Hitamo kwiyibagirwa ubwawe

Inyigisho yo ku wa kane ukurikira uwa 3 w’Ivu; 19 Gashyantare 2015

AMASOMO: 1º. Ivug 30, 15-20; 2º. Lk 9, 22-25

1.Inyigisho y’ejo yadufashije gutekereza ku kintu twiyemeje gukora muri iyi minsi 40 yose itegura Pasika tugiye kumara twibutswa gutanga-gusenga-gusiba. Koko rero, Pasika dutegura si umunsi ubonetse wose. Niba yarahinduye ubuzima bwacu, nimucyo tumare iki gihe twihereranye na Nyagasani YEZU KRISTU.

2. Igisibo ni umwiherero w’iminsi 40. Ni igihe abakirisitu binjira mu mabanga y’Uwabapfiriye bakayazirikana ingingo ku ngingo. Bamwe bashobora kugarukira ku ngingo yo kubabara: kubabazwa n’ukuntu YEZU yababajwe akicwa urw’agashinyaguro, ukuntu hari benshi batakiriye Inkuru Nziza ye haba kera na n’ubu rukigeretse n’ibindi n’ibindi. Icyihutirwa kandi cyongera amahoro n’imbaraga, ni ukwiyemeza gukora neza uyu mwihero kuko iyo twihereranye na YEZU twunguka imbaraga mu mutima wacu, za zindi ziyobora ubuzima bwacu maze abantu bakajya bibaza uko tubayeho batwegera tukababwira ibibazahura. Dushobora kurahira tukemeza ko muri iyi si, umusaraba wiganje kandi uremereye ku buryo utarangamiye Nyirimitsindo ibyawe byaba birangiye.

3. Uyu mwiherero uzatuma tubasha guhitamo neza inzira tugomba kugenderamo. Ni cyo isomo rya mbere ryadushishikarije. Mu gihe Abayisiraheli biteguraga kwinjira mu gihugu cy’isezerano, Nyahasani yabashishikarije gukurikira inzira izababeshayo: inzira y’ubugingo ari yo yo kubaha amategeko ye nta gutwarwa n’amanjwe y’ibigirwamana. Mu gihe natwe twitegura kwinjira mu gihugu twasezeranyijwe, dushishikarizwa guhitamo kunyura mu nzira igezayo ari yo YEZU KIRISITU twitegereje yiherereye mu ijyangwa iminsi 40 asenga kandi yigomwa. Niba mu mutima wacu twumva harimo iyo nyota yo guharanira kwinjira mu ijuru, byanze bikunze ubuzima bwacu buzagaragaraho urumuri rutsinda ibikorwa by’urupfu.

4. Uyu mwiherero na none, tuzawuronkeramo imbaraga zo kwifuza gukurikira YEZU no kumenya ko iby’isi byose nta kavuro ubigereranyije n’ubukungu tuzigamiwe mu ijuru. Tuzarushaho gusobanukirwa n’iri jambo ngo “Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki?”. Iri jambo nituryumva tuzigiramo n’imbaraga zo kuvuga ubutumwa. Umunsi Mutagatifu Inyasi wa Loyola ahuye na Fransisiko Saveri mu mugi wa Paris, yaramubwiye ati: “Save, umuntu watunga isi yose ariko akoreka ubuzima bwe byamumarira iki?”. Uwo musore yahise ahinduka yiyemeza gufatanya ubutumwa na Inyasi maze bakiza benshi muri bagenzi babo umwijima wari ugiye kubapfukirana.

5. Muri iki gihe abana, abasore n’abakobwa barandagaye, bahisemo iby’isi bikundira ariko ntibarumva ijwi rya YEZU KRISTU ribahamagarira ibyiza bisumba iby’isi. Dukore iki muri uyu mwiherero w’iminsi 40? Dushyireho umwete ku bitureba, buri wese atunganye neza umutima we awuganisha mu nzira nziza yicuza ibyaha yirinda kubigwamo, ashengerera YEZU muri Ukarisitiya kugira ngo agire abandi azana binjire mu Isezerano. Nta n’umwe YEZU azirengagiza kandi yiyemeje kumugana.

YEZU KRISTU asingizwe kuko yaducunguye. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none (Gabini, Lusiya Yi, Konurado Komfaroniyeri n’Umuhire Aluvaro wa Korudoba) badusabire gukomera ku nzira izatugeza mu ijuru twahisemo.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho