Matayo 12,1-8

IVANJILI YA MATAYO 12,1-8

Icyo gihe, ku munsi w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze. Abigishwa be bakaba bashonje, bamamfuza ingano barazirya. Abafarizayi babibonye baramubwira bati “Dore re, abigishwa  bawe barakora ibyabujijwe ku isabato!” Ariko we arababwira ati “Ntimwasomye uko Dawudi yabigenje igihe yari ashonje, we n’abo bari kumwe? Uko yinjiye mu Ngoro y’Imana, n’uko bariye imigati y’umumuriko batashoboraga kurya, kuko yari igenewe abaherezabitambo bonyine? Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko, uko abaherezabitambo bakorera mu Ngoro y’Imana ku munsi w’isabato, bahora bica ikiruhuko cyayo ntibibabere icyaha? Nyamara rero ndabibabwiye: hano hari igitambutse iyo Ngoro. Iyo musobanukirwa n’iri jambo ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe si igitambo’, ntimuba mwarahamije icyaha abaziranenge. Koko, Umwana w’umuntu ni Umugenga wa Sabato.

Umwana w’umuntu ni umugenga w’isabato

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

20 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Iz 38,1-8

2º.Mt 12, 1-8

 

UMWANA W’UMUNTU NI UMUGENGA W’ISABATO

 

YEZU KRISTU ni we Mugenga wa byose. Ni we tureberaho kugira ngo imibereho yacu ihuze n’ugushaka kwa Data Ushoborabyose. Ni YEZU KRISTU wujuje Amasezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo. Ni muri YEZU KRISTU dusobanukirwa n’Isezerano rya Kera. Ku bwe, tumenya Ibyanditswe Bitagatifu. Ibintu byose dusanga mu Isezerano rya Kera, tugomba kubisoma twifashishije indorerwamo z’Isezerano Rishya, ni ukuvuga YEZU KRISTU. Ikintu cyose tutabonera igisobanuro mu Isezerano Rishya, dushatse ntitwata igihe tukibazaho. Abasoma Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera bagashaka kubyumva bagarukiye gusa ku gisobanuro cy’ibanze inyuguti ziganishaho, abo barayoba kuko bivutsa urufunguzo nyakuri rw’Ibyanditswe. Urwo rufunguzo, ni YEZU KRISTU ubwe na Kiliziya ye yahaye Roho Mutagatifu ngo ayihe kumva Ijambo rye ryanditswe hakoreshejwe inyuguti n’imvugo z’abantu. 

Ibyanditswe, umuco n’imihango y’idini ya kiyahudi, byose nta na kimwe kiri hejuru ya YEZU KRISTU. Tubyifashisha dushaka kumenya kurushaho YEZU KRISTU. Abayahudi bakunze gushyira imbere imihango n’imico karande by’idini yabo. Ukugenywa n’isabato ni bimwe mu bintu bubahirizaga ku buryo busumbye Umwana w’Imana nzima dore ko batigeze basobanukirwa n’amaza ye kuko bari barahumishijwe n’iyo mihango n’imiziririzo n’amaronko bayikuragamo! Iyo myumvire, n’ubu iracyadukurikirana. Bigaragazwa n’abantu batari bake bumva ko kubahiriza isabato ari bwo buryo bw’iyobokamana ryuzuye. YEZU yakunze kujya impaka n’abafarizayi n’abigishamategeko kuri iyo ngingo. Sinzi impamvu abantu bayibeshyaho na n’ubu batazirikana impaka YEZU yagiranye kenshi n’abari batsimbaraye ku mahame y’idini ya kiyahudi. Ntibigeze bumva ko isabato ya Kera yasimbuwe n’Isabato y’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka ari yo IZUKA RYA YEZU KRISTU. Ni ukubyirengagiza ku buryo bushimisha Sekibi ihora ishaka ubwitandukanye mu bantu. 

Abigishamategeko n’abafarizayi bavugaga ko ku munsi w’isabato nta kantu na gato umuyoboke ashobora gukora. Yemwe no kumamfuza ingano ngo atamire ashonje, nta wari ubyemerewe. Amategeko n’utuvungukira tw’amategeko, byari byarabakoronije. Ubwo bwari ubujiji bukomeye. Mu myumvire isanzwe ya muntu, nta wahakana ko ubuzima ari cyo kintu cy’agaciro gakomeye. Bityo, umuntu wese, aho kugira ngo yicwe n’inzara, ashobora kwihereza ku byo abonye mu murima, nta ngorane. Twitonde ariko: ibyo binyuranye n’indwara y’ubujura no gukorakora iby’abandi. Muri icyo gihe cya YEZU, byari byemewe ko umushonji ashobora gutambuka ku murima w’ingano akihereza kugira ngo ahembuke. Bari bafite n’umuco mwiza wo gusarura bakagira utwo basiga inyuma tugenewe abashonji n’abandi batagira epfo na ruguru nk’abasuhuke. Igitangaje cyane mu myumvire y’abo bafarizayi, ni uko batinubira ko abigishwa ba YEZU bihaye ku bitari ibyabo. Baravugishwa menshi n’uko ngo ibyo babikoze ku munsi w’isabato! Imyumvire iragwira! 

Uwemeye kwakira YEZU, ntaba akigendera ku mihango n’imiziririzo by’ubujiji. Roho Mutagatifu umuha gutambuka mu by’isi afite umutima ushakashaka ukuri. Ashyira imbere icyubahiro cya YEZU KRISTU wamupfiriye akazukira kumukiza. Azirikana amabanga yose y’ubuzima bwa YEZU. Aryoherwa no gutungwa na vitamine zihagije YEZU KRISTU yabibye muri Kiliziya ye. Ayo masakaramentu amutera imbaraga zimurinda kuganzwa na Sebyaha no gutembagara. Atemberana ituze n’amahoro. N’aho agomba kunyura mu mukokwe ucuze umwijima, nta kimukura umutima. Aya si amagambo gusa. Ni ukuri kwagaragaye mu buzima bwa YEZU, mu ntumwa ze, mu bazisimbuye no mu batagatifu bose tuzi banyuze muri iyi si basusurutse batagize icyo bitandukanyaho n’Uwabaronkeye ubuzima bw’iteka. 

Inyigisho z’ubuyobe zitubuza kwinjira mu mushyikirano na YEZU KRISTU. Zimuhimbira ibyo atavuze. Zibuza abantu gusobanukirwa n’Ibyanditse. Izo nyigisho z’ubuyobe ziruzuye hirya no hino ku bibazo byerekeye isabato, imirire n’iminywere. Impamvu y’ubwo buyobe ituruka ahanini ku ishyushyu rya muntu uhora ushaka kumva iby’Imana nk’ubumenyi busanzwe. Iryo shyushyu ni nka rya rindi rituma umuntu amiragura ibishobora kumuniga no kumwotsa agatokombera. N’URUKUNDO rwaratewe rufungiranwa mu rukundo rucurika abantu aho kubacurukura ngo rubacungure. Impamvu y’ubwo buyobe mu by’urukundo yo, ni intege nke ziranga amarangamuri yo muri kamere muntu. Ibyo byose kubitsinda, ni ukwicisha bugufi no kwemera ubugenga bwa YEZU KRISTU kuri bose na byose.

 

Dusabirane twese gusobanukirwa n’iby’Imana, tumenye amabanga ya YEZU KRISTU kandi twirinde ubuyobe.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA

Izayi 26, 7-9.12.16-19

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI IZAYI  26, 7-9.12.16-19

Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye, nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza. Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira, icyo twifuza ni ukurata izina ryawe. Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane. Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose. Mu mubabaro wacu turakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira. Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare. Natwe twari dutwite turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga : nta bwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya. Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo ! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi.

Matayo 11,28-30

IVANJILI YA MATAYO 11,28-30

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.”