Yeremiya 7,1-11

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 7,1-11

Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya: “Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango muje kuramya Uhoraho. Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya:  Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu. Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano! Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu. Ntimugakandamize umusuhuke, imfubyi n’umupfakazi; ntimukamenere amaraso y’indacumura aha hantu, kandi ntimukirukire ibigirwamana kuko byabakururira ibyago. Nimugenza mutyo nzabona guturana namwe aha hantu, mu gihugu nahaye abasokuruza banyu kuva kera n’iteka ryose. Nyamara ariko dore muriringira amagambo y’ibinyoma adafite akamaro. Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho, nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye muvuga ngo ‘Turakijijwe!’, maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose? Iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze.”

Matayo 13,24-30

IVANJILI YA MATAYO 13,24-30

Muri icyo gihe, Yezu abacira undi mugani ati “Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we. Ariko igihe abantu basinziriye,  umwanzi we araza abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera. Ingano ziramera zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara. Abagaragu basanga nyir’umurima baramubaza bati ‘Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu?’ Arabasubiza ati ‘Ni umwanzi wabigize!’ Abagaragu barongera bati ‘Urashaka ko tujya kururandura?’ Ati ‘Oya, muri uko gutoranya urumamfu mutavaho murandura n’ingano. Nimureke bikure byombi kugeza ku isarura ; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi nti ‘Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro ; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’”

Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.

28 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Yer 7, 1-11

2º. Mt 13, 24-30

 

NIMUVUGURURE IMYIFATIRE YANYU N’IMIGENZEREZE YANYU

 

Inyigisho YEZU atugezaho uyu munsi, igamije kutwereka ko byihutirwa kuvugurura imyifatire yacu. Mbere na mbere twebwe tuvuga ko tumukunda tukitabira kumutaramira muri za kiliziya. Amasengesho tuvuga adufatiye runini iyo tuyavuga koko dushaka gukora ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Na none ariko, si twe twenyine YEZU ashaka kubwira. Arabwira n’abandi bantu bose kabone n’aho baba batarinjiye mu Muryango yashinze ku Rutare. Kugira ngo isi igende neza igire amahoro, bizaterwa n’uko abayituye bose batahiriza umugozi umwe mu nzira y’ibyiza. Kugeza uyu munsi kandi, nta hanga na rimwe ritumvishe Inkuru Nziza yerekeye Urukundo Imana Data yagaragarije mu Mwana wayo YEZU KRISTU. Iyo Nkuru Nziza, ni yo ishobora kugeza umuntu ku ihirwe n’amahoro. Iyo nyigisho irumvikana ariko abasenga bageraho bagacika intege bitewe n’uko basenga ariko ugasanga urumamfu rudacika mu murima wa Nyagasani. Gucibwa intege n’ibitagenda neza bibaho muri kamere yacu y’inyantege nke. Twite ku bintu bitatu by’ingenzi dushingiye ku masomo y’uyu munsi.

 

1.Guhuza ubuzima n’isengesho 

Umurimo duhamagarirwa mbere y’indi yose, ni uguha icyubahiro Imana Data Ushoborabyose. Kuyisingiza no gutangaza Ubuntu bwayo mu bandi, icyo ni cyo kituronkera Umukiro. Muntu yararemwe ntiyiremye. Mu kumenya Uwamuremye, ni ko kumenya neza inkomoko ye ndetse n’aho agana. Uwemeye iyo nzira yo gusingiza uwamuremye, nta ho aba agihuriye n’ibindi bintu binyuranye by’ibihindugembe abona mu isi. Ahora ashakashaka Ukuri. Arangwa n’ukuri, amahoro n’ubutabera. Ayo matwara mazima, ni yo akwiza impumuro nziza aho ari hose. Iryo reme yifitemo, ni ryo rituma yorohera abandi atemeye ariko amafuti yose y’ibyaha bashaka kumuzanaho. Arabumva akiyoroshya, akabasabira, akabagaragariza ukwiyoroshya n’ukwicishabugufi. 

Iyo mpumuro nziza nta handi ituruka atari mu kuzirikana Ijambo ry’Imana. Kumvira Imana mbere ya byose, ni na ko kuyoboka inzira y’Umukiro. Ni na ko kuyobora imigendekere y’isi mu nzira itunganye. Ubuyobe buri hose, ibyo turabizi. Ariko iyo abahamagawe n’Imana bakayemerera batita ku muhamagaro wabo, nta handi haturuka umukiro w’abandi benshi batinda kumva. 

Ijambo ry’Imana twumva ridufasha guhindura amatwara yacu n’imyifatire yacu tukabihuza n’ugushaka kwa Data udukundira muri YEZU KRISTU wadupfiriye. Kudahindura amatwara yacu, ni ko gucupira kandi twitwa ngo turoga tukisukura! Iyo dusomye ibyo abahanuzi bavuze batumwe n’Uhoraho, dushobora kwibwira ko byarangiye kera. Oya da! Nta karakorwa! Impanuro yahaye abantu ba kera, n’uyu munsi dusanga zishobora kutuvana mu rwobo turamutse tuzemeye. Ibyo Nyagasani atwibutsa none yabivuze muri aya magambo: “Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma,mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho, nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose, ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze”. Aya magambo arakarishye. Ntitugomba kuyatinya ariko. Twishimire ko ari umuti ukarishye ugomba kutuvura. Muganda ntavura umufunzo asigiriza. Biba ngombwa ko atoneka kugira ngo akize. Ayo matwara mabi Uhoraho yatunze agatoki, ni yo mu by’ukuri azanira umuze abatuye isi. Ingaruka z’ayo matwara ya Sekibi, ntizishobora gushira igihe cyose tudaciye ukubiri na yo. Muri iki gihe hirya no hino ku isi turarira ngo ibintu bigiye kuduciciraho. Hirya no hino mu bihugu by’i Burayi ibintu birarushaho kujya irudubi. Muri Afurika n’ahandi, amage ntagabanura amarira y’abaturage. Ariko icyo twakwibaza ni kimwe: Ese muri iki gihe abantu barushaho kwivugurura cyangwa bakomeza ibibi ari benshi? Hari umuntu wibera aho ugasanga ibyo abona mu isi ntacyo bimubwiye. Ibyo biragaragara muri rusange. N’umwuzure uzaza uduhitane tudasobanukiwe. Ni ngombwa kwisubiraho. Birihutirwa. Si ngomwa gutinda ku bintu bitagenda neza n’ubwo tugomba kwemera kubireba mu maso kugira ngo tubirwanye mu Rukundo.

 

2. Kurekera hamwe urumamfu n’ingano 

Umugani w’urumamfu n’ingano uduha igisubizo gituma dutuza iyo dutangiye kuvugishwa menshi n’urumamfu rwibonekeje mu murima wa Nyagasani. YEZU ntatubwira ko nta cyo bitwaye ariko aratugaragariza amaherezo yabyo. Mu gihe cy’isarura, urumamfu ruzarandurwa rutwikwe kuko ingano ari zo zifite akamaro. Birashoboka ko urumamfu rusa n’aho rudakoreshwa muri Israheli. Ahari iyo YEZU acira uriya mugani mu Rwanda ntiyari gukoresha ishusho y’urumamfu kuko mu Rwanda urumamfu turukoresha nko mu kuboha ibyibo. Ariko na none urumamfu hamwe n’ingano, ni ikigereranyo cyiza kuko witegereje neza usanga urumamfu rusa n’ingano. Cyane cyane iyo bikimera, byagorana kurutandukanya n’ingano. Uramutse ugiye kubitoranya bikimera wakayiranamo ingano nyinshi ugira ngo ni urumamfu. Urumamfu ni ishusho y’ababi. Na ho ingano zigashushanya abeza. Bose bagomba kubana muri iyi si kugeza ku ndunduro. Birabujijwe kwifuza ko ababi barimbuka. Hari abantu bajya bambaza ngo kuki Imana idateza urupfu ababisha bari mu isi. Ubwo si bwo buryo bwayo. Yo ihora itegereje ko bakwisubiraho bagakira. Ubuzima bwa buri munsi no mu mateka tuzi, byaragaragaye ko amaherezo y’urumamfu ari uguhira mu muriro utazima. Iyo umuntu yanze ibyiza Nyagasani yanditse mu mutima we, iyo anangiye akanga no kumva YEZU KRISTU udahwema kubyibutsa, amaherezo ni ugupfa nabi. Gupfa nabi ni ugupfira mu bunangizi. Kunangira ukazarinda unanguka, ni akaga gakomeye. Gupfa nabi ni ugusiga inkuru mbi i musozi. Umuntu waranzwe n’ubukocanyi bunyuranye iyo apfuye aherekezwa n’imivumo. Duhore dusabirana kwigobotora inzira y’ababi.

 

3. Kurwanya iyororoka ry’urumamfu 

Guhuza ubuzima n’isengesho no gusabirana kwigobotora inzira z’ababi, ni ukugira umurava ku murimo wa gitumwa. Ikibi gikwira iyo gishyigikiwe kigashyigashyirwa. Ubundi tuzi ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Ikibi cyagaragaye ntikiba kigitwaye abandi. Abafite uruhare mu muryango w’Imana bihatire kwibutsa ibihuje n’Ivanjili batibagiwe no kwibutsa ibiyibangamiye. Kugira uburyo bwo kwereka abantu imico isenya Umuco nyakuri w’Ivanjili, ni ko gusohoza ubutumwa YEZU yadushinze muri iyi si. Hari ibihe Kiliziya yagiye inyuramo byaranzwe n’umwijima utavugwa. Abayobozi bayo bihatire kumva Roho Mutagatifu kugira ngo bamenye igikwiye bakwiye kwibutsa ubutitsa. Nta na rimwe kwamamaza Ukuri byarumbije imbuto z’ubutungane. Ariko kandi, nta na rimwe uko Kuri kwabuze kubyarira bene ko ingorane z’itotezwa. Muri iki gihe, na byo ni uko, igisha ukuri wemere utotezwe nka YEZU KRISTU n’intumwa ze cyangwa se niba ubyanze usezere kuko aho kubeshya abantu waruca ukarumira. Abantu b’ubu bazavurwa n’Ukuri kwa YEZU KRISTU. Nibanga kukumva, si amakosa y’intumwa ze kuko buri wese azabazwa ku giti cye icyo yakoresheje Ingabire yamwitangiye ku musaraba. Buri wese azi ibimugora, dusabirane cyane.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Yeremiya 3,14-17

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 3,14-17

Uhoraho avuze atya : Nimungarukire mwa nyoko y’abahakanyi mwe, kuko ari jye mutware wanyu. Nzagenda mpabavana, umwe mu mugi, abandi babiri mu muryango, maze mwese mbajyane i Siyoni. Nzabaha abashumba banogeye umutima wanjye, maze babaragirane ubushobozi n’ubwitonzi bwinshi. Icyo gihe, nimumara kororoka mukagwira mu gihugu – uwo ni Uhoraho ubivuze – nta we uzaba akivuze ngo “Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho !”  Ni koko nta we uzabutekereza, nta we uzongera kubwibuka cyangwa ngo abwiteho, nta we uzababazwa n’uko butakiriho, ndetse nta n’uzongera gukora ubundi Bushyinguro. Icyo gihe Yeruzalemu izitwa “Intebe y’Uhoraho”; kandi ayo mahanga azareka gukurikiza inama z’imitima mibi yayo yanangiye.