Ufite byinshi azongererwa

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, B.

26 NYAKANGA 2012:

             

AMASOMO:

1º. Yer 2, 1-3.7-8.12-13

2º. Mt 13, 10-17

 

UFITE BYINSHI AZONGERERWA. NAHO UFITE BIKE, N’ICYO YARI AFITE BAZAKIMWAKA

 

Aya ni amwe mu magambo ya YEZU abantu bibazaho ntibayumve neza. Icyo YEZU agambiriye uyu munsi, ni ukuduhamagarira kumwemera. Ni we rufunguzo rw’amabanga y’ijuru. Kumwemera, ni ugutangira gusobanukirwa n’iby’ijuru. Kumwemera, ni yo nzira ituma tubaho mu buzima twumva aho butuganisha. Guhakana ibye, ni ukwishyira mu gice cy’abafite amaso ntibabone n’abafite amatwi ntibumve. Ni kenshi YEZU yavugiraga mu migani. Abenshi ntibasobanukirwaga. N’uyu munsi, YEZU aravuga ndetse agakoresha imigani. Ni bande basobanukirwa? Babigenza bate kugira ngo bumve icyo ababwira? Dukeneye kubimenya kugira ngo tudacikwa n’ibyiza atanga. 

Abumvaga neza inyigisho za YEZU, ni ba bandi bari baramwemeye ndetse batera intambwe yo kumukurikira aho yajyaga hose. Abo biyemeje kubana na we iteka n’ahantu hose. Abo ngabo, ni bo biswe intumwa ze, abandi bitwa abigishwa be b’inkoramutima. Yasobanuraga ibijyanye n’amabanga y’Ingoma y’Imana abo bose bahari kandi bari kumwe n’ikivunge cy’abantu banyuranye babaga bahurujwe no kumva uwo muntu wari waradutse mu gihugu. Bamwe baremeraga. Abandi bamwitaga indondogozi. Abandi na bo bagahakana, bakarwanya izo nyigisho ndetse rwose bakamuhekenyera amenyo bakiyemeza kuba abanzi be kandi nta cyo abatwaye. Abiyemeje kuba abigishwa n’intumwa za YEZU, bo bashoboraga gukomeza kumubaza akabasobanurira bihagije batuje iruhande rwe. Ibyo yabaga yigishije rubanda, byose yabibasubiriragamo bakarushaho gusobanukirwa. Abantu bo mu kivunge bo, bakomezaga kwibaza, aho gusobanukirwa bakarushaho kujijwa. Impamvu ni uko batateraga intamwe ngo bemere Imana Data yabasobanuriraga. Ikindi kandi ntibashatse  kubana na we igihe cyose cyangwa kenshi gashoboka. Hari n’abo yahamagaraga ngo bamukurikire bakamuhakanira bavuga ko ibyo batunze ari byo bibahamagara kurushaho! Bityo, ntacyo bigeze bunguka. Barumvaga ariko ntibasobanukirwe. Bararebaga ntibabone. 

Uretse na rubanda rwa giseseka, hari abantu mu muryango wa Israheli biyitaga impuguke mu by’Imana. Bamwe muri abo bari abafarizayi n’abaherezabitambo barimo abasaserodoti bakuru n’abandi bakuru bose b’umuryango w’Imana. Abo rero, ugereranyije na rubanda, bibwiraga ko bafite ukwemera. Ariko rero, ubuzima bwa YEZU ni bwo bwabashyize ahagaragara. Bibwiraga ko bafite ukwemera, ariko barigaragaje. Byagaragaye ko bari bafite akantu gato cyane bagenderagaho: kuba mu murage w’Isezerano rya Kera. Ibyo ntibyari bihagije. Iryo Sezerano, nk’uko bari barabihishuriwe n’inyigisho z’abahanuzi, ryagombaga kugira indunduro mu Mwana w’Imana wigize umuntu. Kuguma gutsimbarara kuri ako gashashi ka kera, ni ko kugumana akantu gato mu bijyanye n’ukwemera. Utakiriye indunduro y’ibyahanuwe muri YEZU KRISTU, n’utwo duke yacungiragaho turayoyoka, ntabe agishoboye gukomeza urugendo rw’ukwemera nyakuri. 

Nyamara abafite umutima wagutse bakemera ineza yose iturutse ku Mana, abo baba bafite ubukungu bwinshi. Buriyongera maze bakagenda bakura mu busabaniramana. Ni yo mpamvu YEZU yatubwiye ko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. Ni nde ukimwaka? Ni Sekibi imugeza kure. Ibyo rero, ni impamo mu bijyanye n’ukwemera. Dushobora ariko no kubibonamo ikigereranyo mu buzima busanzwe: umuntu w’umunyamurava, ni we urushaho kugwiza umutungo we iyo gishigisha itajemo. Na ho umuntu w’inyanda, n’utwo yari afite tugenda tuyoyoka kuko atabasha guhugukira kuducunga neza no kutwongera. Umuntu ugendera mu kuri kandi yifitemo umutima w’ireme, abantu barushaho kumugirira icyizere iyo na none kidobya-Sekibi itamuvangiye. Ariko umuntu wiyemera kandi wirata ubeshya agacabiranya, uko iminsi igenda ihita, ni ko bamuvumbura maze icyizere bamugiriraga kikayoyoka. YEZU ashaka ko buri munsi abayoboke be biyongera kugira ngo ubukungu yazaniye isi bugere kuri bose. Byashoboka bite? 

Abemeye kwamamaza Ingoma ya KRISTU, nibahuguke bige na bo uburyo bwatuma Inkuru Nziza y’Umukiro imenyekana mu bantu b’ubu. Amatwara y’abigisha agomba kubashushanya n’Umwigisha Mukuru YEZU KRISTU. Nibitoza kubana na We iteka n’ahantu hose, nibemera kumwegera kenshi, azarushaho kubasobanurira. Ni bwo bazamenya uko Nyir’ubwite ashaka kwigisha abantu b’iki gihe. Kwicarana na We kenshi, ukimenya mu mutima wawe hanyuma ugasohoka ukitegereza abantu n’ibintu byo mu isi, Roho Mutagatifu aguha neza icyo ugomba kuvuga cyafasha abavandimwe bawe guhugukira iby’ijuru. Ari ukubabwirira mu migani, ari ukubafasha gutekereza ku buzima barimo, ari ukubereka ko imibereho yabo ikwiye kugarukira YEZU KRISTU n’Amategeko cumi y’Imana, byose uzabikorana ubutwari. Ntihazabura abahuguka bagatera intamwe mu gushakashaka ubukungu bw’Ingoma y’ijuru. Kwigisha abantu nk’aho wigisha abamalayika, ibyo nta cyo byongerera isi ya none. 

Ari abigisha ari n’abigishwa, bose bagomba gushakashaka uburyo bagirana umubano wihariye na YEZU KRISTU. YEZU KRISTU, ntatubwirira mu ruhame ngo bibe birarangiye. Hirya no hino ku isi, uhasanga abakristu b’akamenyero bumva ko ubukristu bugizwe no gukurikiza amategeko ya Kiliziya, nta kindi. Ibyo bakora byose by’ubuyoboke usanga babikora nk’imashini. Kujya mu misa bikaba ari akamenyero gusa! Guhabwa Penetensiya na byo bikaba ari ukurangiza umuhango! Ubukristu bwabo bugaragara gusa muri za kiliziya bajya gusengeramo. Iyo basohotse, iby’ubkristu, biba birangiye ubwo, bakazongera kubigarukaho mu cyumweru gitaha! Ubwo bukristu, ni intica ntikize. Dukeneye IVUGURURWA mu mpande zose. Ni ngombwa gufungura amaso tukabona neza uko isi ya none ikeneye Umukiro utangwa na YEZU KRISTU. 

Dusabirane imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo ibyiza by’ijuru twahawe birusheho kwiyongera bigere no kuri buri wese mu bo tubana n’abo duhura bose. 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.  

Padiri Cyprien BIZIMANA 

2 Abanyakorinti 4, 7-15

ISOMO RYO MU IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA YANDIKIYE ABANYAKORINTI 4,7-15

Ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse burutuka ku Mana, aho kutwitirirwa. Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri y’impfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose. Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti “Naremeye, bintera kwamamaza”, natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo. 

Matayo 20, 20-28

IVANJILI YA MATAYO 20,20-28

Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. Yezu aramubaza ati “Urashaka iki?” Undi aramusubiza ati “Dore abahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.” Yezu aramusubiza ati ” Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?” Baramusubiza bati “Turabishobora.” Yezu ati “Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.”

Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati “Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. 

Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”

Mika 7,14-15.18-20

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI MIKA 7, 14-15.18-20

Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi nk’uko byahoze kera! Wongere utugaragarize ibitangaza, nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri! Mbese wagereranywa n’iyihe Mana, wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome? Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe rutuma udakomeza kuwurakarira, ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe. Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe, unyukanyuke ibicumuro byacu, kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja! Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe, na Abrahamu umwereke ineza yawe, nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu kuva mu bihe bya kera.