Mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu

ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE B

29 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. 2 Bami4, 42-44

2º. Ef 4,1-6

3º. Yh 6, 1-15

 

MUGENZE MU BURYO BUKWIRANYE N’UBUTORE BWANYU

 

Inyigisho y’iki cyumweru iraduhamagarira gutekereza bihagije ku butore bwacu. Ntibwira abemera KRISTU bonyine. Umuntu wese afite icyo yahamagariwe. Iyo atakizi abaho mu kavuyo katagira umurongo kaganishamo. Kumenya icyo twahamagariwe, gukorana n’uwaduhamagaye ni byo bituma dutambuka muri iyi si twemye.

 

1. Muntu yahamagariwe iki? 

Iki ni ikibazo gifite akamaro. Kucyibaza, ni ko gutangira gushaka ukuri kw’imibereho yacu. Nta kindi umuntu yaremewe kitari ukubana n’Imana Data Ushoborabyose. Umuntu ntiyaremewe kurya no kunywa. Nta n’ubwo yaremewe kwishimisha. Nta n’uwaremewe guhibibikana akora imirimo. Ibyo biza nyuma bigaragiye icy’ibanze yaremewe. Kurya no kunywa ntaho umuntu agana, nta kavuro. Kwifurahisha no kwishimisha hanze ya Edeni ni ukwiroga. Na ho gukora imirimo yo ku isi utazi uwo ukorera, ni ukuruha uwa Kavuna.

Tujya turirimba duhanitse ngo “twaremewe kuzajya mu ijuru. Ni ho twese tuzishima iteka”. N’ubwo ayo magambo aririmwa ku itabaro, ni Ukuri kumvikanisha icyo muntu yaremewe. Imana yaremye muntu imushyira mu busitani bwiza cyane bwitwa Edeni. Mu gihe Adamu na Eva bari bishimye, baragenderewe. Inzoka ya kera na kare, wa Mushukanyi Kareganyi, yaje kubabeshya na bo baremera. Bumviye ibya Sekibi, basuzugura ibyo Imana yari yarababwiye ikibarema. Icyaha cyo gusuzugura Imana no gushaka kumenya nka yo, ni cyo cyatumye baturumburwa muri Edeni batangira kubungera hanze. Hanze y’Ubusitani aho, bahahuriye n’ingorane babira ibyuya. Uwo mugogoro bikururiye wabaye umuvumo wabakukiyemo. Natwe waratwokamye kuko wabinjiyemo n’inkomoko yabo yose.

Habaye ah’abagabo kugira ngo muntu asubirane icyizere cyo kuzasubizwa ihirwe ryo kurangamira uwamuremye. Uwo Mubyeyi usumba bose yagombye kohereza Umwana we w’ikinege ngo acurukure muntu wari waracuramishijwe n’icyaha. Nta handi twakongera guhererwa Umukiro atari muri YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Rwa rupfu rwinjiye mu isi kuva kuri Adamu na Eva, muntu ashobora kuruhonoka yemeye kugendana na YEZU KRISTU wazutse mu bapfuye.

Igihe cyose umuntu atari yamenya iryo banga ry’Umukiro, ahora ahuzagurika mu gihirahiro. Kubaho kwe ni ugukora nk’imashini. Abaho ari umurakare, umwihebe n’umubihirwe. Yiha kugendera mu nzira zibonetse zose yibwira ko yagira ihirwe. Iyo afite ubuyobozi mu isi, ayobya benshi kuko na we ubwe aba atazi aho agana. Dutekereze umwuka wa Sekibi wigaragaza mu buryo abantu bashaka gusibanganya ibimenyetso byose biganisha kuri YEZU KRISTU. Nyamara gutoteza iby’Imana, guhanagura ibimenyetso byose byibutsa ko Imana iriho hamwe n’Umwana wayo YEZU KRISTU, gushyiraho amategeko arwanya ay’Imana, iyo si yo nzira yo gusohoka mu bihe bikomeye. Iyo ni inzira yo kurimbuka no kuroga abakiri bato.

Icyo muntu yahamagariwe ari na cyo kimuhesha amahoro n’amahirwe, ni ukubana n’Imana Data Ushoborabyose. Ni ukubaho mu bisingizo bikwiye Umuremyi. Ni ugukora imirimo yacu yose tuzi neza uwo dukorera. Dushobora no gukorana na We.

 

2. Gukorana n’Uwaduhanze 

Kugira ngo ubucunguzi bumugirire akamaro, muntu agomba kwemera gukorana n’Umubyeyi we. Nta kintu na kimwe dushobora kugeraho tutemeye gukorana na Soko ya byose. Isomo rya mbere n’Ivanjiri yatweretse ko no mu bitangaza byo gutubura imigati, abantu babigizemo uruhare bemera gukorana n’umuhanuzi Elisha (mu isomo rya mbere) na YEZU KRISTU ubwe (mu Ivanjili). Umuntu atemeye gukorana n’Imana, ntacyo yageraho. Arakora akavunika akabira ibyuya ariko akagwa buguni ntacyo agezeho gifite ireme. YEZU KRISTU aturi hafi kugira ngo atubwirize kugira icyo dukora cyagirira akamaro abacu ndetse n’isi yose. Iyo twanze kumwumvira, twihimbira ibindi bintu twibwira ko ari byo bizazanira isi amahoro. Ibyo nta ho bitugeza. Mu kwitandukanya n’Imana, turushaho kwicupiza no gutakaza ishema twahoranye muri Edeni. 

Gukorana n’uwaduhanze, ni ukumukunda. Kumukunda ni ukumusingiza iteka n’ahantu hose. Inzira nziza yo kumusingiza, ni ukwirinda kwadukana ibintu bigamije kubangamira Amategeko ye. Ibintu byose biyobya abantu bibavana mu nzira y’Ukuri kw’Imana Data Ushoborabyose, ni byo bizanira isi umuvumo. Abayobozi bibwira ko ari abantu b’ibitangaza, iyo bashyiraho amategeko mabi akubahirizwa. Ni bwo buryo Shitani yabonye ishobora gukoresha muri ibi bihe turimo kuko ikigirwamana cyitwa kwishyira ukizana kimeze nabi muri iyi minsi. Abantu bibeshya ko gukora ibyo bashatse ari bwo buryo bugeza ku ihirwe. Reka da, baribeshya.Gukora ibinyuranyije n’ugushaka kw’Imana, ntaho biganisha umuntu usibye kumurimbura.

 

3. Ishema ry’Umuhamagaro 

Pawulo Intumwa yandikiye abanyefezi ari mu buroko mu mazi abira. Ibyo bitotezo ntibyigeze bimuca intege. Akomeye kuri YEZU KRISTU kandi akomeza abavandimwe be mu kwemera. Ubwo buzima bwa Pawulo bukwiye kudutera imbaraga kugira ngo natwe muri iki gihe dushire ubwoba tubeho dukurikije ubutore bwacu. Nta wahamagariwe kwandavura. Ugendera mu Kuri wese, nta pfunwe agendana. Ahorana ishema rikomoka ku Mubyeyi we Ushoborabyose kandi wamubohoye ku ngoyi z’urupfu akoresheje Umutsindo wa YEZU KRISTU. 

Imbuto nziza zera ku giti cy’ubutore, ni ukubaho mu mahoro y’umutima, ya yandi nyirayo asakaza mu bavandimwe. Mu gihugu, mu ngo z’abashakanye, mu miryango y’abihayimana, hazaboneka hate ituze mu gihe batihatira gukunda no kuyoboka YEZU KRISTU? Ahatarangwa umwuka wo gukomera ku butore, ni ho harangwa amacakubiri, ubwumvikane buke n’andi makimbirane. 

Dusabirane imbaraga zo gukomera ku butorwe bwacu. Abasore n’inkumi batarashaka bahangane n’ibishuko by’umubiri batsinde mu Izina rya YEZU KRISTU. Abashakanye bagire ishema ryo gutuza YEZU na MARIYA mu ngo zabo. Abihayimana (abasaseridoti, ababikira, bafurere) baronke imbaraga zo guhuza ubuzima bwabo n’ivanjili, birinde kuba mu buzima buvangavanga kugira ngo bafashe YEZU gucungura abarambaraye mu byaha.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA