Yohani 12,24-26

IVANJILI YA YOHANI 12,24-26

Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari naho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza.

Uwanga ubuzima bwe muri iyi si, azabukomeza kugera mu bugingo bw’iteka

Ku ya 10 Kanama 2012: LAWURENTI MUTAGATIFU

AMASOMO:

2Korinti 9, 6 – 10 ; Zaburi 112( 111),1-2, 5-6, 7-8, 4b.9 ;

Yohani 12, 24 – 26.

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹UKUNDA UBUZIMA BWE ARABUBURA, KANDI UWANGA UBUZIMA BWE MURI IYI SI AZABUKOMEZA KUGERA MU BUGINGO BW’ITEKA››

Uyu munsi Mukuru wa Mutagatifu Lawurenti, Yezu Kristu wapfuye akazuka araha umugisha Kiriziya ye ayisobanurira ibanga ry’ubwitange. Iryo banga ni ukurekurira Yezu Kristu ubuzima bwawe ukabwima isi. Bityo ukaboneraho kwera imbuto zera kuri ubwo bwitange. Kandi izo mbuto ni ubugingo bw’iteka muri nyir’ukwitanga no mu bandi barokorera ubuzima bwabo ku bw’uwo bwarekuriwe muri Kristu Yezu wapfuye akazuka.

Koko rero mu kiganiro Yezu aha abigishwa be none, arabasobanurira inzira y’ikuzo rye itandukanye n’amakuzo ya hano munsi. Niyo mpamvu Yezu yihatira gusobanurira incuti ze iryo banga ab’isi badashobora gusobanukirwa. Yezu arasobanura iby’ikurizwa rye ku musaraba ahereye ku mbuto ibibwa mu gitaka. Iyo mbuto idapfuye nta rundi rubuto rwamera. Mbese urupfu rw’urwo rubuto ni urupfu rutanga ubuzima. Mu rupfu rw’urwo rubuto, hamera izindi nyinshi. Yezu ahera aho rero asobanura ko muri rusange n’umuntu udashaka kurekura ubuzima bwe, mbese ubugundira uko buri akanga kububiba, ameze nk’imbuto yaramuka yanze kugwa mu gitaka ngo itipfira. Niho hahandi igihe cyayo cyo gupfa kizagera, kandi igende isize ubusa. N’umuntu rero wanga gutanga ubugingo bwe muri Kristu Yezu, akabukomeraho ngo atababara cyangwa atavunika, cyangwa atigora, cyangwa atarinda kwipfira…amaherezo gupfa ko azapfa maze bwa bugingo yakomeragaho n’ubundi abubure. Kandi noneho abubure ku buryo bwa burundu.

Ku rundi ruhande ariko, uwemeye guhara ubuzima bwe muri iyi si, Yezu arababwira ko we ahubwo atazigera abubura. Ahubwo ko azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Yezu akomeza abigisha ko ushaka kumukurikira agomba kuba hamwe na we muri iyo nzira nyine, muri uwo muhanda aharuza ubugingo bwe abutangira abantu. Yezu arangiza ababwira ko uzamugaragira atyo Data Uhoraho azamuha icyubahiro, ikuzo nyaryo nyine abantu badashobora gutanga cyangwa gutangatanga.

Uyu munsi rero Yezu aje iwacu kudusaba amaraso nka Croix-Rouge. Ese turamwemerera kurekura ubuzima bwacu muri we no ku bwe kugira ngo isi ikire? Ibyo ari byo byose rero turahirwa nitumwemerera akinjira mu buzima bwacu. Maze akabubiba uko ashaka. Ubwo bugingo tuzabuhorana iteka. Se wa Yezu azatwubahiriza. Kandi tuzera imbuto nyinshi Ni ukuvuga, tuzatuma benshi bafasha hasi umwanda w’ibyaha, maze bavuke bundi bushya muri Kristu. Bityo twagure umuryango w’abahisemo Yezu Kristu nk’Umukiza n’Umutegetsi wabo batamuryarya. Ni uko abatagatifu babayeho. Kandi natwe Yezu Kristu ni cyo aduhamagarira atwingingana urukundo (Mt 5,48).

Yezu Kristu aje none kudutabaza. Kuko afite indembe zigiye gupfa. Arashaka ko tuziha amaraso yacu ngo zishobore kuzanzamuka. Ngira ngo Ijambo Amaraso turarimenyereye mu Misa. Buri munsi Yezu atumenera amaraso ye kugira ngo tugire ubugingo. Ariko nk’uko yifashisha abantu ngo iyo misa isomwe, icyo gitambo cye (cya Kristu) giturwe , akeneye n’ubundi abemera guturwa hamwe na we kugira ngo iryo turo ryere imbuto y’ubutungane hose n’igihe cyose. Isi yacu na yo iratabaza. Iratabariza muri bariya benshi bazi neza ko ubusambanyi ari icyaha, ariko kubuvamo bikaba byarabananiye. Isi yacu iratabariza muri bariya bananiwe kubabarira kandi babishaka. Isi yacu iratabariza muri bariya bose bishyiriye Shitani ku buryo bunyuranye, bakagirana igihango na yo, bagira ngo bazagera aho bayishike; none ikaba ibashikamiye ubudashobora kuyikura. Isi yacu iratabariza mu ndyane zinyuranye zituruka ku moko, ku madini, ku turere, ku bukungu…Isi yacu ikeneye amahoro idashobora kwiha. Isi yacu iratabariza muri bariya bishe abantu bitaga abanzi cyangwa se n’abana babo bwite, none amaraso y’abo bantú akaba adahwema kuvugiriza induru mu mitima yabo. Isi yacu iratabariza muri iriya mbaga nyinshi cyane, amamiliyoni y’abacakara b’uburaya bukorwa ku buryo bunyuranye mu ikoranabuhanga n’ikoreshaburaya. Iyo mbaga yose y’abantu ibyagiye mu byaha nk’intama mu gikumba; maze Nyirarupfu akaba ari we ubashorera abajyana mu rwuri (Zab 49,15). Iyo mbaga yose Yezu akeneye abo ayitumaho bemeye gutanga ubuzima bwabo ngo babohore imbohe Umwanzi yagize ingwate.

Kwemerera Yezu rero guhara amagara yacu ni umugisha ukomeye tuba duhawe kandi tukaba dutyo n’umuyoboro unyuramo imigisha igenewe abandi. Gusa ariko abamera gupfana na Kristu ngo bazukane na we kandi bafashe abandi kuzukira muri Kristu ntabwo ari abantu benshi (Mt 7,13-14). Akenshi duheranwa n’amaraha y’imari cyangwa amaraha y’akanyamuneza n, amarangamutima n’agatwenge, ibyubahiro byísi cyangwa politiki nk’uko Karidinari Malula yabyanditse mu myaka ya mirongo inani. Gusa ikibabaje ni uko hari igihe twibeshya ko igihe ntacyo twimariye muri Kristu, dushobora kukimarira abandi. Aho ni ho ubutumwa bwacu bupfira. Ariko se hari ubwo Yezu yohereje intumwa ze avuga ngo nimugende mubigishe ibyo mwananiwe gukora? Ko yababwiye ati ‹‹ nimugende mwigishe amahanga yose…mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose (Mt 28,19-20)? Hari ushobora gutoza abandi se umukono atazi gukina? Hari impumyi se iyobora indi (Mt 15,14)?

Uyu munsi rero Yezu Kristu arashaka rwose abemera kurekura biriya bibaziga, ndetse n’ubuzima bwabo bwite, kugira ngo bakire kandi bafashe abandi kurokoka (Lk14,25-27; Mk 8,34-38). Kandi ingero turazifite. Mutagatifu Lawurenti duhimbaza none, ntabwo yari akoze mu byuma. Yari umuntu nkatwe. Yemeye Yezu Kristu ntiyagira icyo amwima. Nadusabire maze abarimo gususumira batinya kwirekurira muri Kristu babitinyuke maze Sekibi asebe.

Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa nasabire buri wese uyu munsi kwemera guharira ubugingo Kristu Yezu uje adusanga. Bityo tube koko abahamya nyabo b’ubuzima bushya buri muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Isi yose ibonereho guhinduka no gukizwa icyaha n’urupfu.

Yeremiya 31,31-34

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 31,31-34

Igihe kirageze – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi – uwo ni Uhoraho ubivuze – amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. Ntibazongera kwigishanya bavuga bati “Menya Uhoraho”, kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru – uwo ni Uhoraho ubivuze – nkabababarira ubugome bwabo, sinzongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.

Matayo 16,13-23

IVANJILI YA MATAYO 16,13-23

Muri icyo gihe, Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be ati “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?” Baramusubiza bati “Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.” Yongera kubabaza ati “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?” Simoni Petero aramusubiza ati « Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» Yezu amusubiza agira ati “Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ari ari Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru.” Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu. Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be, ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati “Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!” Ariko we ahindukirana Petero aramubwira ati “Hoshi, mva iruhande Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!”