Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami: Adveniat regnum tuum

Umunsi Mukuru wa Kristu Umwami

Ku cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2014

Bavandimwe,

Kuri iki cyumweru cya nyuma cy’Umwaka wa Liturujiya, Kiliziya iraturarikira kurangamira no guhimbaza Kristu Umwami w’ijuru n’isi, We Alufa na Omega; Intangiriro n’Iherezo ku byaremye byose.

Mu myumvire ya muntu, kuba umwami ni ukugira ububasha, imbaraga, icyubahiro, ubutegetsi, kugaragirwa n’ibindi nk’ibyo. Ubuzima bwa Yezu Kristu hamwe n’amasomo matagatifu twateguriwe uyu munsi bitwumvisha neza aho ubwami bwa Kristu bushingiye, uko buteye n’icyo busaba abamuyobotse.

1. Uyu munsi isi iraduhata ibibazo

Dore bimwe mu bibazo isi n’abambari bayo batubaza. Uwo mwami wanyu ni umwami nyabaki utagira ingabo na polisi? Uwo mwami ni umwami nyabaki utagira ingoro y’amagorofa n’imiturirwa na za bunkeri? Ndetse twumvise yivugira ubwe ko atagira n’aho yegeka umusaya. Uwo mwami ni umwami nyabaki utinya kandi agahunga rubanda rushaka kumwimika (Yh 6, 15)? Uwo mwami ni umwami nyabaki wimanura mu cyubahiro agaca bugufi akigira umucaka woza ibirenge by’abamubereye abagaragu? Uwo mwami ni umwami nyabaki, ko ikamba rye tubona atari irya zahabu cyangwa diyama; ahubwo ko ari uwo kukwenwa, we utamirije ikamba ry’amahwa? Uwo mwami wanyu ni umwami nyabaki, we wemera kumanikwa ku giti cy’umusaraba ak’abagome ruharwa? Uwo mwami wanyu ni umwami nyabaki…?

2. Igisubizo cyacu

Bavandimwe, ibi byishimo by’uyu munsi bibe ari byo bibera igisubizo iyi si n’abambari bayo.

Uyu munsi tubwire isi tuti: Kristu ni umwami koko; ariko ntakeneye kwisobanura we ubwe cyangwa se ngo asobanure ubwami bwe. Kuko ari We Nyagasani; ni We Mugenga wa byose. Ni We uyobora amahanga n’abayatuye; ni We Nyir’ingoma zose z’ijuru n’isi.

Kristu ni Umwami koko, ariko Ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 18, 16). Kuko ingoma z’isi zihita zigasimburana, ariko ingoma y’Umwami wacu ihoraho iteka.

Tubwire isi tuti: Umwami wacu ni umwami koko, ariko ntabwo asa n’abami bawe. Abami bawe barikunda; ariko Umwami wacu urukundo rwe ni urwo kwitangira abandi. Abami bawe barireba, bahihibikanywa no kugaragirwa no kurwana ku magara yabo, ariko Umwami wacu ari hagati yacu nk’umuhereza (Lk 22, 27); ntiyazanywe no gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi (Mt 20, 28).

Uyu munsi tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no kuburagiza, gukangaranya no gushimuta abo baragijwe. Umwami wacu ni umushumba mwiza utanga ubugingo bwe abigirira intama ze (Yh 10, 11); umushumba uragira intama ze akurikije ubutabera; wa wundi uragira mu rwuri rutoshye; iyazimiye akayishakisha, akagarura iyari yatannye, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora, ibyibushye kandi ifite ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho (Ez 34, 14-16).

Tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no gutera ibihugu, bakigarurira amahanga ku ngufu z’intwaro, bagasahura, bakica, bagasenya, bakarimbura; bagasiga babibye imbuto y’amarira n’amaganya; imbuto y’urupfu n’agahinda. Ariko Umwami wacu ni umwami w’ituze n’amahoro; ni umwami na we wavukanye imbuto; ariko imbuto ye ni imbuto y’ubuzima; ubuzima busagambye (Yh 10, 10). Yaritanze yemera kudupfira kugira ngo atsinde urupfu, atubohore ku ngoyi yarwo. Yatuvanye ibuzimu, atujyana ibuzima, aba atyo umuvukambere mu bapfuye bose; atubera isoko y’izuka rihire.

Tubwire isi tuti: abami bawe baharanira ibyubahiro, bakigaragaza, bakishyira ejuru, bakikuza, bakigira ba rwagitinywa. Umwami wacu We tumukundira ukwicisha bugufi kwe. Nubwo ari Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi, ntagundira icyubahiro cye, ahubwo yihindura ubusabusa akigira umugaragu wa bose, akemera gupfa apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 1-11).

Tubwire isi ko Umwami wacu ataza yigaragaza mu maso y’abantu ngo bagire bati “nguyu nguriya” (Lk 17, 21), ahubwo ari rwagati muri twe, ndetse atetse mu mitima yacu. Yigaragariza cyane mu baciye bugufi no mu ntamenyekana (Mt 25, 31-46), nk’uko Ivanjiri imaze kubitubwira. Umwami wacu ari muri wa mushonji uteze amaboko asaba ifunguro rya buri munsi; ari muri wa wundi wabuze akenda ko kwifubika; muri wa mugenzi ushaka utuzi two kunywa; muri wa murwayi wabuze mituweli ntabone n’uwaza kumusura ngo amukomeze; muri wa munyeshuri wabuze minerivali; muri wa mwana wabuze ababyeyi agasigara ari imfubyi idafite kirengera; muri wa muvandimwe ukeneye inama nziza, ukeneye gutabarwa; muri wa muturanyi wamazwe n’agahinda; muri ya mbohe ikeneye guhumurizwa.

Tubwire isi tuti: abami bawe baraheza, baravangura, baratoranya, bakagabira bamwe abandi bakabanyaga. Umwami Wacu Yezu Kristu We ntawe aheza; ingoma ye ikinguriye bose amarembo: “Nimungane mwese…” (Mt 11, 25). Ni We utanga ihumure ryuzuye. Yuje impuhwe n’ubuntu. Urukundo rwe ni rwo rutureshya. Umugambi we ni uko bose bagera ku mukiro. Koko rero, nk’uko bose boramye babitewe na Adamu, ni nako bose bazasubizwa ubugingo biturutse ku Mwami wacu Yezu Kristu. Igihe kandi byose bizaba bimaze kumuyoboka, na We aziyegurira Se wamugabiye byose kugira ngo ingoma y’Imana ibe byose muri bose (1 Kor 15, 22.28).

Bavandimwe,

Ngibyo bimwe mu bisubizo twabwira iyi si itubaza ibyerekeye Umwami wacu turimo guhimbaza uyu munsi. Ibyo bisubizo tubitange atari mu magambo gusa, ahubwo no mu bikorwa. Koko rero uzinjira mu Ngoma ye si wa wundi uvuga ngo “Nyagasani, Nyagasani”, ahubwo ni ukora ugushaka kwa Data (Mt 7, 21). Kuko, nk’uko twabyumvise mu Ivanjiri y’uyu munsi, igihe amahanga yose azaba yakoraniye imbere y’intebe y’ubwami, ingingo y’urubanza izaba ari imwe rukumbi: Wakunze ute? Wamariye iki umuvandimwe wawe, cyane cyane muri aba baciye bugufi?

3. Isengesho ryacu ry’uyu munsi: Adveniat regnum tuum

Nyagasani Yezu, adveniat regnum tuum; ingoma yawe nize mu buzima bwacu no mu mitima yacu.

Adveniat regnum tuum mu mahanga yose, mu ndimi zose, mu mico yose no mu miryango yose.

Adveniat regnum tuum mu gihugu cyacu no mu ngo zacu; mu ngo z’abashakanye, mu ngo z’abasaserdoti n’iz’abihayimana.

Adveniat regnum tuum mu bana, mu rubyiruko, mu basore n’inkumi, mu babyeyi, mu basaza no mu bakecuru.

Adveniat regnum tuum kugira ngo imico myiza y’ingoma yawe ibe byose muri bose, ahantu hose n’igihe cyose.

Adveniat regnum tuum, kuko ubwami n’ububasha n’ikuzo ari ibyawe Nyagasani Yezu, ubu n’iteka ryose. Amina.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho