Nta cyaruta urukundo mu migenzereze yacu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 30 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 26 Ukwakira 2014

Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”

Tugomba gukunda kugira ngo tubeho. Umwuka wa roho zacu ni urukundo twarazwe na Kristu. Iyo urwo rukundo rubuze rero n’ubwo abantu bashobora kutubona tugenda tuba twarapfuye duhagaze. Urukundo ni ubuzima. Udakunda aba yarapfuye. Abatagira urukundo rero bakwiza urupfu.

  1. Amategeko turayazi.

Uko Yezu yarushagaho kumenyekana no guhindura benshi aho yanyuraga yigisha akora n’ibitangaza, ni nako abari bamenyereye kunyunyuza imitsi ya rubanda bitwaje inyigisho zabo barushagaho kumwishyiramo. Ibi byatumaga basimburana mu gushaka kwerekana ko Yezu nta bubasha budasanzwe afite, ko nta mpamvu zo ku mu kurikira. Abafarizayi rero bari intyoza mu by’amategeko bashaka umwe muribo wumva ko abyumva neza ngo ajye kwinja Yezu. Kiriya kibazo ababajije Yezu kiri mu bibazo babazaga uwashakaga kwinjira mu rwego rw’abigishamategeko. Ku gihe cya Yezu rero hari abasobanuraga amategeko benshi. Uko gusobanura kwatumye habaho amategeko menshi bigatuma abantu batanayumva neza. Ikibazo uyu mufarizayi abajije Yezu ntabwo ari ikibazo cy’amatsiko. Ntabwo ari ikibazo cy’umuntu ushaka kumenya. Arashaka kwereka rubanda ko Yezu atari umwigisha w’ukuri. Ari kumwinja. Kwinja Imana natwe bishobora kutubaho, igihe tutitegreza ibitangaza ikora mu buzima bwacu ngo bitubere umusingi w’umubana wacu na Yo. Tubonereho no kubana neza n’abandi. Twinja Imana, igihe kubera inyungu zinyuranye zo muri iyi si dutatira igihango twagiranye na Yo muri Batisimu no mu masakramentu duhabwa tubiba urwango mu bana bayo.

Ubundi mu kinyarwanda cyaraziraga gutatira igihango. Burya rero iyo duhabwa umubiri n’amaraso bya Kristu tuba tunywanye na we ndetse tukanywana n’abamuhabwa bose tukunga ubumwe. Iyi ni impamvu yo kubakunda twikunda.

  1. Nta cyaruta urukundo mu migenzereze yacu.

Ikibazo cy’uriya mufarizayi cyatumye Yezu yongera kudusubiriramo aho tugomba kubakira ubukristu bwacu. Yezu ni Umwami, Ingoma ye ni iy’urukundo. Ntayandi mategeko ubwami bwa Yezu bukeneye.

Gusobanura cyane hari ubwo bijyana kure y’iby’ingenzi. Icyingenzi ku bakristu ni urukundo. Ntabwo ari ugusobanura mu magambo meza no mu ndimi zinyuranye Ibyanditswe Bitagatifu. Ibyo ni byo abafarizayi bakoraga.

Kumva Ibyanditswe, kumenya amategeko y’Imana ni uburyo budufasha kurushaho kuyikunda maze urwo rukundo rukatubyarira urwa bagenzi bacu. Ntidushobora kuririmba ko dukunda Imana mu gihe twaba tudakunze abavandimwe bacu. Gukunda abavandimwe ni imbuto yo gukunda Imana. Guhuza ibi byombi bikunda kutubera ihurizo rikomeye. Nyamara birajyana. Ntidushobora kwemeza ko dukunda Imana mu gihe tudakunda abavandimwe.

Hari ubwo dushobora kwibera mu masengesho tukaba aribyo twita gukunda Imana. Imana tuganira mu masengesho itwiyereka mu bavandimwe bitabaye ibyo tuba twiganiriye n’ibitekerezo byacu. Ibiri byo ni ukubaho mu rukundo si ukururirimba. Hari ubwo dushobora guhora mu ngendo nyobokamana imisozi yose tukayihetura. Imana dusanga aho tujya itwigaragariza mu bavandimwe. Bitabaye ibyo twaba turi ba mukerarugendo. Misa, amasengesho, ingendo nyobokamana byaba kwiganirira n’ubukerarugendo niba bitabyaye rwa rukundo tugomba kubakiraho ingoma ya Kristu.

  1. Imana yaturemye kubera urukundo.

Urukundo ni rwo rwabaye impamvu yo kurema muntu. Ni na rwo rwatumye Imana yigira umuntu kugira ngo isane urukundo rwari rwangijwe n’icyaha.

Na none kandi tubereyeho gukunda. Urukundo rutuma tuba abantu buzuye. Ntawabura kwemeza ko ubuzima bw’iteka ari urukundo. Niba abantu bakundana batumva uko igihe kigenda, bakamera nkabinjiye hanze y’igihe nta kabuza imbere y’Imana yo ishobora gukunda byuzuye tuzinjira mu rukundo rudashira. Umuntu yakwemeza ko ubuzima bw’iteka ari urukundo rudashira.

Batubwira impinduka nyinshi muri iyi si. Batubwira ihungabana ry’ubukungu hirya no hino. Ihungabana rikomeye ni iry’urukundo. Igihe turimo gikeneye abantu bakunda ikiremwa muntu koko. Atari urwo injangwe ikunda imbeba. Kuko hari abakwibwira ko bakunda ikiremwa muntu kandi bikundira inyungu zabo. Abantu b’Imana, bafite urukundo rw’Imana rusesekara ku bandi.

Ibikundwa rero byabaye byinshi. No muri kwa gusobanura kwinshi bigatuma abantu bayoberwa icyingenzi. Iyaba abitwa abakristu twashakishaga urwo rukundo iryo hungabana ry’ubukungu ntiryamara kabiri. Izo ntambara n’ubugome bwa hato na hato byazima. Maze Ingoma y’Imana ikogera hose.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho