Mika 2,1-5

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI MIKA 2,1-5

Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bagahita bagikora kuko bagifitiye ububasha! Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we. Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya: Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba. Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani, batere indirimbo y’amaganya bagira bati “Katubayeho, turarimbutse! Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe! Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe, maze abagome bakigabanya amasambu yacu ?” Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe, uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho

Matayo 12,14-21

IVANJILI YA MATAYO 12,14-21

Muri icyo gihe, Abafarizayi basohotse bajya inama yo gushaka uko bicisha Yezu. Yezu abimenye ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo “Dore umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri. Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro. Ntavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda; abanyamahanga bazizera Izina rye.”

Abantu benshi bakurikira Yezu arabakiza bose

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

21 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Mik 2,1-5

2º.Mt 12, 14-21

 

ABANTU BENSHI BAKURIKIRA YEZU ARABAKIZA BOSE

 

YEZU KRISTU ni muzima. Aha ubuzima abamukurikira bose. Nta n’umwe umukurikira ngo aviremo aho. Ibyo Ivanjili iduhishurira, si inkuru z’impimbano. Abantu bose bakurikiraga YEZU yarabakizaga. Abagoswe na za roho mbi akababohora. Ab’indwara zananiranye akabazahura. Yanazuye abapfuye. Yahaye amahoro asesuye abari barayabuze. Byabaye agahebuzo aho atsindiye urupfu akazuka. Yasigiye intumwa ze na zo ububasha bwo gukiza abarwayi ku mutima no ku mubiri. N’ubwo ari abantu nkatwe bakora ibyo bitangaza ku mugaragaro, nyamara ni YEZU ubwe ubibakoreramo akoresheje Roho we Mutagatifu. Mu bihe byose ubwo bubasha burigaragaza. Ese abantu bose bubageraho? 

Uwo ububasha bwa YEZU KRISTU bugeramo, ni uwiyemeje kumukunda no kumukurikira. Ivanjili yavuze ngo: “Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose…”. Mu gihe hari abantu benshi bamukurikiye bagakira, hari n’abandi benshi batereye agati mu ryinyo baramuhinyura. Abo ntibagezweho n’umukiro YEZU atanga. Gukira rero, bitangirira mu mutima wiyemeje gusanga YEZU KRISTU. Umuntu wese ukunda YEZU akamushakashaka, ntashobora gusubizwa inyuma. Ikintu gikomeye ahabwa, ni ugusobanukirwa n’amabanga ya YEZU KRISTU n’ijuru aduhamagarira kwinjiramo. Kuki se abantu banyuranye bamuhekeneyeraga amenyo? 

Abafarizayi bahoraga bajya inama zo gushakisha uko bakwica YEZU! Nta n’urwara bigeze bamukozaho amagingo atarasohora. Hari n’intwaro ariko We yagendanaga: byose yabikoraga mu bwiyoroshye atimirije imbere kwibonekeza n’icyubahiro cye. Ni yo mpamvu yabuzaga abo yakizaga kumwamamaza. Yashakaga ko byose bikorwa mu mutuzo no mu bwiyumanganye kugeza ku ndunduro y’amagingo ye. Ese mu bihe bya none, YEZU KRISTU akora ku buryo umukiro we ugaragara? 

Ni byo rwose. YEZU KRISTU ntiyigeze areka kugirira neza abantu bose bamwemera bakamukurikira. Gusa rero, nk’uko mu gihe cye byari bimeze hari abamurwanya, no mu bihe turimo ni uko biteye. Hariho abanzi benshi ba YEZU KRISTU. Abo ni abarwanya ku mugaragaro izina rye. Abo ni ba bandi bumva ko Inkuru Nziza ibabangamiye. Bene abo hirya no hino batoteza aba-KRISTU. Nyamara iyo witegereje neza, usanga ayo matwara mabi ntacyo abagezaho. Barushaho kugira nabi n’igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi nk’uko umuhanuzi Mika yabitubwiye mu isomo rya mbere twumvishe. Iyo nzira mbi ntibahesha amahoro. Shitani, ya nzoka ya kera na kare, Mushukanyi ari we Sebyaha akomeje umurimo we mu isi. Agomba na we kwitwa ngo arakora n’ubwo azi ko yatsinzwe. Ibyo bizabaho kugeza igihe isi n’ijuru tureba bizashirira. Shitani izarohwa mu nyenga y’umuriro ubuziraherezo. Kubera imbaraga za Roho Mutagatifu YEZU atanga, birashoboka guca intege umwanzi wacu wanga ko abantu bakirizwa muri YEZU KRISTU. Ibyo byashoboka bite? 

Igihe cyose abiyemeje gukurikira YEZU no guhara amagara yabo kubera Ingoma y’Ijuru bitoje amatwara yoroshya ya YEZU KRISTU, iyo ari we bashyize imbere mu buzima bwabo, iyo birinze kuvanga amasaka n’amasakaramentu, nta kabuza, abantu benshi baronka umukiro n’ihumurizwa bakabaho bigenga imbere n’inyuma. Iyo hariho gusubira inyuma mu mico no mu myifatire bidutandukanya n’Ivanjili ya YEZU KRISTU, ibyo bikigaragaza mu bashinzwe kwamamaza YEZU KRISTU (umuntu wese wabatijwe agakomezwa cyane cyane iyo yiyeguriye Imana), aho kugira ngo abantu bakire ari benshi, amajwi annyega iby’Imana ariyongera. Icyo gihe, aho kugira ngo abantu barangamire iby’ijuru, batangira kwiheba kuko nta kintu na kimwe kiba kigishoboye kubahumuriza. 

Cyakora ntidushobora kwiheba kuko bigaragara ko koko YEZU KRISTU akomeje isezerano yagiranye na Kiliziya ye. Yayisezeranyije ko nta bubasha na bumwe buzigera buyihubanganya. Mu gihe ibintu byenda gucika, YEZU abyutsa abantu batarangwa n’ubwoba mu kwerekana inzira y’Umukiro. Mu mpande zose z’ubuzima bwa Kiliziya, hagaragara abantu cyangwa se amatsinda y’abantu yiyemeje kunoza imibereho ihuje n’Ivanjili ya KRISTU. Ingorane ivuka, ni uko iyo hatabonetse abantu bakuru (abepiskopi, abapadiri) bitanga koko kuri roho, ubuyobe bushobora kwigarurira imitima ya benshi. Ni uko byagiye bigenda mu mateka ya Kiliziya. YEZU MUZIMA akomeje kuyobora Kiliziya ye. Ntitugire ubwoba. Dusabirane. 

BIKIRA AMARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA

 

Izayi 38,1-8

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI 38,1-8

Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati “Uhoraho aravuze ngo, ‘Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’”Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta, asaba Uhoraho agira ati“Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.” Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane. Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo: Genda ubwire Hezekiya uti “Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ‘Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho. Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa. Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo avuze. Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.’” Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi.