Ukwemera kwa Mutagatifu Tomasi Intumwa (Yh 20,24-29)

Inyigisho y’umunsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi, Intumwa, ku ya 03 nyakanga 2015

Bavandimwe,

Uyu munsi turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbaza mutagatifu Tomasi. Ntabwo ari ukwibuka amateka y’iyi ntumwa Yezu yitoreye, ahubwo harimo inyigisho idufasha gukura mu kwemera.

  1. « Nimuze tujyane na we dupfane na we »

Tomasi ni umwe mu ntumwa 12 Yezu yatoye ngo babane nawe hanyuma azabohereze mu butumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza(Mk 3,14 ). Tomasi rero yabanye na Yezu aramukunda cyane. Muribuka igihe Yezu agiye kujya i Yeruzalemu, intumwa zikamugira inama yo kutajyayo. « Mwigisha, vuba aha Abayahudi bari bagiye kugutera amabuye, none usubiyeyo ? » (Yh 11,8) Ariko Yezu ntiyita kubyo bamubwira afata urugendo agana i Yeruzalemu. Tomasi abibonye abwira bagenzi be ati « Nimuze tujyane na we dupfane na we ». (Yh 11,16).

Aya magambo aragaragaza ko Tomasi yari azi neza ububabare n’urupfu byari bitegereje Yezu. Nk’uko inshuti nyayo uyibona mu byago, Tomasi arashishikariza izindi ntumwa kudatererana inshuti yabo Yezu. Azi neza ingorane byabatera ariko urukundo afitiye Yezu rwatuma yemera no gupfana na we.

Koko rero intumwa zakurikiye Yezu. Yuda aramugambanira, Petero aramwihakana, abandi barebera kure. Nta gushidikanya Tomasi yabonye Yezu abambye ku musaraba. Urupfu rwe yararubonye. Mbese nka ba bigishwa bajyaga Emawusi, yacitse intege abonye Yezu apfira ku musaraba kandi ari we yari yarashyizemo amizero ye.

  1. Sinzemera

Reka rero Tomasi atahe bwije kubera gahunda zindi yari yagiyemo. Intumwa zimusanganize Inkuru nziza: “twabonye Nyagasani”. Tomasi agira ngo ni ukwiganirira. Barabishimangira. Bati “twamubonye. Yatuvugishije, aduha kado y’amahoro. Yezu yazutse, ni muzima, twamwiboneye n’amaso yacu, twamwiyumviye n’amatwi yacu ndetse twasangiye nawe.

Tomasi arabareba, akabona barimo baca umugani. Bakomeje kubimubwira abakurira inzira ku murima ati “Ndashaka ibimenyetso. Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimali, kandi nindashyira ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera”. Ku cyumweru gikurikiyeho, Yezu aragaruka noneho na Tomasi ahari. Abaha kado ikomeye y’amahoro. Ahamagara Tomasi. “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye… maze ureke kuba umuhakanyi ahubwo ube umwemezi”.Tomasi ntiyiriwe akora mu rubavu rwa Yezu yahise yemera

  1. Nyagasani, Mana yanjye!”

Tomasi aremeza ko Yezu wazutse ari Nyagasani akaba n’Imana.

  1. Hahirwa abemera batabaje kwirebera”

Yezu aramusubiza ati “Hahirwa abemera batabaje kwirebera”. Abo ni twebwe tugendera ku buhamya bw’Intumwa n’abazisimbuye. Nta pfunwe bikwiriye kudutera kuba tutarabanye na Yezu w’i Nzazareti ngo tumwiyumvire n’amatwi yacu, twibonere n’amaso yacu ibitangaza yakoze. Turahirwa kuko tumwemera kandi uku kwemera niko kuduha kunga ubumwe n’Imana Data bityo tukagira ubugingo muri twe.

Bavandimwe,

Natwe twemera Yezu dushingiye ku bahamya b’urupfu n’izuka rye muri Kiliziya ye. Dusabirane kugira ngo ukwemera kwacu kurusheho gushinga imizi no kwera imbuto nziza kandi nyinshi. Dusabirane kugira ukwemera kumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi gutunzwe n’amasakramentu. Tomasi Mutagatifu, udusabire.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho