Yezu, Mariya, Yozefu, mudusabire

Inyigisho yo ku wa 18 Ukuboza 2014, Icyumweru cya 3 cya Adiventi, B

Bavandimwe,

Umunsi tuzibukaho ko Jambo w’Imana yigize umuntu akabyarwa na Bikira Mariya uregereje. Mukuwitegura, amasomo Kiliziya yaduteguriye mu minsi ishize yibanze ku mazina y’abantu b’Imana badufasha kuwitegura neza. Bamwe muri abo ni abahanuzi nka Izayi, Yeremiya, Eliya na Yohani Batisita. Ivanjili y’uyu munsi nayo ivugwamo abantu badufasha kwitegura neza umunsi mukuru wa Noheli. Kumenya icyo amazina yabo asobanuye bidufasha kwiyumvisha umwanya bafite mu kutugezaho inkuru nziza y’ukwigira umuntu k’Umwana w’Imana. Ayo mazina ni Dawudi umuntu yakwita mu Kinyarwanda “Mukundwa” cyangwa mu gifaransa “Bien-aimé”. Irindi zina ni Yozefu risobanuye ngo “Imana niyongeere” cyangwa ngo “Imana izanyongerera urubyaro”. Irindi zina ni irya Mariya naryo umuntu yakwita “Mukundwa” cyangwa “Urera”. Izina rya nyuma ni irya Yezu umuntu yakwita mu kinyarwanda “Hakizimana”. Aya mazina avuga ku gakiza, ku rukundo, ku kurera no kurumbuka nadufashe kumenya icyo abo mu ijuru badutegerejeho.

Dawudi “Mukundwa”, Umwami ushimisha Imana

Iyo twumvise iri zina rya Dawudi twibuka ibyiza bimuvugwaho dusanga mu bitabo bya Samweli. Yari intwari ku rugamba kandi akagira umutima wa kimuntu. Akamenya kwicuza iyo yabaga yakoze ikibi. Ariko icyo Imana yamukundiye kurusha ibindi ni uko yayoboye umuryango wayo nk’uko yabishakaga. Ibyo yari afite byose yari azi ko ariyo abikesha, bityo akayiringira mu byago bye. Yakundaga kugisha inama abaherezabitambo n’abahanuzi maze inama zabo zigatuma agarukira Imana. Kubera iyo myitwarire ye, Uhoraho akoresheje umuhanuzi Natani yamusezeranyije ko mubazamukomokaho hazabonekamo Umukiza uzatuma Isiraheli yibuka Imana yayo ikayigarukira. Iyaba abayobozi b’ibihugu bo muri iki gihe bubahaga Imana nka Dawudi, ibyishimo byasimbura amaganya.

Yozefu “Niyongeere”, umwuzukuruza wa Dawudi

Ejo nibwo ivanjiri yatubwiye amasekuruza ya Yezu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo. Ayo masekuruza arangira avuga ngo “Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu”. Uyu munsi ivanjiri yakomereje aho yari igereje ejo itubwira ko Mariya yari yarasabwe na Yozefu , nyuma mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Ukuntu Yozefu yabyitwayemo byatumye ivanjiri imwita intungane. Nyamara muri ubwo butungane bwe ngo yari yigiriye inama yo gusezezera Mariya mw’ibanga ! Ibi bishatse kuvuga ko Yozefu wari uzi imuco myiza ya Mariya atigeze akeka ko yaba yaramuciye inyuma agatwita kubw’undi mugabo. Kuva rero atari se w’umwana ntabwo yashatse ko yabyitirirwa kandi atari umwana we. Ngaho aho ubutungane n’ubupfura bwe bigaragarira. Nyamara ivanjiri itubwirako Umumalayika w’Imana yamubonekeye akamubwira ko Mariya akiri umugeni we kandi ko Umwana azabyara ariwe uzamwita izina rya Yezu, bityo akamubere se, nk’uko amategeko ya kiyahudi abimwemerera. Yozefu yabaye umurinzi w’Umwana w’Imana, aba n’inkingi ikomeye Mariya yegamiyeho kugirango ibanga ryo mu rugo Shitani itarimenya igahungabanya ubutumwa bw’umukiro bari bafitiye umuryango w’Isiraheli n’Isi yose. Iyaba abagabo bagiraga ukwemera, ukwiyoroshya, ukwiyibagirwa n’ubutwari nk’ibya Yozefu, ibyishimo n’amahoro byasakara mu ngo nyinshi.

Mariya “Mutoniwimana”, Mukayozefu, Nyina wa Yezu

Ese aho muzi amaso ya rubanda ku mukobwa watwaye inda atabana n’umugabo ? Kuba Mariya yaratwise inda ya Yezu atarajya kuba kwa Yozefu byari igisebo mu maso ya rubanda itari izi amabanga ye n’Imana na Yozefu. Kuba Yozefu yari azi ibanga rye kandi agahita umujyana iwe yamubereye imfura cyane. Kuba Yezu yararinze abambwa ku musaraba bakimufata gusa nk’umwana wa Mariya na Yozefu bitwereka ko urugo rw’i Nazareti rwari ruzi kugira ibanga. Mu bintu byanshimishije kuri Papa wacu Fransisiko, harimo kuba yarasabye ko mu Isengesho Rikuru ry’Ukaristiya Bikira Mariya yajya yibukirwa hamwe n’umugabo we Yozefu Mutagatifu. Mariya niwe ubuhanuzi bwa Izayi bwujurijweho kuko ariwe wabyaye “Emanuweli”, bisobanuye ngo “Imana turi kumwe”. Ubwo yarimo ahanurira umwami Akhazi warimo adagadwa n’abaturage be kubera intambara yari yugarije igihugu, umuhanuzi Izayi yamuhanuriye agira ati Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi. Mbese ntibibahagije kunaniza abantu, kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye. Noneho rero ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso : Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze ukazamwita Emanuweli (Isayi 7, 13-14). Mu butumwa bwazanye Yezu kw’isi harimo kubenyesha abantu ko bari kumwe n’Imana. Muri iyi minsi itegura Noheli na nyuma yayo, amasomo azakomeza kutwibutsa ko Mariya ari “Mutoniwimana”, “Uwujinema”, ko icyatumwe Data wo injuru amwigomba akamusaba kuba Nyina w’Umwana we ari uko yaranzwe n’ukwemera. Imana yamwigombye kubera ko icyo yamusabaga cyose yikirizaga agira ati “Yego”. Ati “ndi umuja wa Nyagasani”. Iyaba ababyeyi bose bagiriraga ibanga ingo zabo, bakaba ba “Mutoniwimana”, bakakira inema zayo ntibazipfushe ubusa, nta kabuza Yezu, Umwami w’amahoro, yaganza mu mitima yacu.

Yezu “Hakizimana”, Umwana w’Imana, wa Mariya na Yozefu

Nyamara Abanyarwanda bavuze ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda ubanza bari barabihanuriwe. None se kuki amazina avuga Imana yabagaho na mbere y’uko tumenyeshwa Inkuru Nziza ? Kandi akaba asa cyane n’ayo dusanga muri Bibiliya ntagatifu? Mutagatifu Petero niwe wivugiye ko uretse izina rya Yezu “Hakizimana”, “kw’isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe” (Intumwa 4, 12). Ubutumwa bwa Yezu ni ubwo gukiza isi. Nta kindi cyatumwa amanuka mu ijuru aje hano kw’isi kitari uko dukira. Izina rya Kristu yaje guhimbwa naryo risobanuye ko ari we Mukiza isi itezeho amakiriro.

Bavandimwe, amazina ya Mukundwa, Mutoniwimana, Hakizimana atwibutsa ko burya mu buzimpa bwacu tuba turi mu butumwa nk’uko Dawudi, Yozefu, Mariya na Yezu bari hano kw’isi bakora ubutumwa bw’Imana. Burya amazina twahawe igihe cya batisimu ni ay’ubutumwa. Ntitukabyibagirwe.

Yezu, Mariya na Yozefu, mwe mwashoje neza ubutumwa Imana yari yarabashinze hano kw’isi, aho muri mu ijuru mudufashe kurangiza neza ubutumwa bwacu hano ku isi.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho