Nyagasani yarangobotse, ankiza icyankozaga isoni mu bantu (Lk 1, 5-25)

Inyigisho yo mu gihe cya Adiventi, ku wa gatanu, tariki ya 19 ukuboza 2014.

Bavandimwe,

Turakomeza kwitegura umunsi mukuru wa Noheli. Umukiza ari hafi turusheho kumwitegura. Ivanjili y’uyu munsi, iratwereka bamwe mu bategereje Umukiza, bakamwakirana ibyishimo amaze kuza. Imyifatire yabo itubere urugero mu kwitegura ivuka ry’Umukiza utuzaniye amahoro n’umukiro ukomoka ku Mana.

  1. Bamwe mu biteguye Yezu Ivanjili itubwira:

  • Zakariya

Ni umugabo wa Elizabeti. Ni umuherezabitambo. Ni intungane imbere y’Imana. Akurikiza adatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. We n’umugore we bageze mu zabukuru kandi nta mwana bigeze. Muri Isiraheli byafatwaga nk’igihano cy’Imana. Zakariya arakora ubutumwa bwe, arakora imihango y’uuherezabitambo imbere y’Imana mu mwanya ugenewe icyicaro cye. Buri munsi mu gitondo na nimugoroba, abaherezabitambo bahitagamo umwe muri bo akinjira mu cyumba kinini cy’Ingoro y’Imana akahatwikira ububani. Ibyo byateraga ishema uwo babaga bahisemo. Uyu munsi ubufindo bwaguye kuri Zakariya ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani.

Reka rero Umumalayika wa Nyagasani azamubonekere ahagaze iruhande rw’urutambiro rw’ububani. Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. Malayika Gaburiyeli aramuhumuriza ati « Wigira ubwoba, Zakariya. Isengesho ryawe Imana yararishimye. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani, ari byo bisobanura « Nyagasani yaratubabariye, yatugiriye impuhwe ». Malayika akomeza amubwira byinshi kuri uwo mwana.

Zakariya arashidikanya, yumva bidashoboka niko kwaka Malayika ikimenyetso cy’uko bizaba koko: “Nzabwirwa n’iki, ko ndi umusaza, umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru ?”.

Malayika asa n’urakaye kubera uburyo Zakariya yakiranye ugushidikanya inkuru nziza ikomoka ku Mana. Malayika abona ko akeneye igihe cyo kubizirikanaho. “Guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi, ntuzongera kuvuga kugeza igihe ibyo bizaberaho kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze”. Kuva ubwo Zakariya ntiyongera kuvuga, aba uwo guca amrenga, akomeza kuba ikiragi.

Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha abonana n’umugore we. Ubutumwa bwa Malayika burasohora umugore we Elizabeti arasama. Zakariya azavuga umwana yavutse, noneho atari amagambo yo gushidikanya, ahubwo asingiza Imana yibutse Umuryango wayo ikawurokora.

  • Elizabeti

Ni intungane imbere y’Imana, akurikiza amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Nta mwana yigeze abyara kuko ari ingumba. Ageze ma za bukuru, imyaka yo kubyara yarayirengeje cyera. Mu Bayahudi kutabyara byari urukozasoni. Babibonagamo igihano cy’Imana.

Ku bubasha bw’Imana, yaje gusama inda. Yamaze amezi atanu atajya ahagaragara, atangarira ububasha bw’Imana n’ubuntu bwayo. « Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu ».

  • Yohani Batisita

Ni umwana wa Zakariya na Elizabeti. Izina rye n’ubutumwa bwe byatangajwe na Malayika Gaburiyeli atarasamwa. Azatera se Zakariya ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye. Azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Nk’abandi bantu biyeguriye Imana bo mu Isezerano rya kera, ntazanywa divayi n’ikitwa inzoga cyose. Azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. Azagarura abana benshi ba Isiraheli kuri Nyagasani, Imana yabo, kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge abana n’ababyeyi babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.

  • Rubanda

Baje gusenga. Barasengera hanze igihe cyo gutwika ububani. Bategereje Zakariya igihe kitari gito batangazwa n’uko yatinze mu Ngoro. Aho asohokeye ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekewe mu Ngoro. Bafite ukwemera. Ikimenyetso cyo kuba ikiragi bakibonyemo ububasha bw’Imana yamubonekeye. Ku ivuka rya Yohani Batista bazafataya na Zakariya na Elizabeti kwishima no gushimira Nyagasani.

  1. Zimwe mu nyigisho twakuramo

  • Ubutungane mu ngorane

Elizabeti na Zakariya bari intungane imbere y’Imana; bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Abantu ariko bo siko babibonaga. Kubera ko batari barabyaye, babibonagamo umuvumo n’igihano. Ibyo ntibyabaciye intege, ngo bivumbure ku Mana. Bakomeje ubutungane bwabo.

Natwe tugerageze gukurikiza amategeko n’amabwriza ya Nyagasani. Gusenga, kujya mu Misa, guhabwa amasakramentu ntibigamije gukemure ibibazo byose duhura nabyo kuri iyi si. Icyo gihe ntiyaba kikiri isi ryaba ribaye ijuru. Nyagasani aduha imbaraga zo kwikorera imisaraba yose duhura nayo. Atubera urumuri n’ibyishimo. Aha twakwibuka ya magambo Bikira Mariya yabwiye Nataliya mu mabonekerwa i Kibeho1. Nataliya yamaze iminsi myisnhi asiba kurya no kunywa. Ububabare bumaze kumurembya, asaba Nyina wa Jambo ko yamworohereza. Nyina wa Jambo yaramushubije ati “ntunsabe koroshya ububabare, ahubwo nsaba imbaraga zo kubwihanganira”. Dusabe ingabire yo gukurikiza tudatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani tudaciwe integer n’ingorane zitabura mu buzima.

  • Nyagasani atwigaragariza mu mirimo dushinzwe

Zakariya yabonekewe na Nyagasani ari mu Ngoro y’Imana akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe ikiciro cye. Mu mirimo yacu ya buri munsi niho twitagatifuriza. Ni naho Nyagasani adusanga. Zakariya akazi ke yagakoreraga mu ngoro, niho intumwa y’Imana yamusanze. Malayika azajya kureba Mariya iwabo mu rugo i Nazareti.

Hari ubwo tujya dukeka ko Nyagasani azadusanga mu Kiliziya, cyangwa se twagiye mu ryugendo rutagatifu i Kibeho, mu Ruhango n’ahandi. Nibyo, ariko si ho gusa. Imana iraturenze ntituzi aho iba idutegereje. Matayo wari umusoresha Yezu yamusanze mu biro by’imisoro i Kafarinawumu (Mt 9, 9-13). Umunyasamariyakazi yamusanze ku iriba rya Yakobo agiye kuvoma (Yh 4,1-42). Zakewusi yamusanze mu giti i Yeriko aho yari atuye (Lk 19,1-10). Ese wowe Yezu yagusanze he? Akazi dukora, aho dutuye, abo tubana,… byose ni Imana yabiduhaye ku buntu bwayo ngo bidufashe mu rugendo rugana ku butagatifu.

  • Hahirwa abemera batabanje kwirebera

Aya magambo Yezu yayabwiye Tomasi amaze kuzuka (Yh 20, 29). Ariko natwe aratureba. Zakariya yabwiwe inkuru nziza, ayibwirwa n’intumwa y’Imana. Nyamara yarashidikanyije, ashaka ibimenyetso. Rubanda, rwabonye ikimenyetso, rugira ukwemera. “Bamenya ko yabonekewe mu Ngoro” ntawe ubibabwiye. Dusabe ingabire yo gusobanukirwa n’ibimenyetso Imana ikoresha itwigaragariza. Tureke gushidikanya turangwe n’ukwemera.

  • Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye”

Koko rero ivuka rya Yohani Batista rizatera ababayeyi n’abaturanyi ibyishimo. Azaba ari umusogongero w’ibyishimo bitagereranywa bizaranga ivuka rya Yezu. Abamalayika bazamuririmbira idirimbo z’ibyishimo. Abashumba bazaza kumuramya mu byishimo. Abanyabwenge bazatururuka mu bihugu bya kure bamurikiwe n’inyenyeri mu byishimo.

Natwe Noheli y’uyu mwaka izatubere umunsi mukuru w’ibyishimo. Nta gushidikanya hari abazayihimbaza bari mu ngorane. Ndatekereza abari mu bitaro, abari muri gereza, abari mu bukene n’ubutindi, abari bonyine, abarenganywa, abahigwa, abadakunzwe… ntawavuga imibabaro yo kuri iyi si ngo ayirangize.

Iyo mibabaro yose Yezu azashyiremo urumuri rwe, we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si (Yh 1,9). Icy’ingenzi ni ukutarangara ngo dukurikire ibishashagira byose, kandi byose atariko ari zahabu.

Mwese mbifurije Noheli nziza. Umukiza azabasendereze amahoro, ibyishimo n’umukiro ukomoka ku Mana.

Padiri Alexandre UWIZEYE

1 Soma hano Inyigisho, (mu gifaransa) ya Musenyeri Frederiko RUBWEJANGA ku byerekeye ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho, yatanzwe ku munsi mukuru wo guha umugisha ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho muri Paruwasi Saint Georges de la Vilette i Paris, ku wa 29 Ugushyingo 2014.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho