Nyagasani ureba mu mitima ni we wenyine uzi abakereye gutaha ubukwe bwe

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 20 B gisanzwe; ku wa 20 Kanama 2015

Amasomo y’umunsi: Abacamanza 11,29-39a; Matayo 22,1-14

Ingoma y’Ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we…

Ikigereranyo cy’ubukwe, umukwe, umugeni, gikunze kugaruka mu mvugo ya Bibiliya haba mu Isezerano rya kera haba no mu Isezerano rishya. Ibirori birashimisha kandi bitanga umunezero. Twibuke ko mu Isezerano rya kera Imana ifata umuryango wayo nk’umugeni wayo cyangwa umugore ikunda byahebuje.Hari n’igihe uwo muryango wifataga nabi ugatera Imana umugongo cyangwa ukayoboka ibigirwamana kugeza naho ugereranywa n’umugore w’indaya wiyandaritse agata umugabo we. Imana ariko ntiyigeze iwutererana yarawuguyaguyaga nk’uko umugabo yakwinginga umugore we akamujyana mu butayu akamugusha neza kugirango amugarukire.

Mu Isezerano rishya, Kiliziya ni umugeni wa Kristu yakunze kuburyo buhebuje akayitagatifuza kubw’amaraso ye yameneye ku musaraba kugirango azayihingutse imbere ye nta bwandu nta n’iminkanyari. Umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we Yezu yatubwiye mu Ivanjili,twumve ko ari Imana Data. Uwo muhungu ni Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu.

Twese duhamagariwe gutaha ubwo bukwe bwa Ntama“hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani”. Gusa tumenye ko abinjira mu nzu y’ubukwe bose siko baba bakereye gusangirira ku meza y’Umwami. Hari uwakwinjira atambaye umwambaro w’ubukwe akaba yasukwa hanze kandi akababazwa nk’uko twabyumvise. Nukuvuga rero ko uko turi twese muri Kiliziya umugeni wa Kristu, siko tuba dukeye. Ariko Nyagasani ureba mu mitima ni we wenyine uzi abakereye gutaha ubukwe bwe no gusangirira mu nzu ye. Abanyarwanda nibo bavuze ngo “uwishe ababi yamaze n’abeza”.

Gusa mu bakiriye ubwo butumire bakisukura kandi bakabaho mu rukundo rw’Imana batashye ubukwe bwa Ntama kandi basangiye nawe ihirwe ry’Ijuru. Abo ni abatagatifu duhimbaza. Uyu munsi twisunge Mutagatifu Bernardo wakunze cyane Yezu Kristu n’Umubyeyi we Bikira Mariya arabiyegurira rwose kugeza ku ndunduro.

Mutagatifu Bernardo udusabire!

Padiri Félicien HARINDINTWARI,

Paruwasi Busasamana/ Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho