Abamalayika bazatandukanya intungane n’abagome

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE-B

Ku ya 2 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 18, 1-6, Zaburi 146 (145); Matayo 13,47-53

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹NI KO BIZAMERA MU IHEREZO RY’ISI: ABAMALAYIKA BAZAZA BATANDUKANYE INTUNGANE N’ABAGOME››

Uyu munsi Yezu arageza ku bamuteze amatwi umugani akoresha yumvikanisha Ingoma y’Ijuru, amaherezo mahire y’abayikunze n’amaherezo ateye agahinda y’abayihakanye. Ingoma y’Ijuru imeze nk’urushundura ruroba amafi meza n’amabi mu nyanja. Ariko igihe cyagera bakitonda bagatoramo afite akamaro baterera mu gitebo. Naho atagafite agatabwa ubudatoragurwa. Ayo mafi meza Yezu arayagereranya n’intungane abamalayika bazatoranya mu bandi ku munsi w’imperuka maze bakazatura muri Kristu aho bazizihirwa ubuziraherezo. Naho amafi mabi, Yezu arayagereranya n’abagome bazaganishwa mu nyenga y’umuriro aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo ubuziraherezo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje iwacu rero none kugira ngo atuburire atumenyesha urudutegereje. Bityo twitegure twemera kwinjira mu rukundo rwe. Twitegure twemera kumuhereza ubuzima bwacu bwose ngo abubumbemo icyo ashaka n’uko abishaka. Kuko twese turi mu kiganza cya Data Uhoraho nk’uko ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi (Isomo rya mbere). Abemera kwirekurira mu kiganza cya Kristu abahindura ikuzo rya Se Uhoraho maze roho yabo igahora imuhunda ibisingizo (Zaburi ya none).

Yezu aje adusanga muri Kiriziya none ngo adufashe kuyitagatifurizamo twirinda icyatuma tubarirwa mu gico cy’abagome. Twirirwe se twibaza ngo umugome ni nde? Cyangwa se ngo ubugome n’iki? Ibi bibazo Yezu n’intumwa ze baduhaye kenshi ibisubizo byabyo (Mk 7,21-23; Gal 5, 13-25). Ariko tubirengaho akenshi maze tukabyitekerereza uko tubyumva.Nyamara muri Kristu no muri rusange umugome ni umuntu wese wanze kwakira Urukundo nyampuhwe rwa Yezu Kristu wapfuye akazuka ngo ayoborwe na rwo; maze agahitamo gukora ibihitana roho ye bitoroheye n’iz’abo bahura. Igihe cyose rero dukora ibinyuranye n’ibyo Yezu udukunda aduhamagarira tuba turimo kugoma. Tuba tugomera Ingoma y’Urukundo rwa Kristu. Niba dukora gutyo ubwo turi abagome. Ubucibwe bw’iteka buradutegereje niba tutemeye ngo Yezu Kristu atwigarurire none.

Hari ushobora kwibeshya ko umugome ari umurozi n’umwicanyi gusa. Maze bagera ku musinzi bati ‹‹ yahembutse››. Bagera ku mujura n’umubeshyi bati bazi ‹‹ kwihahira››. Bagera ku musambanyi bati ‹‹kugoma ni ukumufata ku ngufi. Naho iyo mwumvikanye NTA KIBAZO…Imyumvire nk’iyo ireze. Kuko ab’isi bafite inyigisho bahanahana kugira ngo batere ibitotsi umutimanama wabo woye gukomeza kubacira urubanza. Ndetse abantu bageraho bakihandagaza, maze itegeko rya Kristu bakarisimbuza ayabo. Mu gihe Yezu agira ati ‹‹ subiza inkota yawe mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota››(Mt 26, 52). Twe ibyo tukabirengaho maze tugahera iburengerazuba kugera iburasiro bwaryo dutora amategeko yemerera abantu kwica bagenzi bacu b’abanyantege nke kurusha abandi (abana bakiri mu nda). Mu gihe Kristu avuga ati ‹‹mwumvise ko byavuzwe ngo ntuzasambane, jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza mu mutima we aba yamusambanyije››(Mt 5,27); twebwe tugatinyuka kwigisha inyigisho z’ubukozi bw’ibibi hakoreshejwe amashusho cyangwa inyigisho zihabwa urubyiruko zitabanje gucishwa mu kayunguruzo k’Ivanjiri. Mu makosa akomeye isi y’iki gihe izabazwa harimo kuyobora urubyiruko mu nzira y’ubusambanyi tubeshya ngo ni uburyo bwo kubarinda inda z’indaro na SIDA.

Ariko Yezu Kristu wapfuye akazuka aradukunda byahebuje. Kutubwira atyo ntagamije kudukura umutima kuko ingoma ye atari iy’igitugu. Ingoma ye ni iy’urukundo adusanganije atwinginga ngo dusohoke burundu mu ngando y’abamugomera. Ba bandi bamwigometseho ku mugaragaro badatinya kuvuga ko nta gaciro afite; ko n’ibye batabikeneye. Cyangwa ba bandi bifatanya na we ku karimi no mu ruhame gusa. Ariko bagera mu ibanga akamwamaganisha ibikorwa byabo cyangwa imvugo. Yezu rero aje uyu munsi kuduhumuriza no kuduhumura. Ngo hato ejo tutazasanga twaritandukanyije n’Urukundo rwe. Maze abatwibeshyagaho ubutungane bakazatangazwa no kutubona dutokomberera kwa Setiku, duhekenyera amenyo kwa Muhakanyi.

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Ijuru n’isi, nahe buri wese uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka no kumubera Umuhamya uhamye mu bihe byose n’ahariho hose.

 

Yeremiya 15,10.16-21

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 15,10.16-21

Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza! Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma! Iyo numvise amagambo yawe ndayamira: ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero. Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo. Sinshakira ibyishimo gushyikirana n’abikinira ; ikiganza cyawe kintegeka kubitarura kuko wantegetse kuvugana ubukana. Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata, igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti? Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa, ntigire amazi igihe cyose. None rero Uhoraho avuze atya: “Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga. Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya ariko ntacyo bazagukoraho; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze! Ndakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.

Matayo 13,44-46

IVANJILI YA MATAYO 13,44-46

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda iyi migani ati “Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima. “Byongeye kandi, Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.”

Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE-B

Ku ya 1 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 15, 10.16-21, Zaburi 58; Matayo 13, 44-46

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹INGOMA Y’IJURU IMEZE NK’IKINTU CY’AGACIRO GAKOMEYE››

Uyu Munsi Yezu arongera kuganiriza abamuteze amatwi ibyerekeranye n’ingoma y’Ijuru. Arifashisha ikintu cy’agaciro gihishe mu murima umuntu agurana ibyo atunze byose n’isaro rimwe ry’agaciro kanini riguranwa andi masaro yose. Uguye Kuri icyo kintu cy’agaciro gakomeye yihutira kugihisha, maze agasimbagizwa n’ibyishimo ajya kugurisha ibyo atunze byose, kugira ngo agure uwo murimo uhishemo ubwo bukungu busumba ubundi. Umucuruzi na we wari yararunze amasaro menshi, yabonye isaro rimwe ry’agaciro, maze aragenda agurisha andi yose yari afite, kugira ngo arigure.

Yezu Kristu wapfuye akazuka utuganiriza none akoresheje iriya migani. Arashaka kutwumvisha rwose ko Ingoma y’Ijuru isumbije kure agaciro ibintu byose dushobora gutunga hano ku isi. Yezu aratwerurira rwose ko kubana na we, kubaho muri we, nta bundi buzima cyangwa undi mutungo bihwanye. Ariko hari benshi byihishe. Ndetse bamwe ku buryo bubabaje. Hari abo usanga bameze nka bariya bagurishije uriya murima cyangwa ririya saro kubera kutamenya agaciro kabyo nyako. Abandi baturutse ahandi baza kubatwara ibyo bari batunze batazi agaciro kabyo. Bagurishije ingoma y’Ijuru basigarana Faranga(Bintu) twavuga ko rihagarariye ingoma y’iyi si (Luka 16,13; Mt 16,24).Ahubwo se witegereje neza usanga ibyaha byose bidakomoka kuguhitamo ifunguro rya Bintu maze tukarigurana Nyirubuntu. Twibuke uburyo Ezawu yagurishije Umurage we isahane y’ibiryo (Intg 25,29-34). Ariko twigane Naboti wanze kugurisha umurage wa se akemera kubipfira (1 Bami 21, 1-29).. Tuzirikane neza inshuro twagurishije Ingoma y’Ijuru Ibintu cyangwa Amafaranga. Twibuke neza inshuro twemeye gucumura duca inshuro. Tuzirikane neza ingoyi y’icyaha yatunaniye kuvamo kuko hari inyungu za hano ku isi tudashaka gutakaza. Tuzirikane neza inshuro twishimiye muri Shitani twigaragura mu byaha, Sekibi itubeshya ko ku isi, ikuzimu no ku ijuru nta byishimo biruta ibyo turimo (2Tim 3,1-10).

Nyamara twibuke ko Ingoma y’Ijuru ari Yezu Kristu wapfuye akazuka uri muri twe (Luka 17,21). Kandi Yezu Kristu akaba ari we Mahoro, Byishimo (Ihirwe) n’Ubutungane (Rom 14,17; Ef 2, 14). Yezu ni we Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6). Igihe cyose rero twahisemo iby’isi aho gusanga Umukiza w’Isi twabuze amahoro n’ibyishimo n’ihirwe; turibeshya cyangwa turabeshywa, turayoba,turarwara cyangwa ndetse dupfa duhagaze (1 Tim 5,6; Heb 9,14). Niyo mpamvu Yezu adusanze uyu munsi adusobanurira agaciro nyako k’Ingoma y’Ijuru ngo aduhabure aho twababiye maze atugarure mu rukundo rwe. Koko rero kuba muri Kristu bitera ibyishimo nk’ibyo uriya wagiye kugura umurima yagize. Gutega amatwi Kristu binyura umutima ababyitabiriye, nk’uko Umuhanuzi Yeremiya amira Ijambo ry’Uhoraho maze rikamusendereza Umunezero. Nyamara ariko kwakira Kristu ntibikingira ingorane ziterwa n’abanangiye umutima. Ba bandi batega amatwi batiteguye gutura mu butungane, ahubwo batega imitego yo guhitana ababatangariza amateka y’Uwatwitangiye ku giti gitagatifu (Luka 20,20). Igishimisha Abakristu si uko bahura n’ababahema bahigira no kubahitana. Igishimisha Abakristu nk’ Uko Uhoraho abyizeza Umuhanuzi Yeremiya, ni Ijambo ry’Uhoraho ribahumuriza ribizeza kubatabara no kubarenganura (Yer 15,20-21).

Umubyeyi Bikira Mariya wemeye kwirekurira wese Ingoma y’Ijuru, nadufashe none kurekura iby’isi bidukurura cyangwa bituboshye maze twakire Yezu Kristu Umukiza n’Umutegetsi rukumbi, we Byishimo n’amahoro byacu ubu n’iteka ryose.