Habakuki 1, 12-17 ; 2, 1-4

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI HABAKUKI 1, 12-17 ; 2, 1-4

Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye, Nyirubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho ? Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza, uramukomeza wowe Rutare, kugira ngo aduhane. Nyamara se ko amaso yawe azira inenge, washobora ute kwitegereza ikibi no kwihanganira akarengane? Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi, ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane ? Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja, mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware! Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo, abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we. Icyo gihe azishima kandi asabagire, nuko ature igitambo rwa rushundura rwe, atwikire ububani uwo mutego we, kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza. Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe, ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi? Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye. Nuko Uhoraho ansubiza agira ati “Andika iby’iri bonekerwa ubishyire mu tubaho, maze babashe kubisoma neza. Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe, ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza; n’aho ryatinda kandi uzaritegereze, kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse! Ni koko azarimbuka umuntu wuzuye  ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.”

Matayo 17,14-20

IVANJILI YA MATAYO 17,14-20

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwihindura ukundi ku musozi, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, bagera iruhande rw’inteko y’abantu. Nuko umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati “Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.” Yezu arasubiza ati “Mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano.” Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi imuvamo, ako kanya arakira. Nuko abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana ?” Arababwira ati “Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: Iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.”

Mbe bantu b’inkozi z ibibi, nzabana namwe kugeza ryari?

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE-B

Ku ya 11 Kanama 2012

AMASOMO: Habakuki, 12-2,4 Zaburi 10 (9); Matayo 17, 14-20

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

‹‹MBE BANTU B’IKI GIHE, B’ABEMERA GATO KANDI B’INKOZI Z’IBIBI, NZABANA NA MWE KUGEZA RYARI?››

Kuri uyu munsi Kiriziya yibukaho Mutagatifu Klara, Yezu Kristu aje rwagati muri twe ngo aduhugure, aduhumure, aduhe umugisha. Yezu aratwereka rwose ko ukwemera kwacu guke guherekezwa n’ubukozi bw’ibibi bitamushimishije na gato. Ndetse aratubwira Yeruye rwose ko iyo myitwarire yacu yo kumubwira ko tumwemera , ariko tukikomereza ubukozi bw’ibibi bimugoye gukomeza kuyihanganira. Umukiza n’Umutegetsi, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje rero adusanga rwose ngo adufashe kwikubita agashyi. Bityo uyu munsi tuve mu bavanga ukwemera n’ubukozi bw’ibibi. Ahubwo tumese kamwe tumukurikire we wadukunze urwo kudupfira ku musaraba.

Koko rero uyu munsi, Yezu arasanganirwa n’abantu byayobeye. Babuze uko bifata. Kuko umubyeyi yazanye umwana urwaye roho mbi. Nuko abigishwa ba Yezu bagerageza kuyirukana irabananira. Bose baza basanga Yezu byabayobeye rwose. Nibwo umubyeyi w’umwana atakambiye Yezu ubwe ngo amukize. Nibwo rero Yezu yababazaga kiriya kibazo agira ati ‹‹mbe bantu b’iki gihe, b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Hanyuma Yezu agirira umwana impuhwe, aramukiza. Abigishwa babajije Yezu impamvu bo byari byabananiye, ababwira ko ari ukwemera babuze. Kuko baramutse bagufite nta cyabananira.

Yezu rero aje none natwe kutubaza kiriya kibazo. Arashaka ko tumubwira igihe dushigaje cyo kubaho mu kwemera kudashyitse no mu bukozi bw’ibibi uko kingana. Mu yandi magambo, Yezu arashaka kutubwira ko igihe cyo guhagarika ubukozi bw’ibibi bwacu cyageze. Igihe cye cyo kudukura muri ubwo buzima bw’ubukozi bw’ibibi ni uyu munsi. Tumwemerere. Kandi ikizabidufashamo ni ukumwemera noneho by’ukuri. Kuko nitumwemera tuzashobora ibyatunaniraga.

Koko rero hari abantu benshi bemera by’igice cyangwa ku buryo budashyitse ibanga ry’ukwemera kwacu muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ugasanga umuntu ntiyemera ko isengesho rishobora gukiza SIDA cyangwa Kanseri. Undi ugasanga ntiyemera ko isengesho ryirukana amashitani mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bityo kubera gutinya amarozi n’amashitani, abantu benshi bakaboneza mu bapfumu. Abandi ugasanga ntibemera ko Yezu ashobora guhuza abantu banganaga bakabana mu rukundo nta buryarya nyuma yo kubabarirana babikuye ku mutima. Abandi ugasanga ntibemera ko Yezu Kristu ashobora kurinda ubusambanyi n’izindi ngeso mbi abamwemera bose. Bityo ugasanga abo bose bemera Yezu muri bimwe, ariko mu bindi bakamusuzugura, bemeza ko hari ibyo adashoboye. Abo bose rero Yezu arababwira ati‹‹mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe?

Igihe rero ni uyu munsi. Nimuze duhagarikire aho kubabaza uwabize ibyuya by’amaraso ngo tubeho ubuziraherezo. Ubu ni igihe cya buri wese cyo kuvuga ati ‹‹igihe nataye nkora ibibi kirahagije. Kuva none nemeye Yezu Kristu wapfuye akazuka. Kandi ngiye kumubera umuhamya mu minsi yose isigaye y’ubuzima bwanjye.››

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’ukwemera, we wahiriwe kuko yemeye, naduhe rwose kwemera Yezu Kristu by’ukuri kuva none. Maze tuve mu bamubeshya ahubwo tubeho muri we kandi tubeshweho na we. Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose. Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye akazuka.

2 Abanyakorinti 9,6-10

ISOMO RYO MU IBARUWA YA KABIRI PAWULO INTUMWA

YANDIKIYE ABANYAKORINTI 9,6-10

Muramenye ko “Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!” Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza bw’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasarura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo “Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.” Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure kandi azigwizemo umusaruro w’ubutungane bwanyu.