Nta cyiza nko kubaho uko bikwiye no gukora neza icyo ushinzwe

Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 32 Gisanzwe A // 11 Ugushyingo 2014

Amasomo: Tito 2,1-8.11-14 // Lk 17,7-10

 

Bavandimwe, uyu munsi turibuka mutagatifu Maritini (316-397). Yemeye kureka kuba umusirikari w’abantu ahubwo anyurwa no kurwanira Kristu n’Ingoma ye. Yemera gutanyura umwambaro we awugabana n’umukene wari wugarijwe n’ubutita. Yamamaje Ivanjili n’ukwemera akoresheje imbaraga ze zose n’igihe cyose yahawe na Nyagasani mu buzima bwe nk’umwepisikopi. Urugero rwe ni ubuhamya bw’amasomo y’uyu munsi. Koko gukorera Imana no kwitangira abantu ni ngombwa, ni byiza kandi birashoboka kabone nubwo twabigeraho mu mvune zitandukanye. Amasomo matagatifu rero aragaruka ku kubaho ukurikije imibereho n’inshingano zawe kandi ukishimira kubaho no gukora neza kuko ari cyo twaremewe. Bityo tukimika ubusabaniramana, ubutwari, ubutungane n’ubwitonzi. Ni ingabo zidufasha gutsinda ubugomeramana, ubugomerabantu no gutwarwa n’irari ry’iby’isi.

  • Buri wese asabwa kubaho no kwitwara uko yaremwe n’ibyo ashinzwe

Ni byo Pawulo intumwa yibutsa Tito; ngo na we abitoze abemera ashinzwe kuyobora. Mu kumukangurira kwizirika ku nyigisho ziboneye, Pawulo aratwibutsa ko bene izo nyigisho, uko Nyagasani yazishyinze Kiliziya, arizo zikwiye kuyobora imibereho y’abantu: zikabinjiza kandi zikabakomeza mu mateka y’ugucungurwa. Bityo rero ntibikwiye kubona abantu bagenda batera imbere mu bumenyi busanzwe nyamara ugasanga ari abaswa mu kumenya Imana no kwemera kuyoborwa n’inyigisho nziza zubaka umuntu wuzuye. Izo nyigisho nziza zigomba kandi kwera imbuto mu buzima bwa buri wese akurikije uko yaremwe, inshingano ze n’icyo akora. Twese twumvira hamwe ijambo ry’Imana ariko imbuto ziratandukana. Ibyo bishingiye ku buryo turyakira, turigira iryacu, riduturamo n’uburyo twemera kuyoborwa na ryo. Ni cyo gituma Pawulo yibutsa imyitwarire y’abatagatifujwe buri wese mu rwego rwe.

Inama za Pawulo zirakomeye kandi ntizisaza kuko ibyo yavuze byugarije n’abantu b’iki gihe. Ubwazo ni inyigisho zuzuye! Zihuza inyigisho n’ubuzima bwa buri munsi: haba ku bigisha n’abigishwa. Ndetse abantu tuzigendeyeho: twaba beza, imiryango yacu ikagira ubuzima n’umunezero, n’iyi si yacu ikagira amahoro n’icyerekezo nyacyo. Pawulo asaba abasaza gukomera mu kwemera, urukundo, ubudacogora, kwirinda isindwe, kwiyubaha no gushyira mu gaciro. Ibi ni ubutumwa bukomeye kuko bamwe basaza babona bibarangiriyeho; bicuza, biyahuza ibyo bita ko bibashimisha kandi bitsirika ibibazo n’agahinda. Nyamara bikaba iby’ubusa. Naho abakecuru, abasaba gutoza abandi ingeso nziza, kwirinda amazimwe, gutwarwa n’akayoga. Ibi nabyo ntibyoroha kuko abakecuru n’abagore babyurwa no kuganira: rimwe na rimwe agahugu kabo ntigatane n’amazimwe. Abagore bibukijwe kugwa neza, kumvira no gukunda abagabo babo n’abana babo, babatoza abana kwitonda, kwirinda ingeso mbi. Ibi kandi birakwiye kuko umugore; nyiramuntu, ni usobanukiwe n’ubuzima, urukundo n’urupfu. Abasore basabwe gushyira mu gaciro, kumvira no kwemera kumurikirwa n’abakuru. Naho ubundi ujya mu ishyamba utazi ukahaca inkoni utazi. Bityo ukemera guhanurwa kandi wahanutse. Ibi na byo byabanganira gukora ibitunganye!

  • Tugomba gukora neza tutagambiriye gushimwa kuko ari cyo twaremewe

Tubisoma mu Ivanjili y’uyu munsi. Nyuma y’uko ejo Yezu adusabye kugira ukwemera, kubabarira no kwirinda kugira uwo tugusha, uyu munsi agarutse ku miterere y’ibyiza n’inshingano zacu. Arasaba intumwa kwitwara nk’umugaragu w’ukuri : udakorera amaronko n’amaco y’inda. Ahubwo umugaragu wumva ko ari ubutumwa ashinzwe. Ivanjili ntabwo igaruka cyane ku myitwarire ya ba shobuja ahubwo ku bagaragu n’abakozi. Yezu yasabye abagaragu kumva, kumvira no gukora nta kindi gihembo bategereje uretse icyagenwe. Ariko, hejuru y’ibyo, gukora neza birenze igihembo. Gukora neza no kurangiza neza inshingano biri mu musingi w’icyo tubereyeho kandi ni uburyo bwo kwimakaza ubutabera. Nubwo tugomba gushima icyiza n’abeza, nyamara ntabwo umuntu agomba kuba mwiza ngo ashimwe n’abantu ahubwo ngo ashimwe n’Imana. Ivanjili itubwira ko bene abo, bakorera ishimwe ryabo, babonye ingororano yabo ! Byongeye kandi, ntabwo umuntu yahatira abantu kumushima kuko yabaye uwo akwiye kuba we ! Twaremewe kugaragaza ubwiza bw’Imana no ku bungabunga ibyiza twaremewe!

Bavandimwe, bimwe mu bibazo biremereye abantu n’isi, ni abantu batarangiza inshingano zabo n’abazirangiza bagasaba ibirenze ibyumvikanyweho. Hari abantu benshi bugarijwe n’ubunebwe, gukorera ku jisho no kwaka ibyo bataruhiye. Bamwe muzi ya mategeko y’abanebwe. Abandi ugasanga birata ku bandi bibwira ko ari bo kamara, abandi bakitwa « abategetsi-abayobozi », nyamara hari abandi babakora ibyabo n’ahabo.

Umurimo no kurangiza neza inshingano, kandi ku gihe, ni byo byubahisha umuntu. Natwe rero twemere twitange tutizigama. Twitangire ibitubeshaho, abavandimwe, igihugu na Kiliziya. Kandi dufite umugisha kuko Nyagasani ntabwo atwita abakozi n’abagaragu ahubwo incuti ze kandi azadushimira atwicaza mu bwami bwe! Tubonereho Tugomba kuzirikana ko ari uko turi kose n’ibyo dufite byose ari ingabire y’Imana. Tubikoreshe twubaka kandi twiyubaka. Turebere kuri Mutagatifu Martini wa Tours duhimbaza, witanze atizigama ; bityo bakamushima bati :«ntiyigeze aganzwa n’umunaniro, bityo ntashobora kuganzwa n’urupfu. Ntiyigeze atinya gupfa kandi yaharaniye kubaho». Adusabire ! Natwe duharanire kuba abantu, abanyarwanda n’abakristu nyabo! Bikira Mariya aturengere ! Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho