Uwo ukunda wishimira kumwumva no kumwumvira

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 5 cya Pasika,  kuwa 04 gicurasi 2015

Amasomo: Intu 14,5-18 / Yh 14,21-26

Bavandimwe, igihe cya Pasika kidufasha kuzirikana urukundo n’impuhwe bya Nyagasani. Aha turazirikana urukundo Nyagasani akunda ikiremwamuntu. Ni byo byatumye Nyagasani aturema neza, akaducungura ndetse n’ubu akaba atwingingira kumukunda, kubana na We no kumvira amategeko ye. Nyamara biratugora cyangwa se tubyima amatwi kandi ari twe bifitiye akamaro. Yezu Kristu aratwereka ibigaragaza abamukunda by’ukuri koko.

  • Ukunda Kristu yumva Ijambo rye

Bavandimwe, nubwo ari We wadukunze mbere, Yezu Kristu adufasha kwinjira mu rukundo rwe. Kuko urukundo rugomba kwiturwa urundi. Turabona inshinga gukunda igaragara mu ivanjili ya none incuro zigera muri esheshatu. Bigaragaza agaciro n’uburemere bw’urukundo mu mubano wacu n’Imana ndetse n’umubano wacu n’abavandimwe. Ibi bikajyana n’uburyo tubanira ibidukikije.

Yezu Kristu akomeza atwereka ko urukundo tumufitiye rujyana no kubaha Ijambo rye. Ariko tugomba kumwubaha ku buryo buhebuje kuko ari We Jambo w’Imana wigize umuntu. Ijambo ntabwo ritana na nyira ryo, kandi “ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana”. Nyamara ijambo ry’Imana ryo rirahebuje: rirarema, rirakiza, ni ishingiro ry’ukwemera, rirayobora, rirakomeza kandi ni urumuri n’umusingi w’imibereho ya muntu w’ukuri.

Yezu Kristu adusobanurira byinshi iyo ahuza urukundo no kumva ijambo rye, kumvikana no kuganira n’uwo ukunda. Na twe turabizi kuko iyo ufite umukunzi, uhora wifuza kumwumva no kuvugana na we kabone nubwo yaba avuga cyangwa mwaba muvuga ubusa (mu myumvire y’abandi) cyangwa musubira mu byo mwavuze. Natwe rero tugomba guhora twishimiye kumva ijwi ry’Imana no kuzirikana ijambo rya Yo kugira ngo tubeho koko kandi tugaragaze ubumwe dufitanye.

  • Ukunda Kristu yubaha amategeko ye

Bavandimwe, nubwo amategeko abereyeho kuyobora, guhwitura, gushinja no guhana abarengerera, nyamara tubona ko mu rukundo amategeko cyangwa se amabwiriza ari ngombwa. Icyakora ibi ntibikuraho ko “ nta tegeko riruta urukundo ahubwo urukundo ni ryo tegeko.” Kuko andi mategeko ararusobanura kandi akarwinjiza mu buzima. Icyakora hari ubwo bashyiraho andi mategeko bagambiriye guha urukundo imbaraga nke no kurutesha agaciro. Uwo ukunda rero wishimira kumwumva, kumvikana na we ariko no kumvira no kurangiza ibyo mwumvikanye. Natwe temereye Nyagasani muri Batisimu kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Tubikomereho kandi tumusabe n’imbaraga zo kubirangiza neza kuko turi abanyantege nke n’abanyabyaha.

  • Ukunda Kristu amufasha gukiza iyi si

Ni byo tuzirikana mu butumwa bw’intumwa by’umwihariko Pawulo na Barinaba bavugwa mu isomo rya mbere. Biyemeje kujya kwamamaza Inkuru Nziza mu banyamahanga. Nyamara abantu bose ntibanyurwa n’icyiza n’inzira y’umukiro. Bashaka kubagirira nabi. Uko izi ntumwa zitwaye, zemera guhungira mu yindi migi, bitwereka ko nubwo tugomba guhamya Imana aho rukomeye, nyamara ntabwo bigomba kuba nk’ubwiyahuzi. Ariko iyo ari yo nzira isigaye yonyine, Kristu n’abahowe Imana batwereka ko nta yindi nzira: tugomba guhamya ukwemera kwacu kugeza twemeye ko batumenera maraso. Kuko ubwo butwari busaba imbaraga za Roho Mutagatifu uyobora Kiliziya, utwigisha kandi akadushoboza byose.

Turashima kandi izi ntumwa ko mu guhunga kwa zo, zabibonyemo uburyo bwo kwamamaza Inkuru Nziza ndetse n’ibitangaza bikigaragaza. Uyu munsi turazirikikana ikira ry’umuntu wavukanye ubumuga. Akira abikesha ukwemera. Bavandimwe, ngo uyu muntu yarafite ukwemera guhagije ngo akire. Bitwereka ko ukwemera kurakiza. Kandi uwemera Imana by’ukuri, Imana iramwumva kandi iramwumvira mu bijyanye no guhamya ukwemera. Ibitangaza kandi ni impano n’ubugira neza by’Imana. Ntabwo bigomba gutuma abo Imana ibikoresha bishyira ejuru cyangwa ngo tubafate nk’Imana.

Ibi nabyo tubishimira Pawulo na Barinaba. Bemeye ko ari intumwa n’ibikoresho nyabuzima bya Nyagasani. Kuba abaturage b’i Lisitiri barashatse kubaramya, bitwereka ubuyobe bushobora kuba mu bantu. Tukemera abantu kuruta uko twemera Imana. Nk’iki gihe, hari abantu benshi bigira abahanuzi, abavuzi, ababonekerwa n’intumwa. Abenshi bakaza kuyobya abantu no kubemeza, aho kubemeza Imana n’inzira zayo. Hakaba nubwo bihinduka inzira y’amaco y’inda. Maze ukabona abantu benshi babahombokaho kuko bakeneye ibisubizo by’ubuzima bwa hano ku isi. Abantu tugahitamo ubuzima buzirana n’umusaraba. Nyamara hari umwanditsi wigeze kuvuga ati “nidushaka Yezu utaranyuze ku musaraba, tuzabona umusaraba utariho Yezu.”Uretse ibi, tubona kandi ko hari n’abandi bahabwa ingabire zidasanzwe, ugasanga bigira nk’ibimana (cyangwa se bakishimira ko babafatwa gutyo), bagasuzugura abandi, bakishira ejuru. Bagateza urujijo mu bantu n’ibintu. Ibi byose biri mu bishobora kugariza ubutumwa bw’ugucungurwa.

Bavandimwe, reka ndangize mbasaba kuzirikana ku rukundo rukomeye Imana idukunda. Byongeye, Imana yigomba abantu ngo ibakorere ibitangaza kandi ibakoreshe n’ibitangaza: kugira ngo tuyemere kandi tuyikomereho. Urukundo rw’Imana ruratureshya ngo urukundo rwiturwe urundi. Nk’uko tubibona no mu buzima busanzwe, twibuke ko uwo ukunda wishimira kumwumva no kumwumvira. Yezu ati “unkunda azubaha ijambo ryange, amenye kandi yubahe amategeko yanjye.” Bituma rero duhora tuzirikana Ijambo ry’Imana kandi twihatira kurangiza amasezerano twagiranye na Yo uko asobanurirwa mu mategeko y’Imana, aya Kiliziya n’andi mategeko meza dusuzumiramo umubano wacu n’Imana n’umubano wacu n’abavandimwe. Umubyeyi Bikira Mariya, uharirwa uku kwezi kwa gicurasi, adusabire gukunda Imana no gukundana by’ukuri uko tubizirikana muri rimwe mu mibukiro yo kwishima.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho