Yezu ntatwitaza kabone n’aho twaba turwaye ibibembe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 gisanzwe, B

Ku ya 15 Gashyantare 2015

1. Ese hari indwara twaba tuzi mbi kuruta iy’ibibembe? Ikibi cy’iyi ndwara ni uko yatumaga abayirwaye bacibwa. Ntibagere aho abandi bateraniye. Yewe no mu masengero, aho Abayisiraheli bambarizaga Imana-Uhoraho ntabwo yahakandagizaga ibirenge. Ngo aho ageze yagombaga kurangurura ijwi avuga ngo « Uwahumanye ! Uwahumanye ! ». Kandi ngo yagombaga gutura ukwe kwa wenyine, urugo rwe akarushinga kure y’ingando. Mu gihugu cya Yezu, umubembe ntiyarebwaga nk’umuntu urwaye indwara y’uruhu gusa. Yafatwaga nk’umunyabyaha ukomeye. Imana ikaba ariyo yari izi yonyine ububi bwe bwo ku mutima. Maze igahitamo kumuhana yihanukiriye kugirango ajye ku kabarore.

2. Ntabwo ari mu gihugu cya Yezu umurwayi w’umubembe yashyirwaga mu kato honyine. N’i Rwanda baramwirindaga kugirango atabanduza. Umuco wo guca uwahumanye ntabwo wokorerwaga gusa ababembe. Nko gutwara inda y’indaro byari icyaha gikomeye mu Rwanda rwo hambere. Umukobwa wabaga yayitwaye yaracibwaga ndetse akicwa. Bityo ngo ishyano rikaba rivuye mu muryango ! Mu muco w’u Rwanda nanone umuntu wabaga yaraciwe akarinda agwa ishyanga, umuzimu we yaratinywaga cyane. Abo mu muryango we bahoraga bamuterekera, bamuhongerera kugirango atabagirira nabi. Koko rero habaho indwara zitugira ibicibwa. Hakaba n’ubwo abandi batwitaza bikageraho aho natwe twumva ko tugomba kwishyira mu kato. Hari n’abantu bagira abandi ibicibwa : bakabita abarozi, bakabacira kugasozi kabo. Mu bihugu byinshi bya Afurika uwo muco urahari. Ureze. Muvandimwe, niba nawe uri muri aba bahawe akato, niba abumva ko aribo ntungane baguhatira kugenda uvuga ngo “Uwahumanye ! Uwahumanye!”, menya ko Yezu we atariko akubona. Akubona nk’umuvandimwe. Tinyuka umubwire ngo “ Ubishatse wankiza !” Ntakabuza aragukoraho, agukize !

3. Yezu amaze gukiza uyu mubembe, yaramwihanangirije aramubwira ngo “Uramenye ntugire uwo ubibwira”. Kuki ? Mu ivanjiri ya Mariko, kuba Yezu yari Umucunguzi yabigize ibanga. Iri banga ryamenyekanye ubwo yari i Kayizareya ya Filipo hamwe n’abigishwa be. Aho i Kayizareya, mu izina ry’abigishwa be, Petero yavuze ko Yezu ari “Kristu”. Bikaba bivuze ko ari Intore y’Imana, Uwasizwe amavuta, Umukiza cyangwa Umucunguzi. Yezu ntiyashakaga ko abantu bahurura bamusanga, bamufata nk’umuvuzi usanzwe. We avura ufite ukwemera. Iyo avura indwara y’inyuma aba agamije iy’imbere, iy’umutima. Niyo mpamvu umuntu akijije akunda kumubwira ngo “ genda ukwemera kwawe kuragukijije”.

4. Nyamara ngo uwari umaze gukizwa yatangiye gukwiza hose iyo nkuru bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi ku mugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe. Mu by’ukuri ibi bishatse kuvuga ko Yezu ariwe wahindutse umubembe. Nk’uko mu gitabo cy’Abalevi babivugaga ngo Umubembe “azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando”. Abari baraciriwe ku gasozi k’ababembe, abari barashinze ingo zabo kure y’ingando, ubu barasohotse bajya kwiyereka abasaserdoti ngo bahamye ko bakize. Ubu bongeye kuba abanyamuryango. Ntawe ubitaza. Yezu niwe wasigaye kure y’ingando. Yaciye kirazira. Niwe wabaye nk’umubembe kuko atatinye gukora kubo abandi bitazaga. Abiyitaga ko ari bazima ubu nibo bajya gushaka agakiza kure y’ingando, ahabarizwaga abahumanye. Yezu yishyizeho ububembe bwacu. Nitumusanga, tukamukoraho, ntabwo azaduhumanya ahubwo azatuvura tube bashya, ducye ku mubiri no ku mutima.

5. Dore tugiye gutangira igisibo. Niba tuzi ko icyaha cyatugize ababembe nimucyo dufate icyemezo tujye kwiyereka abasaserdoti. Bahagarariye Yezu. Niba wumva urembye, genda ubwire Yezu uburwayi bwawe, wongereho uti “ubishatse wankiza”. Dufate icyemezo cyo guhabwa isakaramentu rya penetensiya muri ikigihe cy’igisibo tuzatangira kuwa gatatu. Nimucyo tureke Yezu adukoreho nk’uko yakoze kuri Pahulo wari mu nzira agana i Damasi guhohotera umuryango w’Imana. Aho amukoreyeho byatumye ahindukirira Imana yarimo arwanya. Ahari urwango ahashyira urukundo, abakristu bahinduka abavandimwe be. Burya urukundo rukiza ububembe bwose budutanya n’Imana n’abavandimwe bacu. Nimucyo tubwivurize mu isakaramentu ry’imbabazi.

6. Bavandimwe, reka nongere mbashishikarize kumenya ububembe bwacu. Twirebe turasanga dushobora kuba turi mu kato. Dushobora kuba twarashatse gushyira abandi mu kato, tukisanga aritwe tukarimo. Ku mwigishwa wa Yezu nta kibi kigira ijambo rya nyuma. Ineza ishyira intsinze inabi. Dutinyuke dutsinde ikibi cyose, dusange yezu, nadukoraho ntiduhumana ahubwo turahumanurwa, dukizwe.

Mugire icyumweru cyiza.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho