Sigaho wibangamira Imana: Ishaka kwesa imihigo ikunyuzeho

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 4 cya Adventi, Umwaka B

Ku ya 21 Ukuboza 2014

Amasomo: 2S7, 1-5.8b-12.14ª-16; Zab 88(89), 4-5, 27-28, 29-30; Rm16, 25-27; Lk 1,26-38

Tugeze ku marembo y’umunsi mukuru wa Noheli. Nimucyo tuyinjiranemo ibyishimo. Nyamara ariko tuzirikanye neza aya masomo, turasanga ahubwo Noheli ari Imana ubwayo yinjiye mu rugo rwa muntu, mu mutima we, mu buzima bwe, mu bye, mu mateka ye nta na kimwe amwitandukanyijeho uretse icyaha.

Imana itweretse mu masomo matagatifu ko itayobora ibintu ikurikije igenamigambi ryacu! Sitwe dukorera gahunda Imana ngo yo ibe itegetswe kuyinjiramo. Yezu ati: “Si mwe mwantoye, ahubo ninjye wabatoye”, Ati: “ubuzima bwanjye ntawe ubunyaga, ninjye ubwanjye mbutangira abo nkunda”. Si Imana itegetswe gukora no kuzuza imigabo n’imigambi yacu. Icyo ushaka Dawe, gikorwe mu nsi nk’uko mu ijuru babimenye, bagahora bakora ugushaka kwawe. Imana iraturenze pe! Yo gusa idusaba kuyizera, kuyikunda, no kuyikundira igaha icyanga, uburyohe n’icyerekezo ubuzima bwacu. Imana yaratwegereye, yigize muntu ibana na we. Ni mu gihe, iyo itakwegera ngo abe ariyo itwubakira inzu, umuryango Kiliziya, nta wari kubibasha. Nabasha nte kubakira ingoro nzima Nyirubutagatifu akwirwamo kandi njye ndi Nyirintegenke? Wabasha ute guha inzu, ubwugamo n’umutekano ukabiha Musumbabihe (Imana) kandi twe turi ba Ntawuruhunga? Nabasha nte gukungahaza Imana yo byose bikesha kubaho kandi jyewe ndi Ntawuhezibyisi…!

Ibi ni byo twumvise mu isomo rya mbere, aho umwami Dawudi abonye ko ahuje abayisraheli mu bumwe nyuma y’amacakubiri akomeye, yiyemeje no kubakira Uhoraho Ingoro imukwiye. Uhoraho, anyuze ku muhanuzi Natani,asaba Dawudi kworoshya, akabanza akazirikana amateka banyuzemo. Uhoraho ni we wagiye yubaka ubuzima bw’abe.Ntiyigeze agoheka ngo adamarare. Si uko yabuze ingoro adendezamo.Ati:Nta bwo nigeze ntura mu nzu, kuva ubwo nakuraga abayisraheli mu Misiri, kugeza uyu munsi, ahubwo nagendaga mu ihema ariho ntuye (2S7, 6). Aya magambo arakomeye cyane. Burya Imana ihangayikira muntu ku buryo”irara rwa ntambi”,”igakambika mu ihema”, igira ngo muntu abone ubuzima kandi abubone busagambye. Uhoraho koko ni Uhoraho, Utubereyeho, Uhatubereye, Utureberera, Emmanuel, Imana turi kumwe, Imana iturinda abanzi n’abarozi. Abo nita abarozi, ni abantu bose babuza abandi Yezu Kristu. Ukubuza Imana, akaguhindura umuburamana burya aba akwishe!

Imana ni yo ituyobora-iyo twemeye kumvira-ikatunyuza inzira tutari twarateganyije igamije umukiro wacu n’uwa bagenzi bacu. Dufite ingero nyinshi muri Bibiliya: Tuzi Yozefu wo mu muryango wa Dawudi wari wifitiye umushinga wo kurushinga n’umwari w’i Nazareti witwa Mariya. N’ubwo yari yarasabye, yemeye guhigamira no guharira Imana (hari abitwa ba Mpariyimana) kugira ngo umugambi ufitiye bose akamaro k’ubucungurwe wuzuzwe.

Ntiwaba umukristu muzima utihatiye guharira no kworohera Imana

Waba umukristu muzima gute udahariye Imana igihe ngo usenge, witagatifuze, uyishime, uyisabe? Imana niyo musumbabibe. Ibihe byose, n’imyaka yose ni we ubigenga. Ni we Alfa na Omega. Ni ubugugu kubona mu munsi ugira amasaha 24 tuburira Imana utunota 30 two kunywana na yo mu isengesho. Duharire Imana abantu: abana bacu twemere babatizwe; uwo twifuza kurushingana, twemere kubyereka Imana no kubinyuza muri Kiliziya. Hari ubwo umusore akunda umukobwa, yamugezaho umushinga wo kurushinga, undi akamubwira ko aziha Imana. Hakaba ubwo amuterura, amushuka…mujye mwiga korohera Imana mu mushinga wayo wo kudukiza.Twige kandi guharira Imana amateka yacu-ibyatubayeho byiza cyangwa bibi- maze Imana iyavunjemo amateka y’uburokorwe bwacu. Hari ubwo twigaragura mu mateka yacu, tugashaka kuyacunga no kuyakuramo isomo ariko tukabikora twitaje Imana. Ibi ni byo bitugeza ku ruhererekane rw’amateka mabi.Muntu uheza cyangwa wirukana Imana mu byo yita ibye buri gihe aba ari kwicukurira imva kandi aba ahemukiye n’abandi.

Ukumvira kwa Bikira Mariya kwatumye isi yose ibona Umukiza Yezu Kristu.

Koko ijambo rimwe rishobora kworeka inyoko muntu, nk’uko ijambo rimwe rya Bikira Mariya ryakinguye Ijuru rikohereza Jambo w’Imana akigira umuntu. Bikira Mariya ati”Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”.Bikira Mariya ntiyarobanuye ibimworoheye ngo abe ari byo yemerera Imana! Yemeye ko ibyo Imana yateganyije byose, kabone n’ubwo bimurenze, bimwuzurizaho. Ntabereyeho kubangamira Imana. We arabonetse wese, Imana nikore ibyayo. Ubushake bwe, ukwemera kwe, ubuzima bwe bwose abweguriye Imana.Iyo tuzirikanye Bibiliya, dusanga abatowe bose baragiye baharira Imana. Ingero: Yeremiya yahariye Imana ubusore n’ubumanzi bwe, ntiyashaka, yitanga wese aba umuhanuzi w’Uhoraho. Dawudi, yaretse amatungo ya se, yemera kuba umwami uhagarariye Imana. Hozeya yemereye uhoraho kuzana umugore w’ihabara (Gomeri) uzajya amuca inyuma, undi ariko akazahora ajya kumwinginga ngo atuze agaruke mu rugo! Uhoraho yari agamije kwerekana ko icyaha kidugira amahabara, ariko Uhoraho we udahemuka, agakomeza kudukunda, no kutugarura mu rugo.Tuzi ba Petero, Yohani na Yakobo, bemeye guhigamira Yezu atambagira ubuzima bwabo. Baramukinguriye, ntibamusimbuza uruboho rw’amafi, maze baramukurira. Yohani na Yakobo bo banze kuba bamusimbuza se Zebedeyi. Bamusigiye umwuga we w’uburobyi, bo bakurikira Yezu bajya kuroba abantu. Tuzi na Sawuli wiswe Pawulo wemeye guhigamira Yezu, agata iminyururu n’ibyicisho yajyaga kubohesha abakristu b’i Damasi maze akemera Yezu Kristu.Sigaho, wibangamira Imana, reka Imana yuse umuhigo wo gukiza abantu ikunyuzeho.Wowe se wahigitse iki ngo wakire Kristu, maze abandi bamubone aguturutsemo?

Dusabe Imana iduhe inema maze dukingure amarembo y’imitima yacu. Twose gufungira Imana ngo ihere muri gereza y’imishinga yacu.Twemere kwinjira muri Yezu Kristu we Ngoro Nzima y’Imana. Nta n’umwe wigeze abona Imana Data, uwinjiye muri Yezu ni we ubona Data (Yh1, 18). Imana idushakaho kumvira, ukwemera, kworoshya no kuyiha rugari mu buzima bwacu maze ikuzuza ibyiza yageneye muntu byose.

Ibyiza bisumba ibindi Imana Data yatugeneye ni Ukutwoherereza Mwana: Kristu, akigira umuntu akabana natwe maze akadusangiza kamere-mana natwe tukamuha kamere-muntu. Muri byose ni muntu wunguka. Mutagatifu Pawulo yamenye iri banga ry’umukiro, araterura ati sinjye uriho, ni Kristu uriho muri jye. Na Yezu mu buzima bwe bwose bwo ku isi yerekanye ko atari we uriho nk’Imana, ko ari muntu umurimo; icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu, no kugira ngo dukire!

Maranata! Ngwino Nyagasani Yezu Kristu wemere ube muntu,ubane na twe, maze natwe uduhindure, tube ba “Nyiramana” na “Semana” mu kuri.

Mubyeyi Bikira Mariya, dutoze kworohera Imana.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Mushobora gusoma kandi iyi nyigisho, (mu gifaransa) ya Musenyeri Frederiko RUBWEJANGA ku byerekeye ubutumwa bw’amabonekerwa ya Kibeho, yatanzwe ku munsi mukuru wo guha umugisha ishusho ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho muri Paruwasi Saint Georges de la Vilette i Paris, ku wa 29 Ugushyingo 2014.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho