Sodoma na Gomora ku munsi w’urubanza

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

12 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 11,1.3-4.8c-9

2º. Mt 10,7-15

 

SODOMA NA GOMORA KU MUNSI W’URUBANZA

 

Inyigisho y’uyu munsi ishaka kuduhumuriza. Kuba YEZU ahamya ko ku munsi w’urubanza Sodoma na Gomora bizadohorerwa bikababarirwa ibyaha, ni inkuru nziza kuri twebwe twese. Ni ukuduhumuriza. Tumenyeshejwe ko tuzababarirwa bityo ntitujye mu muriro. Ariko twitonde. YEZU aragira ati: “Ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi”. Uwo mugi avuga, ni impugu zose zirimo abantu banga kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro. Sodoma na Gomora bishobora gushushanya bityo umuntu wese wigira kagunge akanga kwemera YEZU KRISTU, akikundira ibibi bitagize aho bihuriye n’amahoro atanga.

 

Igitabo cy’Intangiriro (18, 16-19,29) kitunyuriramo muri make ibyaha iyo migi yombi yakoraga. Yaje no kubihanirwa irasenyuka ihinduka umuyonga. Hari aho Bibiliya iterurira igira iti: “Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho” (Intg 13, 13). Kuva kera kugeza uyu munsi, izina Sodoma ntiribura icyo rishushanyiriza umuntu wese urivuze cyangwa uribwiwe. Sodoma yabaye ishusho ry’ibibi byose. Sodoma yabaye ishusho ry’ihanga rikora amarorerwa. Sinzi impamvu akenshi iyo uvuze Sodoma abantu bahita batekereza ku migirire y’ubusambanyi n’uburaya! Icyo twemeza tudashidikanya, iyo twitandukanyije na YEZU KRISTU, Sebyaha iboneraho kwinjira mu mubiri wacu ikawuharamba ikawuhindura ubuvumo bwayo. Kimwe mu byo iwukoresha giteye isoni, ni uburaya n’imigirire myinshi y’irari ry’umubiri abantu (cyane cyane urubyiruko rw’ubu) biberamo bibwira ko ari rwo rukundo. Imico yose itangiye kwitandukanya n’Ivanjili ya YEZU KRISTU, iha urwaho ingeso zose mbi zishobora kwigarurira umuntu. Amategeko yose bayagisha impaka bibwira ko ari ibitekerezo bidafite ireme. Aho ni ho kuyoba no gutana bishingiye. Nta gitangaje kubona muri iyi minsi Sebyaha isigaye yumvisha abantu ko imyifatire yose umuntu ashatse ashobora kuyigaragaza. Mperutse kujyura mu mugi wa Madrid ngeze aho bategera bisi, mbona abantu bagera nko ku ijana, abagabo, abasore, abagore n’abakobwa bagenda ku magare bambaye ubusa nyabusa. Muri iki gihe, ahantu henshi cyane cyane mu bihugu by’i Burayi, uhasanga abantu batagira isoni na mba. Ibyo Ijambo ry’Imana ritubwira, byose babiteye ishoti. Aho gutozwa URUKUNDO ruzima akiri muto, umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu atozwa kwishimisha mu mubiri we agakura yarahindutse ikiroroge. Kurera mu mico myiza YEZU KRISTU ashaka, ngo byarabananiye. Ngo ni yo mpamvu bashaka kwerekeza ku byo kamere yabo ishaka guhora yasamira! Shitani ifite umugambi wo guhindura isi yose Sodoma! Tuzi ko itazabishobora kuko idashobora gutsinda Umugenga wa byose. Ariko ikibabaje, ni uko hagati aho, hari roho nyinshi yarangije gukayirana. Hari n’izindi nyinshi zivuka zihita ziyongobezwa na yo. Umuti nta wundi usibye kwiringira imbuto zera ku butumwa YEZU KRISTU yashinze intumwa ze.

 

Mu bihe byose Kiliziya n’abantu muri rusange bagiye binjira mu bihe bikomeye byo gutana, YEZU yagiye atuma bamwe mu bakunzi be. Mu izina rye bagiye bihatira kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro bakarushaho kubohora roho nyinshi. YEZU atuma intumwa ze mu isi azishishikariza kwamamaza Ukuri kw’Ingoma ye mu bwizige no mu bwiyoroshye. Bahawe ku buntu bamenya gutanga ku buntu. Baritanze birinda gutangwa imbere n’iby’isi. Ntibaranzwe n’ubwoba, bashishikajwe no kwamamaza Ijambo rikiza abarwayi ku mubiri no kuri roho.

 

No muri iyi minsi turimo, ntidushobora gusohoza ubutumwa YEZU yadushinze tutifitemo ayo matwara y’ubwizige. Kureka byose biratunanira. Kwinjira mu isengesho rituma tubona imibabaro y’abavandimwe no kubatabara biratugoye. Gutinyuka kwamagana mu izina rya YEZU imigirire y’ i Sodoma, na byo tubigendamo biguruntege. Uko biri kose, twizeye Ijambo YEZU KRISTU yavuze: nta bubasha na bumwe buzatsinda Kiliziya ye. We ubwe azi uko azagorora ibintu akatubyutsamo abahamya be b’ibi bihe turimo. Muri iki gihe, kwemera izina rye biragoye kuko muntu w’iki gihe yihaye isi muri rusange. Nituba indahemuka ku murimo yadushinze, tuzatsinda kandi dufashe n’abandi kwigobotora ingoyi ya Sebyaha.

 

Dukomeze gusabira abasaseridoti babeho uko YEZU yabitubwiye mu Ivanjili twumvishe uyu munsi. Birakomeye ariko birashoboka ku bubasha tumukomoraho.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE MU MITIMA YACU.

 

 Padiri Sipriyani BIZIMANA

Hozeya 10, 1-3.7-8.12

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI HOZEYA 10, 1-3.7-8.12

Israheli yari umuzabibu mwiza, ukera imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo ziyongeraga ni na ko yagwizaga intambiro; uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka, ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo, no guhirika inkingi zabo. Ubwo noneho bazavuga bati “Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki ?” Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi. Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati “Nimuturidukireho !”, n’utununga bati “Nimudutwikire !” Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.

Matayo 10,1-7

IVANJILI YA MATAYO 10,1-7

Muri icyo gihe, Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati “Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.”

Aho munyura, muvuge ko ingoma y’Imana yegereje

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

11 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 10,1-3.7-8.12

2º. Mt 10, 1-7

 

AHO MUNYURA, MUVUGE KO INGOMA Y’IJURU YEGEREJE

 

Ubu ni ubutumwa bukomeye YEZU yashinze abo yatoreye gutoza iby’Ingoma y’imana. Natwe kandi uyu munsi, ni bwo butumwa atugejejeho. Ni twe tubwirwa. Twese ababatijwe dufite umurimo wo kubwira abandi ibyo twashyikirijwe ku bwa Roho Mutagatifu. Tumenye ko usenga by’ukuri ari wa wundi wihatira kugana Ingoma y’ijuru mu mibereho ye. Amasengesho aterekeza muntu mu ijuru, ni ingirwamasengesho. Nyamara Ingoma y’ijuru iregereje. 

Ubwo butumwa bwiza kandi bw’ingirakamaro, bugenewe abantu bose. Kuki se YEZU yabujije ba cumi na babiri kwerekeza mu karere k’Abanyasamariya? Benshi muri bo bari bakibereye mu guhakana Umukiza wari wigaragaje. Bari baranze rwose kwakira YEZU nk’Umwana w’Imana. Inkuru Nziza twamamaza si agahato dushyira ku bantu. Ngo ibize nabi uyima ifu. Aho badashaka kwakira Inkuru Nziza, ntibadukereza. Twihutira kuyishyira ab’umutima woroshya bashakashaka Umukiro. Ab’ijosi rishingaraye bo bivutsa ibyiza. Mu turere YEZU yagiye ageramo ntibamwakire, nta bitangaza yahakoreraga. Bivutsaga batyo ibyo byiza by’ijuru. Abo mu majyepfo ya Israheli (muri Yuda) ni bo bari barakomeje umurage w’inkomoko ya Dawudi mu gihe Samariya yari imaze guhindurwa umuyonga nk’uko abahanuzi nka Amosi na Ozeya bari barabiteye imboni bakabihanurira igihugu cyose. 

Uko amateka ya Kiliziya yagiye agenda turabizi ku buryo bugereranyije. Intumwa, hambwe n’abazifashaga, zigishije Inkuru Nziza igera no mu banyamahanga. Ku bw’amahirwe ubukristu bwaje gusa n’aho bwigaruriye umuco w’anantu kugeza aho ingoma zo ku isi kuva kuri Konsitantini Umwami w’abami zemereye Ivanjili gukwira hose. Ibyo byose biratwemeza ko ibyo kwitwa abanyamahanga byarangiye kera. Ivanjili ya YEZU KRISTU yahurije bose mu bumwe bushushanya ubumwe nyakuri twunze n’Imana Data Umubyeyi wacu. Ivanjili yakwiriye mu mahanga yose ihigika ibigirwamana, isukura umuco iwugira nk’amazi meza yakomeje guhembura amasekuruza. Tuzi uko ibigirwamana by’Ubugereki byahigamye hakimikwa YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Tuzi ukuntu imico mibi yari yararitse mu bagereki n’abanyaroma yagiye icika rwose kubera Ivanjili. Iyo mico mibi, ni yo yateye abakristu ba mbere kwitegereza umujyi wa Roma bawuhimba irya Babiloni. 

Ikintu kibabaje kandi gihangayikishije, ni uko isi (ibihugu) bigeze aho byitera ijeki ngo birihagije iby’Ivanjili si ngombwa! Ya mico mibi ya kera iragenda igaruka kandi ishinga imizi: abantu basigaye bakora amahano ku mugaragaro nta n’isoni bafite kandi ntacyo bishisha cyangwa bikanga. Sebyaha ihora irekereje, yiboneye uburyo bworoshye bwo gutwara abantu. Ni bo bayizanira igihe cyose bemeje ibyo yo ishaka bakirengagiza ibyo Data Ushoborabyose ashaka. Mu isomo rya mbere twumvishe umuhanuzi Hozeya atanga impuruza ati: “Ibya Samariya byo birarangiye: umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi”. Iyo mpuruza yatewe n’uko byagaragaraga ko abategetsi na rubanda bakomeje kwirengagiza amasezerano bagiranye n’Uhoraho. Nta muti wundi w’ubwo burangare usibye amajwi menshi kandi aranguruye ahamagarira bose inzira y’Ukuri. 

Ni yo mpamvu YEZU yatoye intumwa ze ngo zishingwe uwo murimo by’umwihariko. Dufite amahirwe y’uko YEZU akomeje kudutoramo abasaseridoti badufasha kugarukira Imana. Tugomba guhora tubasabira kuko hari ubwo bagira ubwoba bagasa n’aho bahebeye urwaje, kwigisha Ukuri bakabiziguruka! Ako ni akumiro! Tugomba guhora tubazirikana mu isengesho kuko ni bo shitani ihora ihekenyera amenyo kandi igahora ishakisha uko yababoha. Tugomba kubasabira kuko na bo bari mu isi kandi imijugujugu ya Sebyaha ntibarebera izuba. Nyamara ni bo basabwe mbere y’abandi bose kuvuga ko Ingoma y’ijuru yegereje. Ubwo butumwa ntibabusohoza bavuga amagambo gusa. Ahubwo banagaragaza ko urugamba bariho bashaka kurutsinda. 

YEZU We, bababarire ubakomeze kugira ngo Ingoma yawe yogere hose. Bahe kugukunda kuruta byose. Bahe kwegamira ku Mubyeyi utagira inenge Bikira mariya.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU. 

 Padiri Sipriyani BIZIMANA