Izayi 6,1-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 6,1-8

 

Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita b’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. Abaserafimu bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu : abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu ! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye !” Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. Nuko ndavuga nti “Ndagowe ! Bincikiyeho kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye, ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye, none amaso yanjye akaba abonye Umwami, Uhoraho, Umugaba w’ingabo.” Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. Arinkoza ku munwa maze arambwira ati “Ubwo iri kara rigukoze ku munwa, ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.” Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti “Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?” Ni ko kumusubiza nti « Ndi hano, ntuma ! »

Matayo 10,24-33

IVANJILI YA MATAYO 10,24-33

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyiri ati “Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe? Ntimukabatinye rero kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. Icyo mbabwiriye mu mwijima muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye. Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! Naho mwebwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! Ntimugatinye rero : mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi. Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.”

Kwemera Yezu mu maso y’abantu

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

14 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Iz 6, 1-8

2º. Mt 10,24-33

 

KWEMERA YEZU MU MASO Y’ABANTU

 

Ejo YEZU yatubwiye ko tugomba kwitondera abantu kuko atwohereje nk’intama mu birura. Abantu bashobora kudutera ubwoba no kudukangaranya iyo biyemeje kurwanya Ukuri kwa YEZU KRISTU. Nta muntu n’umwe udatinya kubabazwa. Hari n’abahora bigengesereye ngo bátava aho banengwa cyangwa bavugwa nabi. Abo bahora bagendera ku magi. Kwemarara ngo batangaze Inkuru Nziza ibohora abavandimwe ntibabyitaho. Nyamara YEZU We yaduhaye ubutumwa tugomba gusohoza kuri bose. Ntadutuma ku biti n’amabuye, ntadutuma ku nyamaswa zidatekereza. Adutuma ku bantu bose. Umuntu wese uje muri iyi si, afite uburenganzira bwo kumenyeshwa inzira igana ijuru. Kimwe mu biranga umuntu wifitemo ukwemera, ni umwete n’ubwira agira mu kubwira abandi ibya YEZU KRISTU. Muri iki gihe tubona hirya no hino mu bihugu, ababyeyi bayobye, bavuga ko gutoza abana babo ubukristu ari uguhemuka. Ngo bagomba kuzihitiramo bakuze. Njye mbabaza impamvu badategereza ko abo bana babo bakura ngo babone kubaha ibya ngombwa by’ubuzima nko kubita izina, kubagaburira, kubambika no kubajyana mu ishuri. Bene abo bafite ibyo bitekerezo byadutse muri iki gihe, iyo mbabwiye ntyo, babura icyo basubiza. Nyamara kubwirwa abana YEZU KRISTU bigomaba gukorwa hakiri kare. Abana barezwe mu muco wa KRISTU mu Kiliziya, bakurana umurongo ugororotse w’ubuzima bw’Imana cyane cyane iyo Ivanjili ya YEZU KRISTU yigaragaza mu buzima bwose bwo mu rugo.

 

Impamvu byihutirwa kubwirwa YEZU hakiri kare, ni uko umuntu abona ubuzima nyabwo mu kubana n’umubyeyi we. Abana bashimishwa no kuba hamwe n’ababyeyi babo. Umuntu wese agira ibyishimo byuzuye iyo ari kumwe n’umubyeyi we. None se ntiduhora tuvuga ngo “Dawe uri mu ijuru”. Ni ukuvuga ko twemera ko Imana Ishoborabyose ari DATA WA TWESE. Ntidukwiye gutegereza gukecura ngo tubone kumenya ibya YEZU KRISTU. Muzitegereze umwana uri kumwe n’umubyeyi kandi amukunze: avuga amagambo menshi kabone n’aho aba ataramenya kuvuga. Natwe iyo turi kumwe n’Umubyeyi wacu wo mu ijuru, dushobora kumva ibyishimo mu mutima wacu, maze tukavuga amagambo y’ibisingizo. Muri rusange dusingiza Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU natwe twese muri Kiliziya mu gitambo gitagatifu cy’Ukarisitiya. Iyo tuvuga ngo “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, ni Nyagasani Imana Umutegetsi w’ingabo, nahabwe impundu mu ijuru. Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani, YEZU KRISTU Umwana wawe n’Umwami wacu, nahabwe impundu mu ijuru”. Ayo magambo meza cyane y’ibisingizo tuyasangana mbere na mbere umuhanuzi Izayi: ubwo yabonekerwaga n’ab’ijuru, yabumvanye icyo gisingizo mu majwi ahanitse yabo. Ubwo bwuzu bw’abamalayika imbere y’Imana Data Ushoborabyose, ni bwo natwe twitoza kugira kugira ngo ibikorwa byose dukora mu izina rya YEZU KRISTU muri Kiliziya ye tubikorane ubuyoboke nyakuri. Uwabonye ikuzo ry’Imana agira n’ubwuzu bwo kuyisingiza. Ibikoresho byose bishoboka abikoraho maze agacurangira Uhoraho. Ni byo zaburi 150 igaragaza:

Nimusingize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu

Nimuyisingirize aho itetse ijabiro!…

Nimuyisingize muvuza akarumbeti,

Muyisingize mucuranga inanga n’iningiri

Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza

Muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi

Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira

Muyisingize muvuza ibyuma binihira neza.

Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho.

 

Kwinjira muri ibyo bisingizo, ni ukubaho mu buzima busingiza Imana aho umuntu ari hose, nta soni, nta pfunwe nta n’ubwoba. Ni ugutaraka tukabyinira Uwatwiguranye, tukabikora tubikuye ku mutima. Ni ukuba mu bisingizo n’ imbere y’abantu bose. Ni ukugira imvugo yuzuye ineza n’amahoro bya YEZU KRISTU. Ni ukugira umurava mu kumenyesha abandi ibikorwa bya YEZU KRISTU wadukijije.

 

Rimwe na rimwe tugira ubwoba bvwo kwamamaza YEZU KRISTU no kumubera abahamya kuko muri twe umwijima uba wara twinjiranye tugasigara nta gatege dufite muri roho. Na none dutinya gutangaza Ukuri kuko Sebyaha iba ihora idushuka ngo twibereho mu kinyoma. Ikindi kandi ariko, hari ubwo dusa n’abanga kwiteranya n’abantu, bityo ntitubeho mu Kuri ngo batavaho batwikoma.

 

YEZU azamenyekana ate niba tutamwamamaje nta bwoba? YEZU ati: “Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru; naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru”. Ufite ubwoba ntushaka ko agutuma kuko isi yameze amenyo? Ntitugire ubwoba, Nyagasani ahora adusukura ngo turonke imbaraga zo gusohoza ubutumwa. Uko byagendekeye Izayi, natwe ni ko bitugendekera iyo twiyoroheje tukemera ko Nyagasani adusukura ngo adutume. Ahora ashaka abo atuma ku bantu b’ibihe byose. “Ndi hano ntuma”, nibe intero ya buri wese ushaka kugira uruhare mu ikizwa ry’abavandimwe.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA

Hozeya 14,2-10

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 14,2-10

Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. Garukira Uhoraho umubwire uti “Duhanagureho ibicumuro byose, maze wakire ikiri icyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu. Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ‘Uri Imana yacu !’ kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe!”Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima, kandi sinzongera kubarakarira ukundi. Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani. Imicwira yayo izasagamba, ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti, n’impumuro yayo imere nk’iya Libani. Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani. Efurayimu izavuga iti “Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!”Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro. Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye? Inzira z’Uhoraho ziraboneye zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka.