Ni jye Rembo, uzanyuraho yinjira azakizwa

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4 cya Pasika, ku wa 27 Mata 2015

Yezu Kristu Mushumba mwiza ntahwema kutwibutsa ko yaje gukiza abantu. Uyu munsi arakoresha ibigereranyo bibiri kugira ngo twumve aho twakura umukiro tumukesha:

  1. IREMBO: Ntawe ugera ku Mana Data atamunyuzeho. Ni we shusho y’Imana Data itagaragara. Amwe mu masengesho abakristu bavuga bayerekeza ku Mana Data asozwa n’aya magambo “Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu”. Impamvu ni uko Yezu ubwe yavuze ko ari we NZIRA. Kuba ari inzira, cyangwa irembo biratwereka ko ari ngombwa rwose kumunyuraho niba dushaka umukiro. Udaca mu irembo niwe Yezu yita umujura. Uwo arica ntakiza, ariba akagutwara n’utwo wari ufite mu gihe Yezu we akungahaza abe, ararimbura mu gihe Yezu yubaka agatanga amahoro akomora n’ imitima ikomeretse. Uwo mujura ni sekinyoma n’abamukorera hano ku isi, ashuka bamwe akabereka ibishashagirana bakabyohokaho bibwira ko ari bwo buzima nyamara bakazasanga barirutse ku muyaga. Uwifuza ubugingo busagambye Yezu arabiutsa ko ari We bagomba kunyuraho. Unyura ku bintu hari ubwo asarura imihangayiko, unyura ku bantu hari ubwo adatinda kubona ko yibeshye kubera ubuhemu bwabo bushingiye ku ntege nke cyangwa ku ndonke. Unyura ku bamwizeza ibitangaza hari ubwo yisanga mu maboko ya sekibi cyangwa ku ngoyi igoye icagagaura. Ni he handi rero uwemera yanyura ngo aronke ubugingo busagambye? Nta handi hatari kuri Yezu Kristu we rembo tunyuramo ngo tugere ku mukiro nyawo ari nabwo bugingo abemera Imana baharanira gutunga. Kuki rero wanyura ku mujura ukwiba agambiriye kugucisha mu buyobe arimo agambiriye kugira abo yigarurira abatesha inzira y’umukiro kubera inyungu ze zishingiye ku kwigomeka ku Mana no kuyobya umutima nama wawe?

  1. UMUSHUMBA MWIZA: Ni wa wundi batubwiye wahura intama (Yh 10, 3). Uwinjiye anyuze mu irembo arahirwa kuko asanga Yezu Nzira yanyuzeho ari na We witeguye kumwakira kuko ari umushumba mwiza udashaka ko hagira n’umwe uzimira mu bo yahawe. Ni We ushakashaka intama yazimiye, irwaye akayivura akanayondora. Yezu rero turamuzi bitari ukumenya gusa ko ari umwana w’Imana ko ahubwo tugomba no kumwubaha, kumukunda no kumukurikira. Niyo mpamvu tuzi ijwi rye. Ijwi rya Yezu rivuga amahoro, urukundo, ubworoherane, gukunda abatwanga, gusabira abadutoteza, kuba intungane… Ngiryo ijwi rye, ureke andi majwi ahamagarira abantu kwanga abandi, ubujura, ubwicanyi, kurimbura, inzangano, amakimbirane, ibikorwa by’ubugomeramana, ikinyoma… Ayo majwi si ay’umushumba mwiza. Umushumba mwiza ntavangura abo ashinzwe ahubwo aharanira ko n’abari kure (abatanye) bagaruka mu rwuri. Nibyo igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa cyatubwiye mu isomo rya mbere ko n’abanyamahanga bakiriye inkuru nziza, Imana ikabaha kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo (Int 11, 18).

UMWANZURO: Nta handi nafata, nta handi nanyura, nta wundi nagira, uretse wowe Nyagasani Mushumba mwiza, wowe Nzira nziza udashaka kugira n’umwe uzimiza, Mwungeri utarumanza.

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho