Nimugume mu rukundo rwanjye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 B cya Pasika, ku wa 10 Gicurasi 2015

AMASOMO: 1º. Intu 10, 25-26.34-35.44-48; 2º. 1 Yh4, 7-10; 3º. Yh 15, 9-17

Ijambo nyamukuru

Ijambo ry’ingenzi YEZU atubwiye none ryerekeye URUKUNDO. Urukundo rwe si amagambo, yarushyize mu bikorwa ijana ku ijana igihe yemeye kudupfira ku musaraba. Icyatumye ava mu ijuru nk’uko uyu munsi tubiririmba mu Ndangakwemera, ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Urukundo rwe rufata iya mbere mu kugira neza. Urukundo rwe ntirutegereza inyishyu. Twishimire ko twamenyeshejwe urwo Rukundo rwa KIRISITU kuko ni rwo ruzatugeza mu ijuru. Ariko se twe twarushyira mu bikorwa dute?

Mbise incuti

Mu ivanjiri ya none, YEZU yatubwiye ko turi incuti ze. Ntitukiri abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo Shebuja akora. Kuba rero YEZU yaratumenyeshe ibyo yumvanye Data byose, biduha imbara zo gutera intambwe tujya imbere. Intambwe ihamye kandi ni igipimo turiho cy’URUKUNDO rwa KIRISITU. Urwo RUKUNDO ni urufunguzo rugana ijuru. Nta muntu n’umwe warumenya atabihawe n’Uwamanutse mu ijuru aje kuducungura. Nta kintu na kimwe yadukinze kerekeye Urukundo rwe. Nta cyo tubuze rero kugira ngo turumenye kandi turumenyeshe abandi nta wundi wundi watubeshya.

Kuba incuti ya YEZU ni ko kumenya amabanga y’ijuru. Kuba muri iyi si twitoza kumunyura, birashoboka kuko ni umuhamagaro wa buri wese uri kuri iyi si. Cyakora kwigira indangare bituma twivutsa ubucuti bwa YEZU KIRISITU. Si uburangare umuntu agira ku gite cye gusa, ahubwo mu isi hadutse byinshi bigamije kurwanya iby’Imana. Mu isi hagenda hagaragaramo ibintu bitera urujijo ku buryo hari igihe na bamwe na bamwe mu bemeye IZINA rya YEZU bageraho bagacika intege. Na bamwe na bamwe mu bo twafatiraho urugero, hari igihe barangara Shitani ikabacurika, abanyantege nke bagacika ururondogoro. Twibuke ya magambo Pawulo yabwiye Abanyagalati ati: “…hadutse abantu bashaka ko muhagarika imitima, bashaka no guhindura Inkuru Nziza ya Kristu. Ariko rero, hagize ubigisha Inkuru Nziza itari iyo twabigishije, kabone n’aho yaba umwe muri twe, cyangwa umumalayika umanutse mu ijuru, arakaba ikivume” (Gal 1, 7-8).

Mu gihe Petero n’izindi ntumwa bakataje mu kwamamaza YEZU wazutse bakanakora ibitangaza mu izina rye, mu gihe Yohani intumwa yamaze ubuzima bwe bwose aririmba URUKUNDO rukuza Imana, nyuma yabo ntihabuze abandi baduka bagamije kurwanya UMWIGISHA w’ukuri. Kuba incuti ya YEZU, ni ukwirinda guhungabanywa n’inyigisho cyangwa amatwara y’abitwa ko ari abakirisitu ariko bavangiwe n’ibizira byo kuri iyi si. Nta gihe tudahura n’ubuyobe bushobora kuduca intege ariko ni ngombwa guhagarara twemye tugakomera ku bucuti bwa YEZU KIRISITU.

Ibanga

Nta rindi banga rindi, kugira ngo dushyire mu bikorwa Urukundo rwa YEZU no kuguma mu bucuti bwe, ni ngombwa guhora tuzirikana Amategeko ye. Ariya Mategeko uko ari icumi, nta na rimwe rizahindukamo, yewe nta n’akanyuguti kazavanwaho. Ni uko ameze, nta kintu na kimwe twakwitwaza ngo tuyanyonge, ntibishoboka.

Ujya gutana no kuyoba abanza gukerensa ayo Mategeko cyangwa kuyumva akurikije ubukirigitwa bw’imibereho ya muntu. Si bake bitwikira itegeko ry’urukundo bakabana mu buryo bwitaruye ugushaka kwa Nyagasani. Abantu bashobora kumva ko ari incuti bagasangira ingeso mbi cyangwa imigambi mibi. Urwo nta rukundo ruba rurimo. Kugira ngo tugume mu RUKUNDO rwa KIRISITU bidusaba gushishoza no gusenga cyane ndetse no gusobanuza abashora kudufasha kumva neza icyo Imana itubwirira mu Ijambo ryayo.

YEZU we…

Ku bwacu ntacyo twakwishoborera turi abanyantege nke cyane cyane mu nzira z’URUKUNDO adushakaho. Tugomba guhora dutabaza izina rye twumva ko aturi hafi: “YEZU we, tubabarire; dufashe; dutabare…”. Ni isengesho dukwiye gukomeraho dutabaza Izina rya YEZU. Ni muri we tumenya URUKUNDO rudukiza. Ni muri We tuvumbura urukundo rw’amayeri ya Sekibi tukarokora roho yacu.

Nahabwe cyubahiro n’ikuzo asingizwe iteka ryose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Yohani wa Avila, Antoni wa Floransi, Yobu, Solanje, Epimaki, Gorudiyani na Isidori Umuhinzi badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho