Uhamagawe asabwa gukora urugendo

Ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye Umunsi Mpuzamahanga wa 52 wo gusabira Ihamagarwa ry’Abiyeguririmana.

Ingingo Shingiro: Uhamagawe asabwa gukora urugendo.

Bavandimwe Nkunda,

Icyumweru cya kane cya Pasika kitwereka ishusho nyayo y’Umushumba Mwiza,umenya intama ze, uzihamagara, akazigaburira kandi akaziyobora. Hashize imyaka50 twizihiza kuri iki cyumweru Umunsi Mpuzamahanga wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana. Uyu munsi utwibutsa buri gihe akamaro ko gusenga kugira ngo “Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye”, nk’uko Yezu yabisabye abigishwa be (reba Lk 10, 2). Yezu ubwe abigaragaza hari abo yohereza mu butumwa: uretse Intumwa cumi n’ebyiri, yahamagaye abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri nuko agenda abohereza babiri babiri mu butumwa (Lk 10,1-16). Mu by’ukuri, niba Kiliziya “ibereyeho kogeza Ubutumwa” (Inama nkuru ya Vatikani ya 2, Decree Ad Gentes,n.2), umuhamagaro rusange w’abakristu ukomoka muri iyo Kiliziya. Ni yo mpamvu kumva no gukurikiza Ijwi rya Kristu Umushumba mwiza, ukemera , kuyoborwa na we no kumweguriraUbuzima bwawe, bivuga kwemera ko Roho Mutagatifu atwinjiza muri iyo Nzira

y’iyogezabutumwa, akatubyutsamo ubushake n’ubutwari bwo gutanga Ubuzima bwacu no kubuhara kubera Ingoma y’Imana.

Gutanga ubuzima bwawe kubera iyogezabutumwa bishoboka gusa iyo dushoboye kwiyibagirwa. Kuri uyu munsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira Ihamagarwa ry’abiyeguririmana ndagira ngo tuzirikane kuri uru “Rugendo” rwihariye rw’umuhamagaro cyangwa se igisubizo duha Imana iduhamagara. Iyo twumvise ijambo “gukora urugendo” Duhita dutekereza intangiriro y’amateka ahebuje y’urukundo hagati y’Imana n’umuryango wayo, amateka yabayeho mu gihe gikomeye cy’ubucakara mu Misiri, ihamagarwa rya Musa, ibohorwa ku Ngoyi y’ubucakara n’inzira igana mu Gihugu cy’isezerano. Igitabo cy’Iyimukamisiri-igitabo cya kabiri mu bitabo bigize Bibiliya- kivuga kuri aya Mateka, kigaragaza amateka y’ugucungurwa kwacu, ndetse n’ishingiro rikomeye ry’ukwemera kw’abakristu. Kuva rero mu bucakara bwa Muntu w’igisazira ugana mu buzima bushya muri Kristu ni igikorwa dukesha ukwemera (Eph 4, 22-24). Iyo ntambwe ni “Urugendo” nyakuri kandi rwihariye, ni icyemezo cyo kwerekeza imibereho yacu ku Mana.

Umuhamagaro wa gikristu uwo ari wo wose ushingira ku kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. Kuva mu byawe nk’Abrahamu ugafata Inzira, wizeye ko Imana izakwereka Inzira izakugeza ku byiza yagusezeranyije. Uko “Kutihambira ku bintu no kuri wowe ubwawe” si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo ukurikira Kristu agera ku buzima busendereye akiyegurira Imana n’Ingoma yayo.

Yezu avuga ati “Umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, abitewe n’Izina ryanjye, azabisubizwa inshuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka “(Mt19,29). Ibyo Byose bishingiye ku Rukundo. Koko rero umuhamagaro wa gikristu ni cyane cyane Urukundo rw’Imana rureshya kandi rutuma umuntu yikingurira abandi ntiyihugireho, ahubwo agatangira”urugendo ruhoraho ruva ku bwikunde rugana mu kubohoka yitangira abandi, ibyo bigatuma yimenya, by’akarusho akamenya Imana “( Benedigito wa XVI Lett. Enc. Deus caritas est, n.16).

Urwo rugendo ni ifatizo ry’ubuzima bwa gikristu, cyane cyane ku muntu wakiriye umuhamagaro wo kwitangira by’umwihariko umurimo wo kogeza Ivanjili. Ni ukuvuga ko uwahamagawe ahorana iteka umwete wo guhinduka no kwivugurura, kugira ngo agume mu nzira nyayo, ava mu rupfu akajya buzima nk’uko tubihimbaza muri liturujiya: ni na byo duhimbaza muri Pasika. Mu by’ukuri kuva ku ihamagarwa ry’Abrahamu kugeza ku rya Musa, kuva ku Rugendo rw’Abayisraheli mu butayu kugeza ku guhinduka kwigishijwe n’abahanuzi, ukageza ku Rugendo rw’iyogezabutumwa rya Yezu rusozwa n’urupfu n’Izuka rye, buri gihe umuhamagaro ni igikorwa cy’Imana kituvana mu buzima dusanzwemo, kikatuvana bucakara bwose, kikatuvana mu byo twari tumenyereye no kutita ku by’abandi, kikatwinjiza mu byishimo byo kunga ubumwe n’ Imana n’abavandimwe. Kwemera umuhamagaro rero w’Imana ni ukwemera ko ituvana mu byo twibwiraga ko biduha umutuzo tukajya mu nzira igana Yezu Kristu, we ntangiriro n’iherezo ry’ubuzima bwacu n’umunezero wacu.

Urwo rugendo ntirureba gusa umuhamagaro w’umuntu ku giti cye, ahubwo ni igikorwa cy’iyogezabutumwa cya Kiliziya yose. Kiliziya ni indahemuka koko ku Mwigisha Yezu Kristu igihe ari Kiliziya “Isanga abantu” aho kwihugiraho, yita gusa ku nzego zayo no ku byo yagezeho, ahubwo igomba kuba Kiliziya ihaguruka ikagenda igana abana b’Imana mu bibazo bafite ikabamurikira kandi ikifatanya na bo mu ngorane zabo. Imana yakunze abantu, irabegera, kandi ibihishurira mu Butatu butagatifu, yumva amagorwa y’umuryango wayo kandi irawugoboka (Iyim3,7). Kiliziya na yo ihamagarirwa kubaho gutyo no kugenza gutyo. Kiliziya yogeza Ivanjili irahaguruka igasanga abantu, yamamaza Ijambo ribohora, yomora ibikomere bya roho n’ iby’umubiri ikoresheje ingabire y’Imana, igoboka abakene n’indushyi.

Bavandimwe Nkunda, uru rugendo rubohora rugana Kristu n’abavandimwe rugaragaza Inzira yo kumenya neza umuntu no guteza imbere imibereho ye n’ imibanire ye n’abandi. Kumva no kwakira umuhamagaro wa Nyagasani si ikintu umuntu yihererana gishobora kwitiranywa n’ amarangamutima; ahubwo n’icyemezo nyacyo kandi gifatika. Icyo cyemezo kinjira mu mibereho yacu bityo kigatuma mu mibereho yacu twitangira kubaka Ingoma y’Imana mu bantu. Ni yo mpamvu umuhamagaro wa gikristu ushingiye ku kurangamira umutima w’Imana Data, udusaba kunga ubumwe kugira ngo tubohore abavandimwe bacu cyane cyane abakene. Umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari, kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi, ahubwo “Urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Apostolic Exhortation. Apost. Evangelii Gaudium,n.23).

Urwo rugendo rugana Imana n’ abantu ruha ubuzima ibyishimo n’icyerekezo. Ndagira ngo mbibwire by’umwihariko urubyiruko ngo bagira ubwitange n’ubuntu kubera ikigero cy’imyaka bagezemo n’icyerekezo cyiza cyabo cy’ejo hazaza. Rimwe na rimwe kutamenya neza iby’ejo hazaza n’ imihangayiko y’ubuzima bishobora kubabera imbogamizi bikazitira ibyifuzo byabo ku buryo batekereza ko atari ngombwa gukurikira Imana kandi ko imyemerere ya gikristu ibangamira ubwigenge bwabo.

Nyamara ahubwo rubyiruko nkunda mwitinya guhaguruka ngo mutangire urugendo! Ivanjili ni ryo Jambo ribohora, rigahindura ubuzima kandi rigatuma buba bwiza kurushaho. Ubwo muzi ukuntu ari byiza kwemera gutungurwa n’umuhamagaro w’Imana, kwakira Ijambo ryayo, kugera ikirenge cyanyu mu cya Yezu Kristu, musenga Imana kandi mwitangira abandi mwishimye! Ubuzima bwanyu buzagenda burushaho gukungahara no kuzura ibyishimo!

Bikira Mariya, Rugero rw’umuhamagaro, ntiyatinye gutangaza “yego” ye ubwo Imana yamuhamagaraga. Nabaherekeze kandi abayobore. Mu butwari bwuje ukwemera Mariya yaririmbye ibyishimo byo kwikingurira Imana no kuyitura imigambi yose y’ubuzima bwe. Turamusaba ngo twakire uko bikwiye umugambi Imana ifite kuri buri wese muri twe; turamusaba kandi ngo hakure muri twe icyifuzo cyo guhaguruka no kugana abandi mu rukundo (reba Lk 1, 39).

Bikira Mariya aturinde kandi adusabire twese!

Bikorewe i Vatikani, ku wa 29 Werurwe 2015.

Ku cyumweru cya Mashami

Papa Fransisko

(Byahinduwe mu kinyarwanda n’itsinda OPM-RWANDA)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho