“Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa…”.

Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 1 cy’Igisibo

Ku ya 23 Gashyantare 2015 – Mutagatifu Polikarupe, umwepiskopi & umumaritiri.

Abakristu bahorana umuhate n’ubushake bwo kumenya icyo gukora ngo banoze umubano wabo n’Imana. Ngo batunganire Imana, bityo batunganirwe muri ubu buzima no bugingo bw’iteka. Mu migenzo inyuranye ya gikristu bakihatira kunoza uwo mubano. Igihe cy’igisibo kikaba icyo kwihata no kwivugurura gusumbya ibisanzwe , bitegura guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika izingiro ry’ukwemera kwacu. Kimwe n’undi wese wazirikana ibyo arimo rero hakaba ubwo twakwibaza niba turi mu nzira nyayo. Mu ivanjili ya none Yezu akatwereka iby’ingenzi adushakaho ari na byo azatubaza ku munsi w’imperuka.

Rimwe na rimwe iyo tuvuga umunsi w’imperuka hakaba ubwo dutinda ku bimenyetso biteye ubwoba bizigaragaza, tukibagirwa umusozo mwiza w’urugendo twatangiye kuri iyi si igihe tuzaba duhamagarwa:

Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa…”.

  1. Nyagasani twakubonye ryari…”

Umunsi w’imperuka mbere na mbere ni umunsi wo kugororerwa kubera ibikorwa byacu byiza. Mu magambo make ibyo bikorwa bikaba kubona ishusho y’Imana muri bagenzi bacu. Muri wa muhate navuze tugira tuba dushaka kubona Imana, tubadushaka Yezu. Igisubizo gitangwa na ziriya ntungane kiratuburira.

Nyagasani twakubonye ryari…”. Iki ni cyo cya kibazo twibaza kenshi niba turi mu nzira y’ukuri. Nyagasani tumubona ryari? Tumubona mu bavandimwe be ari bo bavandimwe bacu atari cyane cyane ab’ibihangage cyangwa ibikomerezwa babonwa na benshi ahubwo abaciye bugufi. Bariya bose bakeneye ko tubaba hafi. Bariya bose bihebye bakeneye ubahoza, batagaragara. Bariya bose basa nk’abataye ubumuntu mu maso ya benshi bataye agaciro cyangwa bateshejwe agaciro n’imigendekere y’iyi si. Bariya bose batagifite ijambo mu bantu.

Ikibazo gikomeye kikaba kwibaza niba abo Yezu atubwira, niba bahari. Niba tubabonera umwanya.

Ikibazo cy’abagenewe umurage kubera ibikorwa byabo kirasa n’icy’abaciriwe kwa Sekibi. “Twakubonye ryari…?” Ibi biratwereka ko kubona Yezu bigoye. Birashoboka kumwitiranya n’ibindi byinshi bishashagirana cyangwa twakwihimbira.

  1. Umbwira wese ngo Nyagasani Nyagasani si we uzinjira mu ngoma y’ijuru (Mt7,21)

Ntabwo tuzacibwa imanza hakurikijwe imirimo ikomeye twakoze yewe si n’ubuyobozi cyangwa imyanya ikomeye twabayemo kuri iyi si, hazakurikizwa ibikorwa by’urukundo tuzaba twaragiriye bagenzi bacu. Ibikorwa by’urukundo bituruka ku rukundo buri wese yifitemo, ntibishobora guturuka ku myanya twaba turimo n’ubwo nayo yaba uburyo bwo kwitangira abandi. Igisabwa n’uko ibyo byose byashingira ku rukundo dufitiye abavandimwe ntibishingire ku zindi nyungu bwite cyangwa amaronko twaharanira. Amaso y’urukundo ni yo abona Yezu. Amaso y’urukundo ni yo abaona ababaye banyuranye duhura nabo buri munsi. Umutima wuje urukundo ni wo ugirira impuhwe abakeneye ko tubagoboka bose. Ni byo hari benshi baba bakeneye ijambo ryiza ryo guhumurizwa no kwihanganishwa ariko iyo ni intangiriro iba ikeneye kuzuzwa n’ibikorwa by’urukundo.

Umutima wuje urukundo ni wo utihanganira akarengane cyangwa ngo wirengagize akababaro k’abandi.

Iki gihe cy’igisibo rero cyongere kitubere umwanya wo guhumuka amaso y’urukundo rubona Yezu muri bagenzi bacu. Ni benshi bakeneye ko tubafasha kongera kugira icyanga cy’ubuzima. Ubukene, inzara, ubuhunzi no kutagira icumbi, ubwigunge, ubucike, kwiheba, uburwayi ndetse n’uburoko bituma abantu batakaza icyanga n’icyizere byo kubaho. Abo bose Yezu abadutumaho. Ntibabuze bityo dufite uburyo bwinshi bwo kwitagatifuza muri abo bavandimwe. Kandi abitwa abakristu bahagurukiye rimwe bagakora ibyo Yezu adusaba muri iyi vanjili hahinduka byinshi muri iyi si, hakoroherwa benshi.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho