Matayo 8,18-22

IVANJILI YA MATAYO 8,18-22

Muri icyo gihe, Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. Umwigishamategeko aramwegera ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho  yegeka umutwe.” Undi wo mu bigishwa aramubwira ati “Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramusubiza ati “Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.”

Kabiri gatatu Israheli icumura!

KU WA MBERE W’ ICYUMWERU CYA 13 GISANZWE B,

2 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO:

1º. Am 2, 6-10.13-16

. Mt 8,18-22

 

KABIRI GATATU ISRAHELI ICUMURA!

 

Imana Data Ushoborabyose, ashaka ko umuryango we umubera indahemuka. Nta nyungu zindi agamije. Icyo yifuriza abana be bose, ni ubuzima buzira ibizinga. Abifuriza amahoro. Ubwo buzima buzira umuze, ayo mahoro asesuye, byose bituruka mu kubaha Amategeko yabahaye. Ihanga ryose ryubashye inzira y’icyiza, riyobora abantu bose ku mahoro nyakuri. Umuntu wese wiyemeje kugendera mu budahemuka, yinjira mu bugingo bw’iteka. Uko tubibona mu Isezerano rya Kera, Israheli Umuryango w’Uhoraho, wagiye wisenya igihe cyose abami bawo basuzuguraga Imana bakohoka mu bigirwamana ndetse bakayobya batyo abaturage. Uko kuri, no mu bihe bya nyuma turimo, ntidukwiye kukwirengagiza. Igihe cyose tutihatira gukora ibijyanye n’Amategeko y’Imana, nta cyiza kindi tuba twitegurira usibye urupfu rwigaragaza ku buryo bwinshi. 

Imwe mu nzira zaturonkera umukiro, ni ibikorwa by’abahanuzi baberaho kutwibutsa kugarukira Imana mu gihe twayobye. Imana Data Ushoborabyose, ntishobora kudutererana. Igihe cyose idutumaho abashobora kutwibutsa ugushaka kwayo. Umurimo wa gihanuzi wabayeho kuva kera. N’uyu munsi, Kiliziya ya YEZU KRISTU irawushishikarira. Yatorewe kuba mu isi nk’ikimenyetso cy’Umukiro. Yatorewe kuba urumuri rw’amahanga. Muri iyi mpeshyi, hirya no hino ku isi, hazatangwa ubusaseridoti. Twese uko tungana muri Kiliziya, tujye ku mavi, dusabire abo basore biyemeje kubaho bumvira KRISTU We Musaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami. Nibihatira kumutega amatwi buri munsi, ntibaziganda mu kwamamaza Ukuri mu isi yose. Mu izina rya YEZU KRISTU, bazamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro banamagane Sebyaha yigaragariza mu mayeri menshi igamije guhurika isi yose mu ngeso mbi zibangamiye Amategeko y’Imana, ya yandi ashobora kugeza buri wese mu Bugingo bw’iteka. 

Abahanuzi b’Imana Data Ushoborabyose n’ Abahanuzi b’ Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka rishingiye ku Maraso Matagatifu YEZU yasesewe ku Musaraba, nta n’umwe muri bo ushobora guceceka mu gihe Sebyaha ari yo Sekibi, umushukanyi wa kera na kare, uwo Ibyanditswe byita Kareganyi na Sekinyoma akomeje gushuka abana b’Imana. Tugaruke gato ku bibi umuhanuzi Amosi yabonaga mu muryango w’Imana maze agahabwa imbaraga zo kubyamagana. 

Icya mbere avuga, ni ikibazo kijyanye n’uburyo hagaragaraga ikandamiza rikabije mu muryango w’Imana. Ngo “Bagurana intungane amafeza, umukene bakamugurana umuguru w’inkweto, kubera ko bakandamiza rubanda rugufi bakayobya abakene inzira”. Nta na rimwe Imana yishimira amatwara akandamiza abantu. Ayo matwara iyo adakosowe, abyara ingorane zinyuranye hirya no hino ku isi. Duhora dusabira abayobora ibihugu, kugira ngo bite ku micungire myiza y’imitungo iri ku isi. Nta n’umwe wayiremye. Ni Imana yaremye byose ibishyira mu biganza bya muntu ngo bimutunge, bigirire akamaro buri wese. Nta n’umwe wari ukwiye gutindahazwa kandi ibyiza Imana yaremye atari umwihariko wa bamwe. Mu bihugu bimwe na bimwe by’Uburayi muri iki gihe, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Hagaragara irindimuka ry’ubukungu. Hari kandi n’ ubusumbane. Hari abakize cyane hakaba n’abatindahaye. Impamvu yabyo ugasanga ari umutima wo kwikubira wa bamwe tutibagiwe n’amategeko bashyiraho arwanya Imana. Ibyo ntibyabagwa amahoro. Mu bindi bihugu byiganjemo abicwa n’inzara, ntituyobewe ko imwe mu mpamvu yabyo ari ubusambo bw’abaherwe n’intambara z’urudaca zabaye akarande kubera inyota y’ubutegetsi. Ibyo byose, bikwiye gutuma dukanguka maze abakwiye kwamamaza Inkuru Nziza bakayamamaza babishimikiriye. 

Icya kabiri Umuhanuzi Amosi yamaganaga, ni imico yarwanyaga imibereho myiza Nyagasani atahwemye kwibutsa Umuryango we. Abivuga muri aya magambo: “Kubera ko umuhungu na se bahurira ku ihabara imwe ngo basebye izina ryanjye ritagatifu”. Kuva icyaha cy’inkomoko cyaduka, kamere muntu yahindutse ibirere bigurumana mu kanya gato. Ni kamere yakomerekejwe n’icyaha. Ni kamere ihora isonzeye icyaha. Twese tuzi ukuntu kamere yacu itwarwa n’irari ry’umubiri maze hakagaragara amatwara n’imyifatire iteye isoni. YEZU KRISTU, ni we wenyine ushobora kutubohora iyo ngoyi y’icyaha. Ikibazo ariko, ni uko Kareganyi twavuze na yo ihora ari maso kugira ngo ituyobye itwereka ko kwishimisha mbere ya byose ari byo byatugirira akamaro. Ni yo mpamvu abantu bamwe na bamwe usanga bagenda batakirwambaye ngo keretse bibereye mu maraha yose ashoboka kuri iyi si. Ibyo byose birabayobya bikabasenya bagahinduka ibishushungwe kugeza aho ikintu cyose Imana ibabwira batacyumva. Imyifatire nk’iyo iriho muri iki gihe ni iyihe? Ese dutinyuka kuburira bose ngo bave muri iyo nzira y’umwijima? Nyamara rwose birashoboka ku bw’imbaraga n’impuhwe YEZU KRISTU adusesekazaho. Yazanywe no kuducungura aducurukura. Izina rye ni ritagatifu. Nitumukunde tumwumvire. 

Icya gatatu cyari gihangayikishiuje Uhoraho gikubiye muri aya magambo Amosi yavuze agira ati: “Kubera ko imyambaro batwaye ho bayicuje urutambiro, no kubera divayi batwaye ho ingwate bakayinywera mu nzu z’Imana yabo”. Mu ncamake, ibyo bisobanuye ibikorwa byose abantu bakoraga bitwa ngo barasenga, baratura ibitambo Uhoraho kandi mu by’ukuri amatwara yabo atandukanye n’ugushaka kwe. Na none byatuma dutekereza ibikorwa byo gutesha agaciro ibintu bitagatifu. Igihe cyose imitima yacu itihatira kugendera mu Kuri k’Umusumbabyose, amasengesho y’urudaca dushobora kuvuga, nta cyo ashobora kutugezaho. Dukeneye kwigiramo amatwara atunganiye iby’ijuru. Dukeneye gushyira imbere Urukundo YEZU yatweretse. Dukeneye guca ukubiri n’imigirire iteye isoni igatesha agaciro izina ry’Imana Data Ushoborabyose. Icyo ni cyo twaremewe. Twaremewe kubana n’Imana YEZU KRISTU yatugarigarije. Kubana na we tukiri ku isi, ni ko kwitegura kwinjira mu ijuru. Kwikosora tukisubiraho tureka ibyo intumwa ze zitubuza kuko bidahuje n’Ukuri nyajkuri, ni ko kurokoka urupfu Sebyaha ihora iducira. Gucumura rimwe, kabiri, gatatu se, tutarabona ko tugana ahabi, ayo ni amakuba akarishye atwototera. 

Dusabirane twese kwisubiraho ubwo twumvishe iri jwi ridukangura rigira riti: Kabiri gatatu Israheli icumura! Buri wese muri twe, nabyiyerekezeho agira ati: kabiri gatatu jye K… ncumura! Nkiza Nyagasani. Nshaka kugukurikira. Mpa kugukurikira, ndeke abapfu bahambe abapfu babo nk’uko wambwiye mu Ivanjili ya none.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA

Amasomo ku cyumweru cya 13

ISOMO RYO MU GITABO CY’UBUHANGA 1, 13-15; 2, 23-24

Imana si yo yaremye urupfu, ntinashimishwa n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima. Nta burozi bwica bubirangwamo, n’ububasha bw’ikuzimu ntibutegeka ku isi, kuko ubutabera budashobora gupfa. Koko rero Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite; nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka!

 

ISOMO RYO MU IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA

YANDIKIYE ABANYAKORINTI 8,7.9.13-15

Bavandimwe, ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire , wemeye kwigira umukene ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo na bo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Koko byaranditswe ngo “uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike nta cyo yabuzeho.”

Mariko 5,21-43

IVANJILI YA MARIKO 5,21-43

Muri icyo gihe, Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho.» Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira kimubyiganaho. 

Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye ndakira.» Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ‘Ni nde unkozeho?’» Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yawe.» 

Mu gihe akivuga ibyo haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «witinya! Upfa kwemera gusa!» Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero naYakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga bacura imiborogo. Ngo yinjire arababwira ati «Urwo rusaku n’ ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.» Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» Ako kanya umukobwa arahaguruka atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.