«Muzubure umutwe , mukomere kuko uburokorwe bwanyu bwegereje»

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 34 gisanzwe A.

Ku ya 27 Ugushyingo 2014 

Hish 18,1-2 .21-23 ;19,1-3.9a; Zab 99,1-2,3,4,5 ; Lk 21,20- 28

Yezu ati : « muzubure umutwe , mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje ».

Bavandimwe,

Amasomo matagatifu y’uyu munsi, aduhaye kongera kuzirikana ku minsi ya nyuma, igihe cy’iherezo rya byose, aricyo gihe Yezu Kristu azagarukiraho mu ikuzo. Icyo gihe Sekibi wari warigaruriye isi azatsindwa burundu ; maze abakomeje kurangamira mu budahemuka ihindukira ry’Umwami wacu Yezu Kristu bishimire kumva ko ingeso mbi, ubugizi bwa nabi n’ubugomeramana bisenyutse burundu nk’iriya Babiloni yavuzwe mu byahishuriwe Yohani Intumwa. Muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe, Babiloni ishushanya Roma y’icyo gihe ; yari igwiriyemo abarwanya Kristu, abagizi ba nabi, abasambanyi, abajura, ababeshya ; mbese roho mbi z’amoko yose zarahabarizwaga. Muri iki gihe nabwo, za Babiloni ni nyinshi cyane : utekereje aho utuye, aho unyura, aho ukorera maze ukareba uburiganya, ingeso mbi, ishyari n’ibindi bibi bihabera ; ndakeka ko utatinya kuhita « Babiloni »! ariko ukanibaza niba utabarizwa muri abo! Niba wisanzemo, ihutire kuhahunga.

Ariko rero bavandimwe, uko byagenda kose ibintu ntibizahora gutyo. Ibyo bibi byose bizasenyuka burundu, bizashira ! Ariko dushobora kwibaza duti « ese ko Bibiliya itubwira ko ibyo byose bizagira iherezo ; tuzategereza kugeza ryari » ?

Igisubizo Ivanjili ya Luka (21,20-28) yakiduhaye, tugomba kwihangana tukaguma mu budahemuka no mu nzira nziza « kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye ». Abo banyamahanga nta bandi Yezu atubwira, ni abo bose batoteza abakristu, batabamerera gusingiza izina ry’Imana mu bwisanzure, bashyiraho amategeko n’ibindi byose bigamije kurwanya Imana no kwimika icyaha mu bantu bayo. Abo igihe cyabo kizarangira, kandi koko ngo nta gahora gahanze!

Muby’ukuri, abo banyamahanga cyangwa se twanabita inkozi z’ibibi, bafite igihe cyabo. Nkuko Ivanjili yakomeje ibitubwira, bazaribata Yeruzalemu bisobanuye ko bazatoteza intungane z’Imana, Sekibi agerageze abakristu, ingoro y’Imana yamburwe agaciro, ukwemera kube ntacyo kukibwiye bamwe, gusenga ntawe ukibikozwa, abayoboke ba Kristu birirwe bahabwa urwamenyo n’abapagani, abasebya Kiliziya biyongere,… ! Kuri bamwe bazatangira kwibaza niba Sekibi atarigaruriye isi, bagendeye kubyo babona biyikorerwaho : ubwicanyi, ubusambanyi, urugomo, ingo zisenyuka, ubuhakanyi, abakristu badohotse,…

Ariko ibyo ntibizahoraho, bizashira burundu maze abakomeye kuri Yezu bagororerwe. Kuko umugambi we, ni ukugeza ibyaremwe byose kuri Data wo mu ijuru. Yezu yavuze ngo nimubona ibyo byose birimo kuba ; mubuzwa gusenga, mutotezwa, Shitani abashukashuka,… ntimuzaheranwe nabyo. Ati :  « Muzubure umutwe , mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje ».

Dusabirane kutigera duterwa ubwoba ngo tugamburuzwe n’ibibazo biri muri iy’isi ; tubeho mu budahemuka no kwihangana, twizeye ko Yezu azaturokora amagorwa yose twahura nayo.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho