“Urukundo no kubaha Yezu biduha ibyishimo bisendereye”

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 5 cya Pasika, ku wa 07 Gicurasi 2015

– Urukundo: Bakristu bavandimwe, muri iyi minsi nyuma y´izuka rya Yezu turumva aho agenda agaruka ku magambo y´urukundo, kwumvira no kugira ibyishimo bisendereye. Ibyo akaba abibwira abigishwa be ari nk´amarengo kuko azi ko agiye gusubira iwe. Urukundo Yezu atubwira ni urukundo nk´urwo Se yamukunze. Imana ni Urukundo. Arashaka kubwira abigishwa be ko Imana Data, Umuremyi w´Ijuru n´isi ariwe utanga ingabire yo gukunda kandi iyo ngabire ikaba ariyo izabashoboza gukora ibyiza byose nk´uko Yezu yabibigishije. Urukundo rw´Imana rero ntabwo rugereranywa. Urwo rukundo nirwo rwatumye Yezu atwitangira ku musaraba kandi nta Cyaha yigeze. Niyo mpamvu Yezu yavuze ati” itegeko riruta ayandi ni ugukunda. Gukunda Imana na mugenzi wanjye nk´uko nikunda. Ibyo nibyo Yezu yibutsa abigishwa be uyu munsi, akaba kandi abitwibutsa twese ababatirijwe mu izina ry´Ubutatu Butagatifu, mbere yo gusubira Iwe mu Ijuru. Urukundo rero rukaba ari umurage ashaka kudusigira.:” Gukunda Nkawe, nk´uko Se yamukunze”. Urwo rukundo rutandukanye n´urw´isi. Urukundo nya rukundo rero rukaba rudutoza kurangamira iby´Ijuru bihoraho, aho guhera mu by´isi bishira.

Kubaha amategeko yanjye: Gukunda bisaba gukurikiza amategeko y´ukwigisha gukunda. Yezu rero nk´Umwigisha, ni ukumubonamo urugero. Ugendera mu mategeko y´Uhoraho niwe yamamaza hose akamuha ikuzo( Zab 96). Kubaha ni ingenzi mu buzima kuko bigaragaza ko urukundo rukurimo. Iyo wujuje itegeko ryo gukunda uba wujuje amategeko yose uko yakabaye. Urukundo rero nirwo ruzaturenganura imbere y´Imana. Yezu ati:”Kuguma mu rukundo rwa Data ni ko kubaha amategeko”.

-Ibyishimo bisendereye: Babristu bavandimwe, gukunda no kubaha Imana muri Kristu, nibyo bituma imitima yacu isendera ibyishimo. Uwahawe Yezu akamugumamo, agatura muri We maze nawe akamubamo aba yageze ku Isoko y´Ubuzima: Urukundo. Uru Rukundo nirwo ruduha amahoro mu mitima; nirwo rushaka ubwiyunge no kubabarira; nirwo rushaka icyafasha mugenzi we mu bihe bikomeye by´ubuzima; nirwo rwubaka abavandimwe mu mibanire ya buri munsi. Urwo rukundo, urufite ahumuriza abababaye n´abagoswe n´ibyago; ahumuriza imfubyi n´abapfakazi; yita mu ndembe n´abatagira kivurira. Urwo rukundo nirwo rutuma umuntu abonamo umusaraba( ibitunaniza , ibiduca intege, etc) agakiza maze ntatinye kubabara cyangwa gutotezwa azira Ukuri, kuko na Kristo yatotejwe kandi azira ubuza. Niyo mpamvu uwabonye Yezu maze akamwumvira, akamwubaha, akamukurikira, akamubamo kandi bagahorana, ahorana ibyishimo bisendereye umutima. Bavandimwe, bakristu, urwo rukundo nirwo rutuma twamamaza hose ibitangaza by´Imana ubutarambirwa. Muri uku kwezi kwa Bikira Mariya, tuzirikane ko Nyina wa Jambo yatugendereye i Nyaruguru ku murambi wa Kibeho ku gasozi ka Nyarushishi (katamenyekanaga nk´i Nazareti) kubera Urukundo yatugiriye . Ni ingabire ikomeye yo gusurwa n´ab´Ijuru. Tumusabe rero nawe akomeze atwereke kandi atwigishe kumenya neza Yezu Umwana We. Bityo ububabare yagize butuviremo ibyishimo bidashira kandi bisendereye. Turirimbire hamwe tuvuga tuti:” Itegeko mbahaye, murajye mukundana, nk´uko Jye nabakunze! Nzagaruka vuba, ibyishimo byanyu bisendere! Ngwino Yezu Mukiza, ngwino funguro ryacu. Yezu wavukiye kandi ukazukira kudukiza uduhore hafi igihe cyose.

Padiri Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho