Amasomo, ku cyumweru cya 30 B: Yeremiya 31,7-9 Abahebureyi 5,1-6

Isomo rya 1: Igitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 31,7-9

Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimo, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga! Nimwiyamire, mwishime mugira muti “Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!” Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z’isi. Muri bo hari impumyi, ibirema,abagore batwite n’abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Baje barira, bantakira ngo ‘Tubabarire’; maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.

 

Isomo rya 2: Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 5,1-6

Bavandimwe, umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu, kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana; ashinzwe guhereza amaturo n’ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa bagihuzagurika; “kandi nk’uko atambirira ibyaha by’imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye kimwe na Aroni. Mbese nk’uko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n’Uwamubwiye ati “Uri umwana wanjye, ni jye wakwibyariye uyu munsi”; kimwe n’uko avuga ahandi ati “Uri umuhereza-gitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.”