afite imbere n’inyuma. Mbese uyu mupfakazi yatanze ituro rye arenzaho yitanga nk’ituro. Yezu aboneraho yigisha ibyerekeye amaturo.

Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza ko hatangiye gutangwa amaturo kuva ku bana ba mbere b’ikiremwamuntu: Gahini na Abeli! Ndetse batubwira uburyo Imana yashimye amaturo meza yatanzwe neza na Abeli, intungane Byongeye, uwatangaga ituro ribi cyangwa akarimanganya, ntabwo byamugwaga amahoro: Mwibuke Gahini, Ananiya na Safira,…. Bityo, amaturo dutanga agaragaza urukundo n’igitinyiro dufitiye Imana ndetse n’uburyo dushaka kubaka Kiliziya no kwiyubaka muri rusange.

Mwibuke ko, ubu, dufite ubwoko butandukanye bw’amaturo dutanga: hari icya cumi cy’ibyo twinjiza mu mwaka Icyakora ahenshi ibi biba mu mpapuro no mu migani kuko abenshi baba bashaka gutanga ayo bashatse cg se bagatanga ibyasigaye nka Gahini. By’umwihariko abinjiza menshi, bamwe bakabihakana, abandi bagasisibiranya n’ibindi. Iri turo ni ryo bita ituro rya Kiliziya dutanga uko umwaka utashye. Ariko byaba akarusho iryo turo ritanzwe umwaka ugitangira kugira ngo rikoreshwe neza kandi ku gihe! Hari kandi ituro ritangirwa mu Misa. Aha nibutse uburyo hari abahereza bababaye cyane ubwo batambagizaga akebo i Kigali: bagera ku mugabo, akora mu mufuka areba ayo atura asanga afite iza bitanu nyinshi gusa. Arangije asubiza mu mufuka, yifata neza nk’uri mu isengesho. Areba neza abahereza aratuza nk’aho nta cyabaye! Mbibabwire: uwo muhereza yarababaye!

Hari kandi amaturo adasanzwe agambiriye gutunga abasaseridoti, gufasha abakene, gushasha ibikorwa bya Kiliziya: nk’Ibiro bya Papa, Radiyo Mariya, Ikinyamakuru cya Kiliziya “Kinyamateka” n’ibindi. Ibi byose bikorwa neza hashyingiwe ku myumvire n’uko ubukristu bwashinze imizi mu bo bireba. Iyo ubukristu bwagwingiye, iyo urukundo rw’Imana, urwa Kiliziya n’abantu rutaragusabamo: gutanga ayo maturo bikubera ikigeragezo n’umusaraba.

Niho usanga hari benshi batanga amaturo nko ku gahato, bagononwa, kugira ngo bahabwe cg baheshe amasakramentu, kubera ko banga kwiteranya n’abayobozi ba Kiliziya babayobora n’izindi mpamvu. Bakibagirwa ko gutanga ituro ari inshingano za buri mukristu wese. Kandi gutanga, gutura no gufasha ntibisaba ibintu gusa ahubwo umutima wagutse, utuwemo n’Imana, ubukristu, ubuntu n’ubumuntu. Nicyo gituma hari abatunze byinshi ariko ugasanga ngo “ntakibavaho uretse umusatsi gusa (uko bavuga!)”. Gutanga mu rugero ntibikenesha. Nubwo gutanga ari byiza, nyamara kwitanga no kwitangira abandi ni agahebuzo! Ni cyo gituma Yezu Kristu ashima uriya mupfakazi watanze ibimutunze byose: na we yishyira mu biganza by’Imana igena byose: yatuye byose ngo atungwe n’Ugenabyose! Yahisemo neza kuko uri kumwe n’Imana koko, ntacyo ayiburana: byose biramuhira kuko abona ibyo akeneye kugeza ku bugingo bw’iteka! Natwe rero Imana ishaka ko twitangaho ituro ritagira inenge. Kandi dushyigikire abemeye kwiyegurira Imana kandi babikomeyemo neza. Ni igikorwa cy’impangare kuko gutanga ibintu biroroha ariko kwitanga no gutanga abantu birakomeye: ni impano y’Imana n’umuhate wa muntu. Tubasabire ngo baryoherwe n’umuhamagaro n’ubutumwa bwabo. Maze bazatumikire kandi bazaherekeze Ntama ahantu hose!

Ubana n’Imana, akazira inenge, akayiringira ni umusangiramurage w’ijuru

Birumvikana neza kuko umuntu wese ubana n’Imana, wayishyizemo amizero ye yose nk’uriya mupfakazi twabonye, witwararika ku migenzo myiza ya ngombwa: arahirwa kuko azabarirwa mu bahire! Nibyo tubona mu isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Abo baziranenge ba Nyagasani, bazaturuka mu miryango yose yo ku isi, nibo bazaririmba indirimbo z’ibyishimo mu bwami bw’ijuru.

Bavandimwe, ijuru tuzajyamo n’ubuzima tuzabamo tugomba kubutegura no kubuharanira. Ariko ntitwibagirwe ko kujya mu ijuru ari impano y’Imana n’umuhate wa muntu. Tuzajyayo kubera impuhwe z’Imana zitirengagiza uguhitamo kwacu.

Dusabe Nyagasani ingabire yo kutizirika ku by’isi no ku b’isi, ahubwo tumwiringire. Ni we udushoboza byose kugeza ku birenze imyumvire n’ubushobozi bwa muntu. Nidushyira amizero yacu yose muri We, na We azatwiyereka birenze imivugire. Umubyeyi Bikira Mariya wavuze ati “byose bimbeho uko ubivuze”, adusabire iyo ngabire yo guhora twiteguye gukora ugushaka kw’Imana. Bizadufasha kwitegura kubana na Yo mu bwami bwayo dusogongeraho tukiri hano ku isi. Imana ibahe umugisha!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho