Twe twarasabwe: Twitware gute, tutazabengwa cyangwa bugapfa?

Inyigisho yo ku wa Gatandatu, Icyumweru cya 34 gisanzwe, A, Mbangikane

Ku ya 29 Ugushyingo 2014

Amasomo: Ibyahishuwe22, 1-7; Zaburi 94; Ivanjili: Luka21, 34-36

Bavandimwe, kuri uyu wa gatandatu, ari wo munsi wa nyuma w’icyumweru, turazirikana isomo risoza Igitabo cy’Ibyahishuwe ari nako duhimbaza umunsi wa nyuma w’umwaka wa Liturijiya. Ibihe koko birahita, bamwe bikabahitana cyangwa bagahitana nabyo…! Abahagurukiye gukurikira banakurikiza Yezu Kristu bo ntibahuga kandi ntibahitanwa n’ibihe. Mwese mwese abashakashaka Imana murakagwira. Nimuhate inzira ibirenge, mwahisemo neza, mube intwari ku rugamba. Muhore muri maso dore umwanzi Sekibi afite amabara n’amayeri menshi! Ni mukomere mwambare intwaro z’urumuri Sekibi atavaho atubuza twese adventi (guhora twiteguye), maze amaza ya Yezu akazatugwa gitumo.

Dukomeze urugendo maze twemere gutungwa n’amazi y’Ubugingo bw’iteka: Ukaristiya ntagatifu n’Ijambo ry’Imana. Uko amazi yuhira ibimera bigatohagira, ni nako Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya bidutunga tugashisha twumva kuri roho. Sigaho ntukarware bwaki kandi Imana yaradukamiye muri Jambo wayo waje gutura muri twe akabana natwe, akaba nka twe nta na kimwe atwitandukanyijeho usibye icyaha. Abamenye ko abakiza bwaki ya roho iganisha ku rupfu rw’iteka, abo bitwa abana b’Imana. Bene abo, ku munsi w’urubanza ntibazabona umwana w’Imana nk’umucamanza w’umugome uje kubarimbura, bazamubona nk’Umwami w’Amahoro, n’Impuhwe uje kubajyana mu bukwe bw’ab’ijuru. Ntusigare. Hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama bakazirikana iyo tariki ntibasibe cyangwa ngo bakererwe.

Hehe n’umuvumo ku batumiwe bakitabira (Hish22, 3). Abazaba maso bakakira Kristu Rumuri rw’amahanga, bazaba abatoni ibukuru mu Ijuru. Bazarangamira uruhanga rw’Imana, izina ry’Imana ribe ribanditse ku gahanga. Ntawe uzongera kubasomamo icyaha, intambara, ubukene,…buri wese azabasomamo ko ari ab’Imana. Kuri bo nta mwijima cyangwa ijoro. Bazatura mu mucyo w’iteka, bashashagirane ubuziraherezo (Ibyahish22, 5). Ibi ni Yezu ubihamya. Si amagambo y’amaryarugo, ubusizi cyangwa se amarangamutima. Ni amagambo akwiriye kwizerwa. Hahirwa abayakurikiza kuko ari amagambo y’ubuhanuzi (Ibyahish 22, 7).

Turasabwa iki? Twe abagitaguza muri iyi si, twitwararike tuzatahe ijuru. Twitware nk’umugeni wasabwe ufite uwe, akaba ategereje isaha gusa yo kurushingana n’uwo yemereye umubano. Uwasabwe w’umutima, aritwararika. Ataha kare, ntabundabunda mu bicuku. Nta rukururo n’agakungu agirana n’abasore cyangwa abagabo. Kandi natwe twarasabwe. Imana yaraturambagije cya gihe tubatijwe. Twayemereye umubano w’akaramata, tuyemerera ko tutazayica inyuma, ko rwose twanze icyaha, ko tuzakurikira Yezu Kristu kandi ko tuzamwamamaza. Ngaho rero twirinde gutendeka no guharika Imana: twirinde gutwarwa n’ubusambo, isindwe, ubucabiranya…Isi ngeso nizo Sekibi yikorera akasidusomyaho iyo yaje kudusaba! Tumubenge yo kabura abageni. Kubenga Sekibi tukabenguka Imana tukayemerera umubano, nibyo byonyine bizaduhingutsa mu maso y’Umwana w’Imana dufite ishema.

Umunsi uzarobanura abawe, Nyagasani uzatubabarire. Bikira Mariya, uduhakirwe abaguhungiraho.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho