Mu isengesho ryacu, tujye twibuka gusaba Imana ingabire yo gupfa neza

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 34 gisanzwe A

Ku ya 26 Ugushyingo 2014

Amasomo : 1) Hish 15,1-4 ; 2) Lk 21,12-19

  1. Gupfa uhowe Imana si umuvumo ahubwo ni umugisha ukomeye

Kuva ku munsi nahereweho Isakaramentu rya Batisimu, ndi umwigishwa wa Yezu Kristu ; mpamagariwe kumubera umuhamya (Lk 24 ,48 ; intu 1,8) mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’amakuba.

Kuba umwigishwa wa Yezu ntibyoroshye, kuko bisaba kuba intwari, bisaba gukomera, bisaba gutsinda ubwoba. Birashoboka ko mu buzima bwawe wigeze uhura n’umuntu akakubaza impamvu wambaye ishapule cyangwa umusaraba ! Birashoboka ko watembereye mu modoka itwara abagenzi, ari wowe mukristu wenyine urimo, ugasabwa gusobanura imyemerere yawe ! Birashoboka ko mu ishuri wigamo,wasabwa gusobanura imyemerere yawe ! Ese iyo usabwe ibisobanuro by’ukwemera kwawe, ubyitwaramo ute ? hari abanyamadini b’inzaduka bazeguruka mu nzira no mu ngo z’abantu bababwira ko bayobye, ese iyo uhuye nabo ubasubiza iki ?  « nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu » (1Pet3 ,15).

Nyagasani Yezu ubwe azi ibizaba ku bigishwa be mbere y’ihindukira rye «  bazabafata babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko ; bazabajyana imbere y’abami n’abatware babaziza izina ryanjye » (Lk 21,12). Nyagasani anyohereza mu butumwa ariko na we ubwe azi ko nzahura n’amakuba menshi, azi ko nzahatwa ibibazo byinshi, azi ko nzatukwa, azi ko nzicwa rubozo ; hejuru y’ibyo byose Yezu arampumuriza, agira ati « nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba »(Lk 21 ,18). Ibi Yezu yabwiye abigishwa be atagamije kubakura umutima ahubwo yagiraga ngo bambarire urugamba. Ibyo yababwiye, byarigaragaje mu mateka y’ubukristu kandi na n’ubu biracyaba : kuva mu ntangiriro y’ubukristu kugera mu gihe turimo, abakristu banyuze muri byinshi bikomeye ; bamwe batanzwe n’ababyeyi babo, abandi batanzwe n’incuti zabo, abandi batanzwe na bene wabo, abandi batanzwe n’abo bava inda imwe bazira izina rya Yezu.

Ese muri iki gihe abayoboke ba Yezu Kristu bafashwe gute hirya no hino ku isi ? ikigaragara ni uko isi itaboroheye ; hamwe na hamwe ku isi, abakristu bicirwa muri Kiliziya bahowe ukwemera kwabo, ahandi barafungwa bahowe ukwemera kwabo, ahandi ntibashobora guhabwa akazi, ahandi babuzwa uburenganzira bwabo bwo kwambara ibimenyetso bibaranga cyangwa uburenganzira bwabo bwo kugaragaza ukwemera kwabo, ahandi abakristu barasebywa mu bitangazamakuru, n’ibindi byinshi bibi bikorerwa abakristu hirya no hino ku isi. None se abakristu bitware bate muri ibyo bibazo byose ? Yezu yatanze igisubizo agira ati «  ibyo bizatuma mumbera abagabo » (Lk 21, 13). Yezu ampamagarira kubaho mufitiye icyizere ; ni We uzandwanirira muri ibyo byose, icyo nsabwa ni ukwizera izina rye rikiza. Abahowimana barapfuye ariko bariho mu ijuru . Guhorwa Imana si umuvumo nk’uko abicanyi babizi ahubwo ni umugisha. N’ubwo ibitotezo bitabura Kiliziya igomba guhora ihamya Kristu ; buri mukristu agomba guhora yiteguye kwerekana ko azi uwo yemeye. Umukristu wese ahora ku rugamba ; ahora yiteguye guhangana na ba nyamurwanyakristu ; kandi umukristu nyawe ntagomba kugira ubwoba kuko Kristu atubwira ati « muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura,kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza »(Lk 21, 14-15) . Ni byo koko Kristu ubwe atanga imbaraga ku bemeye kumubera abahamya bose. Urugero ni imbaraga yahaye abahowe Izina rye(les martyrs), ubwo bemeraga guhara amagara yabo bitewe n’urukundo bakunda Imana, ubu bakaba baragororewe kwibanira n’Imana.

Ese abo bose batanzwe bakicwa twavuga ko batsinzwe urugamba rw’ubukristu ? Abatanzwe bakicwa bazira izina rya Yezu ndahamya ko batatsinze, ndemeza ko bari mu ijuru kandi amaraso yabo yeze imbuto nyinshi z’ubukristu kandi na n’ubu imbuto z’abahowimana ziracyagaragara.

  1. Mu isengesho ryacu, twebwe abakristu, tujye twibuka gusaba Imana ingabire yo gupfa neza

Umukristu si urangwa na mpemuke ndamuke. Nta kintu na kimwe cyakagombye gutuma umukristu yihakana Imana.Umukristu ni uba intwari mu bigeragezo. Mu bitotezo no mu bigeragezo duhura na byo ,si byiza kwihakana Imana, ahubwo ni ngombwa gushikama. Yezu Kristu yaduhaye urugero rwiza : ab’isi baramwishe, ariko yarazutse. Yezu Kristu yadutsindiye ubwoba bw’urupfu ; umwizera wese, kabone n’ubwo yakwicwa, azazuka kandi azukire kubana n’Imana. Mu isengesho ryacu, twebwe abakristu, tujye twibuka gusaba Imana ingabire yo gupfa neza, dupfe tutihakanye Imana kubera gutinya abadutoteza. Gupfa neza, mvuga, ni ugusoza ubuzima bwawe bwa hano ku isi uri mu biganza by’Imana .

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho