Naje mu nsi ndi urumuri

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 4 cya Pasika, 29 Mata 2015

AMASOMO: 1º. Intu 12, 24-13,5a; 2º. Yh 12, 44-50

1.Yezu araduhumuriza aduhugura

Kuri uyu munsi, YEZU KIRISITU atugejejeho amagambo yo kuduhumuriza no kudukomeza. Aranadukangura kandi kugira ngo hatagira ukomeza kwibera mu mwijima dore ko asobanuye ko ari We Rumuri ushaka kugenda yemye agomba gushakisha. Twavuga ko ushaka urumuri rwa KIRISITU ari ufite umugambi uhamye kandi udakuka wo kugana mu ijuru. Uwubaha amagambo YEZU avuga aba yemeye amagambo Imana Data Ushoborabyose ubwe yamutumye. Tuzirikanye cyane Ivanjili ya none twasobanukirwa n’uko nta muntu n’umwe wakwitwaza izina ry’Imana avuga ko ayizi mu gihe arwanya yivuye inyuma abashyira imbere izina rya YEZU KIRISITU.

Ni ngombwa guhugurana cyane mu makoraniro yacu ya gikirisitu kuko hari igihe kigera bamwe bagashidukira inyigisho z’ibyaduka bagaca ukubiri n’ikirezi babuganijwemo muri Kiliziya. Umuntu wavutse agasanga ababyeyi be bafite imyemerere yindi bakayimurereramo, uwo nta wamurenganya, nta n’icyaha afite kijyanye n’ubuyobe. Ariko umuntu wigishijwe kumenya YEZU KIRISITU akabatizwa agahabwa n’andi masakaramentu ndetse akaniga amateka y’ibikorwa YEZU yakoze n’uko yarangije ashinze Kiliziya ye ku Ntumwa, iyo yitandukanyije n’ukuri yamenyeshejwe aba yibeshye. Ni ngombwa ko rimwe na rimwe tunyuzamo tugahugura abababatijwe nk’uko ababyeyi bacu mu kwemera babikoze cyane cyane mu binyejana bitatu bya mbere mu gihe hagendaga haduka inyigisho zitwara intambike ibikorwa YEZU KIRISITU yakoze.

2.Yezu atuvana mu mwijima

Twishimire cyane ko YEZU KIRISITU yaje kutuvana mu mwijima atuganisha mu Rumuri ruhoraho iteka. Mu isi hari umwijima w’icyago wadutse kandi kuva ubwo Eva na Adamu bemeye kumvira Sekibi maze ibyo Imana yari yarababwiye bakabitera umugongo. Kuva ubwo ibyo mu isi byaradogereye maze abantu bakomeza kwitwara uko bishakiye n’imitekerereze ihuje n’ibyo kamere yabo yishakira. Twese twese twakukiwemo n’iyo kamere ya Adamu wa kera ku buryo iyo hataboneka ubundi buryo tuba twaraheze mu nyenga aho Lusuferi agandiye. Umugambi Nyagasani Imana Data Ushoborabyose yateguye watuvanye ku ngoyi none muri We turatekereza tugashakisha ukuri tukagusanga muri We, We nyine Nzira Ukuri n’Ubugingo.

Imvugo YEZU KIRISITU akoresha aduhamagarira kugendera mu Rumuri rwe tukava mu mwijima, ni imvugo nziza ituburira ariko na none nta gahato adushyiraho usibye ko nyine adusobanurira ko nitutakira amagambo ye tutazahonoka urubanza ku munsi w’imperuka. YEZU yaje gusangira natwe ingorane z’iyi si kubera urukundo adukunda agira ngo tutazapfa nabi. Intumwa ze na zo zitanze kugira ngo abantu badatwarwa n’urupfu rw’iteka. Dushobora gutangazwa n’ukuntu mu mateka y’isi abantu bakomeje kunangira bakitekerereza uko bishakiye bakanagira ibikorwa by’umwijima ntacyo bikanga! Uwakiriye Urumuri rwa YEZU KIRISITU cyakora we ntacika intege, akomeza kumurangamira no kumwamamaza kuko ni cyo gikorwa cy’ibanze kandi gifite ireme rihoraho Imana imushakaho. Tumaze iminsi twumva mu isomo rya mbere uko intumwa n’abigishwa ba mbere bitangiye kwamamaza Inkuru Nziza nta gutinya ba Herodi babateraga ubwoba. N’uyu munsi ku bw’ingabire ya Nyagasani, hari abiyemeje gukomeza kwereka isi inzira y’Urumuri, ni babe benshi kandi beza biheshe Imana ikuzo.

3.Mutagatifu Gatarina wa Siyena

Mutagatifu Gatarina wa Siyena duhimbaza none yabaye urugero mu kwakira URUMURI rwa KIRISITU maze kandi ntiyahwema kwigisha kugira ngo muri Kiliziya habeho kugarukira YEZU KIRISITU no guharanira amahoro nyayo. Uwo mwana w’umukobwa yavukiye i Siyena mu Butaliyani mu wa 1347 hafi y’ikigo cy’abadominikani. Yakuranye ubukirisitu butatangaje agahora ashakisha ukuntu ubuzima bwe bwose ku mutima no ku mubiri bwagendera mu Rumuri rwa KIRISITU. Yagize uburwayi bukomeye bwamuhindagije isura ariko ntiyacika intege mu kwemera. Yahuye n’ingorane kandi ubwo yashakaga kwiyegurira Imana ababyeyi be bakamubera ibamba. N’ubwo bamurwanyije bwose, yabigezeho kandi agirira akamaro Kiliziya yose. Mu gihe mu buyobozi bwa Kiliziya hari higanjemo amacakubiri hari Papa n’ingirwa-papa, uwo muvandimwe wacu yashyizeho umwete mu isengesho maze agira inama Papa kugira ngo ituze rigaruke mu Kiliziya. Gatarina wa Siyena yadusigiye inyigisho zumutse zatumwe Papa pawulo wa VI amushyira ku rutonde rw’abo twita Abarimu ba Kiliziya mu mwaka w’ 1970. Kuva mu w’ 1939 kandi, Gatarina wa Siyena ni Umurinzi w’Ubutaliyani.

YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Gatarina wa Siyena, Petero wa Verone, Antoniya, Tikiko na Hugo badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho