“Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 18 gisanzwe, giharwe

Ku wa 04 Kanama 2015 – Mutagatifu Yohani Mariya Vianney

Amasomo: 1º: Ibar 12, 1-13; : Mt 14, 22-36

Bavandimwe,

Yezu akuzwe! Mu masomo matagatifu Liturujiya y’uyu munsi yaduteguriye, ndifuza kwibanda ku Ivanjili idufasha kurangamira Yezu Kristu, we Humure ryacu.

  1. Yezu, rugero rw’isengesho

Ivanjili y’uyu munsi ikurikira iyo twazirikanye ejo yatugejejeho uko Yezu yakoze igitangaza cyo gutubura imigati, maze akagaburira abantu basaga ibihumbi bitanu (Mt 14, 13-21). Nyuma yo gusezerera rubanda yari amaze guhaza, Yezu yazamutse umusozi kugira ngo asengere ahiherereye. Ni uko umugoroba ukuba ari wenyine (Mt 14, 23).

Abanditsi b’Ivanjili bakunze kutwereka Yezu ari wenyine mu isengesho, aganira na Se. Iryo sengesho akunze kurikora mu gitondo cya kare cyangwa se ku mugoroba kugeza bucyeye.

Ubwo buzima bw’isengesho bwaranze Yezu bwageze n’aho bukora abigishwa ku mutima, maze umunsi umwe bamusaba kubigisha gusenga. Nk’uko tubibwirwa na Luka, ni icyo gihe Yezu yabigishije “Dawe uri mu ijuru” (Lk 11, 1-4).

Twigire rero kuri Yezu gusenga. Hamwe na We, tujye tugira umwanya wo “kuzamuka umusozi”, tukajya ahiherereye kugira ngo dusenge. Hamwe na We, muri gahunda yacu ya buri munsi, tujye tumenya kugena igihe gihagije cyo kuganira n’Imana Data mu isengesho, cyane cyane mbere yo gutangira cyangwa dukitse imirimo. Isengesho ni ikimenyetso cy’urukundo dukunda Imana Umubyeyi wacu. Isengesho ni ifunguro ry’ubuzima bwacu bwa roho. Mu isengesho, ni ho twigira kumva no kumvira Nyagasani; ni ho tuzirikana ku gushaka kwe kandi tukisuzuma tureba uko dukora uko gushaka. Duhore tubwira Yezu tuti “Mwigisha, natwe dutoze gusenga…”

  1. Yezu, humure ryacu

Igihe Yezu yari wenyine asenga, abigishwa be bo bari bagiye mu bwato, bagana hakurya y’inyanja ya Galileya. Icyo gihe, barimo bahungabanywa n’imivumba n’inkubi y’umuyaga. Bujya gucya, Yezu aza abasanga agenda hejuru y’amazi. Bakeka ko ari “Baringa”. Nuko bashya ubwoba kugeza n’aho bavugije induru. Yezu ni ko kubahumuriza agira ati “Nimuhumure, ni jye; mwigira ubwoba!” (Mt 14, 28).

Mu buzima bwacu bwa buri munsi, duhura n’ibintu byinshi bidutera ubwoba; bidukura umutima, bikaduhahamura: indwara, intambara, ibiza, inzara; ibitotezo, ubukene, kumugara, gutsindwa, kubura akazi, ejo nzamera nte, impfu n’ibindi byinshi. Imbere y’ibyo byose, tujye duhora twibuka ko tutari twenyine. Turi kumwe na Yezu. Ni We mbaraga zacu. Ni We humure ryacu. Ni We uduhumuriza mu magorwa yacu yose; maze twamara guhumurizwa, akaduha natwe guhumuriza abari mu kaga bose (reba 2 Kor 1, 4).

  1. “Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?”

Ngo Petero yumvise ko ari Yezu, ati “Nyagasani, niba ari wowe, tegeka ko ngusanga ngenda ku mazi” (Mt 14, 28). Yezu arabimwemerera. Nuko Petero atangira kugenda ku mazi, ariko abonye umuyaga uteye inkeke, agira ubwoba atangira kurohama, nuko atabaza agira ati “Nyagasani, nkiza!” (Mt 14, 30) Yezu amutabara amusingira, ari nako amutonganyiriza ugushidikanya kwe: “Wa mwemera gato we, ni iki cyatumye ushidikanya?” (Mt 14, 31).

Natwe tujya tumera nka Petero wo muri iyi vanjili. Turi ba bemera gato, cyane cyane iyo duhuye n’ingorane z’ubuzima. Nuko ukwemera kwacu kukagamburuzwa; maze tugashidikanya. Ukwemera kwacu gukeneye gukomera; gukeneye gushinga imizi. Niyo mpamvu buri wese muri twe agomba guhora asaba Nyagasani ati: “Nyongerera ukwemera kwanjye kudashyitse…”. Ndetse akamutabaza n’igihe ageze mu mahina agira ati: “Nyagasani nkiza”.

Ni ukuri koko; Nyagasani Yezu ari kumwe natwe, ahora yumva induru y’abamutabaza, maze akabakiza. Ni nacyo umusozo w’iyi vanjili ushimangira. Koko rero, igihe Yezu ageze mu karere ka Genezareti, yakijije abarwayi bose rubanda bamuzaniraga, ndetse akemera ko n’abakoze ku ncunda z’igishura cye bakira. Natwe nitumugane; tumwereke aho turwaye maze adukize. Tumwegere; tumukoreho; nako tumuhabwe mu Ukaristiya maze  dukire turakire.

  1. Nuko bageze mu bwato, umuyaga urahosha

Yezu, Petero n’abandi bigishwa bari mu bwato, ni ikimenyetso cya Kiliziya ya Yezu Kristu. Uyu Petero ni we Yezu azagirira isezerano, igihe azaba amaze kwemeza ko Yezu ari Umwana w’Imana Nzima: “Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bw’ikuzimu ntibuzayitsinda” (Mt 16, 18).

Koko rero, niyo Kiliziya ya Kristu yahura n’imiyaga n’imivumba y’amoko yose; ntiteze guhungabana; ntiteze kurohama.

Nk’abigishwa bamaze guhumurizwa na Nyagasani, natwe nta kindi twakora imbere ya Yezu, humure ryacu, kitari ukumupfukamira, tugahamya ukwemera kwacu tugira tuti “Koko uri Umwana w’Imana” (Mt 14, 33).

Uyu munsi kandi turizihiza Mutagatifu Yohani Mariya Viyani, umurinzi n’urugero rw’abasaserdoti. Tuze gusabira abasaserdoti bose kugira ngo, bafashijwe n’umurinzi wabo, bahore na bo baharanira ubutungane kuri bo ubwabo no ku bo bashinzwe.

Ineza, amahoro n’ibyishimo bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho