Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve kandi mumwumvire

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cy’igisibo, Umwaka B

Ku wa 01 Werurwe 2015

Amasomo: Intg22,1-2.9a.10-13.15-18; Rom 8,31b-34; Mk 9,2-10

Bavandimwe, tugeze ku cyumweu cya kabiri cy’igisibo. Ku cyumweru gishyize twazirikanye uko Yezu Kristu yamaze iminsi mirongo ine mu butayu ashukwa na Sekibi, ariko Sekibi irahatsindirwa ndetse ihavana ikimwaro cyinshi. Bityo Yezu Kristu atwereka ko ibishuko bitazabura mu buzima bwacu kandi dusabwe gutsinda no kwirinda kwibera igishuko ubwacu. Ni n’amahire kuko Imana idutabara! Uko kutemera kwumvira umushukanyi tubigeraho turwana intambara ikomeye y’ubutungane. By’umwihariko, tuzirikana urukundo rukomeye Imana idukunda. Bikadutera kuyumva no kuyumvira nka Aburahamu.

  • Kumvira Imana bituronkera umugisha n’iyuzuzwa ry’isezerano ry’Imana

Bavandimwe, ni kenshi tuzirikana ku buzima bwa Aburahamu. Tugatangarira ukwemera kwe asiga umuryango we n’igihugu cye akajya aho Imana yamugeneye, we, atahazi. Tukamubona yemera ko umugore we Sara azabyara kandi ari mu izabukuru. Maze koko biba bityo! None uyu munsi asabwe gutanga igitambo cy’umwana we w’imfura n’ikinege. Na we arabyemera! Uyu munsi turanyurwa n’ubutwari n’ukumvira bye yemera kwihekura (mu myumvire yacu abantu) ngo agaragaze ko Imana ni yo itanga byose; bityo Imana igomba kwegurirwa byose na bose.

Mu gitambo cya Izaki n’uburyo Imana yashimye ukumvira kwa Aburahamu ikarokora umwana ndetse ikagirana na se isezerano rikomeye, Imana yagaragaje ko itatugirira nabi kandi ko itadusaba ibidashoboka kabone nubwo byaba bigoye. Bityo ukwemera n’ukumvira kwa Aburahamu, yabikesha umugisha n’isezerano ryo kuba umubyeyi w’amahanga. Ibi bigaragarira mu buryo imyemerere myinshi y’iyobokamana n’amadini menshi biyitirira ko ari abana ba Aburahamu. Nyamara twe, abakristu, tuzi ko turi abana b’ukuri ba Aburahamu kuko na Kristu yivugira ko Aburahamu ari umubyeyi we kdi yishimiye ivuka rye! Ndetse n’ibisekuruza bya Yezu bikabigaragaza.

Bavandimwe, ikizatuma tuba abahire n’abanyamugisha ni ukwihatira kumva no kumvira Imana: Ijambo rya yo n’inzira zayo. Ni bwo tuzabaho. Ni bwo tuzumva neza umurage wa muntu n’icyo Imana yadusezeranije. Tuzibonera kandi uburyo hagenda huzuzwa isezerano ry’Imana mu buzima bwacu dushingiye ku mateka yacu bwite, ay’umuryango wacu mugari ndetse n’isi yose. Mu kumvira ni ho duhurira n’Imana, tugasabana na yo kandi tukanyurwa na Yo. Kumvira biruta ibitambo n’amaturo uko Ibyanditswe bitagatifu bibigarukaho.

  • Yezu Kristu yarumviye maze atwigisha kumvira Imana

Bavandimwe, ni kenshi tuzirikana k’ukumvira kwa Yezu Kristu. Ariko igihe cy’igisibo kitwereka neza uburyo yumviye kugeza ku rupfu rw’umusaraba. Ni byo Ivanjili ntagatifu y’iki cyumweru igarukaho itwereka ko “azapfa ariko akazuka”. Mu kwiyereka zimwe mu ntumwa ze yihinduye ukundi kandi yisesuyeho ikuzo, Yezu yagaragaje mu marenga ikuzo yifitemo kandi azisesuraho nyuma yo kubabara kubera abantu n’isi yose. Ni n’umusogongero kuri twebwe abantu ko tuzagira uruhare kuri iryo kuzo rya Kristu.

Bigomba kuduharanya kuko n’uwagira umugisha wo kurabukwa iryo kuzo, nta kindi yararikira. Nibyo Petero yagaragaje avuga ati “Nyagasani, kwibera hano ntako bisa, reka tuhace ibiraro bitatu: icya Musa, icya Eliya n’icya Yezu.” Uko kunyurwa kuvanzemo ubwoba no kumirwa byatumye Petero yiyibagirwa ndetse n’izindi ntumwa bari kumwe. Bikatwibutsa amagambo ya Zaburi avuga ngo umunsi umwe mu nkinke z’ingoro y’Imana uruta kure iminsi igihumbi uri ahandi no mu bindi uko byaba bimeze kose.” Hari n’uwigeze kuvuga ati “ nanyurwa no kuba umugaragu wa (kwa) Nyagasani aho kuba mu mubare w’abagenga b’iyi si!” Iyaba twiboneraga kandi tukanyurwa n’ikuzo ry’Imana kandi ridutegereje, twabona imbaraga zidukomeza kabone nubwo byadusaba urupfu! Tukirinda gukora neza ngo tudacirwa urubanza cyangwa se gukora neza kugira ngo dushimwe. Ahubwo tukabaho neza no mu byiza kuko ari cyo twaremeze.

Ni bwo tuzabaho nka Kristu, twumva ko ntawe ukwiye kuducira urubanza, kuko na Nyagasani yemeye kutwigurana kandi twari twariciriye urubanza rubi! Ibi bizaturinda kandi gucira abandi imanza kandi na twe turi abanyantege nke, abanyabyaha n’abanyabyago. Bityo duhinduke, mbere yo kubisaba no kubitegkae abandi. Maze dushyigikirane mu rugendo turimo tugana Imana, mu ikuzo ryayo.

  • Dufite umusogongero w’ikuzo rya Kristu

Bavandimwe, iryo kuzo rya Yezu Kristu wihinduye ukundi turisogongeraho mu gitambo cya Misa. Ni ho umugati uhinduka umubiri wa Kristu ndetse na divayi ikaba amaraso ya Kristu mu bubasha bwa Roho Mutagatifu! Ni ko Nyagasani yabyishakiye ngo ahorane na twe kandi aduhindure buhoro buhoro tuyoborwe n’Ijambo rye. Mu kubonekera zimwe mu ntumwa ze aganira na Musa na Eliya, Yezu Kristu yagaragaje bidasubirwaho ko ari We wuzuje kandi akanonosora ibyavuzwe mu bitabo bitanu byitirirwa Musa ndetse n’ibyavuzwe mu bahanuzi bahagarariwe na Eliya, umuhanuzi w’agatangaza!

Muri iki gihe cy’igisibo, dusabe Nyagasani aduhindure bashya kandi aduhe n’imbaraga zo gukomera muri urwo rugendo. Ibi tuzabigeraho duharanira kumvira Imana mu rugero rwa Aburahamu. Twizere Nyagasani, tumwiture kandi tumuture abacu n’ibyacu byose kuko twizeye ko na We atwitura kare ijana: ntabwo adusaba ibidashoboka kabone nubwo byaba bikomeye. Dushyigikirane mu nzira y’ubutungane kuko irakomeye, ariko irashoboka ndetse iragendeka kuko hari abayinyuzemo. Duhoze ku mutima amagambo ya Mutagatifu Pawulo intumwa, biturinde guca imanza no gukorera ijisho ry’abantu. Umubyeyi Bikira Mariya adusabire gukomera kuri iyo migambi myiza no kuyibamo nka we. Amen

Padiri Alexis MANIRAGABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho