Yeremiya 26,11-19

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 26,11-19

Abaherezabitambo n’abahanuzi bari bicaye imbere y’Umuryango Mushya w’Ingoro, bamaze kumva amagambo ya Yeremiya, babwira abatware n’umuryango wose bati “Uyu muntu akwiye igihano cyo gupfa! Yavugiye kuri uyu mugi amagambo namwe ubwanyu mwiyumviye.” Yeremiya abwira abatware n’umuryango wose ati “Uhoraho ni we wanyohereje guhanurira kuri iyi Ngoro no kuri uyu mugi, ibyo namwe mwiyumviye. Ariko guhera ubu, nimuvugurura imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, mukumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, Uhoraho azareka amakuba yari yariyemeje kubateza. Naho jyewe ndi mu maboko yanyu; nimunkoreshe icyo mushaka, icyo mubona gikwiye. Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.” Abatware n’umuryango wose babwira abaherezabitambo n’abahanuzi bati “Uyu muntu ntakwiye igihano cyo gupfa : yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.” Bamwe mu bakuru b’umuryango barahaguruka, babwira imbaga yose yari ikoraniye aho bati “Mika w’i Moresheti wari umuhanuzi ku ngoma ya Hezekiya, umwami wa Yuda, yabwiye umuryango wose wa Yuda ati ‘Uhoraho Umugaba w’ingabo avuze atya : Siyoni izahingwa nk’umurima, Yeruzalemu ibe itongo, naho umusozi w’Ingoro ube impinga y’ibihuru.’ Hari ubwo se Hezekiya, umwami wa Yuda n’imbaga ye bigeze bica uwo muhanuzi? Ahubwo ntibagaragarije Uhoraho icyubahiro, bagahagurukira kumwurura? Uhoraho na we areka amakuba yari yiyemeje kubateza, none twebwe twari tugiye kwikururira ishyano.”

Matayo 14,1-12

IVANJILI YA MATAYO 14,1-12

Muri icyo gihe, Herodi umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. Nuko abwira ibyegera bye ati «Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.» Koko Herodi yari yarafashe Yohani aramuboha, aranamufungisha abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. Kuko Yohani yamubwiraga ati «Ntibyemewe ko umutunga.» Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati «Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita.» Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe. Umutwe bawuzana ku mbehe bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.

Ntibyemewe ko utunga umugore utari uwawe

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE

Ku ya 4 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 26, 11-16.24; Zaburi 69 (68); Matayo 14, 1-12

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NTIBYEMEWE KO UTUNGA UMUGORE UTARI UWAWE.

Uyu munsi Ivanjiri ya Kristu Yezu iratwereka ubutwari bwa Yohani Batisita, ubugwari bwa Herodi n’ubwicanyi bwa Herodiya wabanaga na Herodi mu busambanyi. Herodi yari yarateze amatwi Yohani. Maze yumva ubutumwa bwe bumuhamagarira kuva mu busambanyi akarekura Herodiya umugore wa murumuna we Filipo. Mu bugwari bwe, Herodi ntiyashoboye kwigobotora iyo ngoyi y’ubusambanyi. Yakomeje kububamo. Na Yohani Batista akomeza kubimubuza. Kubera umutimanama we wamuciraga urubanza, iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane. Kuko guhinduka byari byamunaniye, icyo yasigaye ashaka ni uguhitana Yohani. Igihe cyarageze ibirori bya Herodi abyizihiza aca umutwe Yohani Batista; kugira ngo ahembe umukobwa wa Herodiya ngo wari wahimbaje ibyo birori abyina by’agatangaza. Aho Herodi atangiriye kumva bavuga Yezu n’ibintu bitangaje yakoraga, ubwoba bwaramutashye aravuga ati ‹‹uriya muntu ni Yohani Batista, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza››

Uyu munsi Yezu Kristu atuzaniye Inkuru Nziza ye adusaba kutaba ibigwari nka Herodi n’abicanyi nka Herodiya. Yezu Kristu aratugenderera adusaba kuba intwari nka Yohani Batista kugira ngo abo bose tuzi ko batunze abagore batari ababo tubabwire tweruye tuti ‹‹ntibyemewe ko utunga umugore utari uwawe›› . Kugira ngo twerure duhanurire umugore utunzwe n’umugabo w’undi tugira tuti ‹‹ntibyemewe ko utungwa n’umugabo utari uwawe››. By’umwihariko ariko Yezu Kristu aje adusanga mu bubasha bwe bwuje urukundo. Wa wundi w’Umutegetsi w’Abategetsi n’Umukiza rukumbi. Aje adusanga ataje kudukanga ahubwo agira ngo adukangure adukure kure ye. Maze twunge ubumwe na we ubuziraherezo. Uwo ubwamamare bwakanze Herodi aje iwacu none akoresheje Ijambo rye twumva n’inyigisho duhabwa mu izina rye. Aje iwacu ngo aduce ku bicumuro maze abo bose bigaruriye abagore b’abandi basohoke bemye aho binjiraga bububa, bityo batahe mu ngo zabo buhagiwe n’Impuhwe z’Uhoraho. Yezu Kristu Umwami uzira kutumwaza, aje adusanga ngo isi isasure amariri yose asebya Nyir’amaraso yasesekeye ku musaraba ngo ubusambanyi n’ingeso mbi zose bisenyukane n’ubwirasi bw’isi.

Yezu Kristu Nyirimpuhwe aje adusanga none ngo yereke ikiganza cy’Impuhwe ze abo bose bokamwe bikomeye n’ubwicanyi nka Herodiya. Uwo mugore kuva yamenya Yohani Batista nta kindi yatekerezaga usibye kumwica. Ntiyashakaga kumubona mu maso ye. Yifashishije umwanya yari afite iruhande rwa Herodi kugira ngo ahitane Yohani Batista. Ibyaha bya Herodiya ni byinshi ariko ntibirusha imbaraga impuhwe za Nyagasani Yezu Kristu. Yezu Kristu aje uyu munsi asanga abo bose bicanye bagira ngo bakomeze bisambanire. Aje abasanga ngo bakire ikiganza cy’impuhwe ze. Abo bose bihekuye bagira ngo batabangamirwa n’uruhinja mu mushinga wabo ugayitse wo kwishimisha; abo bose bishe abagabo bobo cyangwa bakabagambanira bakicwa bagira ngo batungwe n’undi; abo bose Yezu Nyirimpuhwe aje abasanga uyu munsi kugira ngo abababarire ababesheho bundi bushya.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Isugi nadusanganire tudasandara; niba twarasandaye nadusindagizee dusanirwe mu maraso ya Nyagasani Yezu. Bikira Mariya nadufashe guhugura, guhumuriza no guhagurutsa abo ubusambanyi bwisasiye. Ijwi rya Kristu nirituvugiremo none nta bwoba twigana Abahanuzi Yeremiya na Yohani Batista kandi duherekejwe n’amasengesho yabo maze tubwire uwo wese wigaruriye umugore w’undi cyangwa umugabo w’undi tuti ‹‹NTIBYEMEWE››.

Yeremiya 26,1-9a

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 26,1-9a

Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya ati “Uhoraho avuze atya : Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. Ahari wenda bazumva maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. Uzababwire uti ‘Uhoraho avuze atya: Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’” Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya, igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata bavuga bati “Wiciriye urwo gupfa!” Uratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ‘Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke ushiremo abaturage bawo !’